paysage du Buberuka
Ilibuliro
Nje kubalibulira inzira Nzima, inzira ihunzemo Ubumuntu bw’isugi bukagira isa y’igisoryo ari nawo musemburo w’Ubugingo bugira umuntu mwene Muntu.
Ndavuga ya nzira Nyabagendwa, igenda abayizi nka Nyarugenge, igenda abasirikare n’abazungu, ikagenda abadage na ba madamu.
Nje kubabwira Inzira y’Itaha kuko ab’i Iwacu barabatashya, ngo nimutahe murupyisure ; mwubure u Rwanda muruhe ibambe, mwahire imambo zarubambye kuko mwitwa Abagiramana, ari rwo Rumuli rwanyu ruzabamurikira inzira yose.
Inzira y’Imana
Inzira y’Imana ubu ndayireba kandi Iyandemye irandeba ; nimucyo twanzike twokere umuseke weye tugeze iwacu, turi mu misango duseka twese nk’abitsamuye.
Mbivuge mu Izina ry’Imana ntibingoye mbigize ibyayo kandi na twe turi abayo ; muze twigabize aho itujyanye ; n’agatsinda hitwa Iwayo ari ho iwacu ha Gakondo.
Nje kugusenga Mana yanjye, Mana y’i Rwanda, ngusenze u Rwanda rw’Amabondo n’Ibitama bitera ababyeyi ubwuzu bagatamba ineza batitangiye itama ; nje kugusenga inka n’abana, uri Imana ushobora byose, terura u Rwanda urutereke mu Gituza cyawe nuko urwumve umuhumeko, uruhe Amararo uruhe Amaramuko, urutuze mu mitima y’abarutuye, uhite ubahindura Abatabazi barutabare rucurukuke, nawe urabizi rwaracuramye ; rugenda igicuri.
Ndakuramya Mana yanjye ndetse ndatakamba nshyizeho umwete ngusabye imbabazi kandi uzimpe, impuhwe zawe uzimpe zose nuko umbwire ayo usengwa nze nyagusenge, nihanukire nyaguhunde, ndagira ngo nkuture nkuturanye nibiba ngombwa ngukutirize kugira ngo uhindukire ururebe ; uruzikure maze ruzuke, abaruri mu nda bagire indaro, abaramutse ubahe kuramukanya.
Nje guhara amavi ari wowe nganyira Nyagasani ; dore nanamije ku rutare rweguriwe urutarangwe rukaba ruteye nk’urutare rwa Ngarama, ndagira ngo ugirire n’uwo nguwo kuko uruta kure Rukatuzanyundo ukaba witwa Nyirububasha, none rero basha u Rwanda, rukature mu mikwego rwahezemo, rwaratanazwe, rurizinga ruba uruzingo, rusigaye rusa n’urwasubiye mu nda yarubyaye.
Nje kukwambaza Mana Nzima, nje ndi muzima ariko n’abazimu basizoye kandi bo barakwegereye ngo bahe ituze, batuze iyo kwa Nyamuzinda kuko uri Umuremyi, u Rwanda urusakazemo impuhwe zawe.
Baranga isubira ryabasukamo abarokotse i Kuzimu hagasigara ari isibaniro.
Uri Umuremyi waremye u Rwanda none rwararemaye ni ikimuga, rwamugaye mutwe wose kugeza ubwo urubana Umutwaro, none rusigaye rugaburira inkongoro n’ibisiga abo rwabyaye.
Urabibona ko mu mivukire yarwo rwakitse none Mana rukikure.
Kora mu Nganzo yawe ururemure ibiremu byarwo ubyuhagire urwamba rwarusabitse; nibimara kwera wongere ubiremekanye, urugire rushya rudashya, urwime umwanzi uruhe umukunzi; uruhe ituze abarutuye batuze batureze, batunge batunganirwe.
Rubatize Nyagasani urusigasire urusige Agakiza, urwinjizemo Agahuza, urugire Ingoro yawe itaramwamo n’Intungane kuko ugiye kurutuzamo Ubutungane.
Rubatize Mana y’i Rwanda kandi utubwire uko warwise n’uko warubatuye ngo urwereze, uruhe kwera gushyira kera cyeza Imana, urukure mu manga Mana nzima. Hagurutsa Abanyarwanda ubahe ingabire ibaha igaburo rizima kuko baragusonzeye kandi basonzeye Kubaho; bicire ijisho ubajishure amaso yabo yose bose ahumuke; bakurebere kutaguhaga ari byo bizabaha kwireba no kurebana nta kwibona, baterure Ubumuntu babutuze mu gituza kuko ari bwo buzabatuza mu Rwanda rwa mwene Muntu.
Inzira ya Muntu
Inzira ya Muntu irimo Ubumuntu, ireme ryabwo riraremereye, ni umuremera Ndengakamere, umera kwa Kamezamiryango; umuryango wayo ubu uruguruye ngo impabe twese aho turi hose tuyigabize; mu rugendo rw’imfura ntiduhinda nk’imvura; tukazira kwandagara, kwenderanya no kwanduranya; tukazayigenda iyo nzira nziza nuko ikazadushyitsa mu Rwanda; Iwacu.
Inzira ya Muntu izira ubwiko, na ba bwinyo ntibakunda, ntigira abanzi igira abakunzi; inkoramaraso ntiziyigenda kuko yatsiritse ubwandu bwose ngo ejo butayanduza ikaba icyavu ikahava yitwa Impimabagenzi.
Iyi Nzirantambara tuyigende ndetse tuyigende turi ingenzi zizira intambara zikayica.
Nimucyo twambare tuyicoce nka nyirancoce y’uburo muzi, dutazure mu mizi yayo, duturukire tuyesure, dushaka kugusha ku kiyitera ni uko umunsi twakibonye twihanukire tukibonerane, imizi yacyo izikuke, ihite yanikwa ku gahinga aho izagwengezwa n’izuba.
Hazaza igitwiko cy’inkekwe yaka, kizayirembuza nk’umukunzi, kiyicire ijisho giseka cyane, gitangare gitanganike maze cyiyahuranye cyiyotse.
Izashya igitutu iyo Mburagasani, izatutubikana iturutumbe, izatumba ipfe butumbi, izahirimbukira mu rwobo; se aho si rumwe rwa Bayanga? Abanyarwanda b’ingeri zose, bagiye kuyanga Ubuziraherezo!
Inzira itujyana itunze byinshi, mu nkengero ifite imicyuro ikazacyura Ubuhoro Iwacu, hari umwishywa uri ku Murinzi hari n’Umurembe uri mu bishanga ntaretse Umuharakuku n’Ururengarutare; ngicyo Icyuhagiro gikwiye tuzashyikiriza wa mukurambere uzira mbereka ari we Cyilima yo Karama, mu Muterekero utagira uko usa twibuka wa Murage ugiye kuturagira maze natwe tukawuvuvuriza: U Rwanda ntiruterwa. Tugiye kuzawugumbira uko bikwiye, tuwusokoza Amasunzu asize amavuta ya Kirazira!
Abavumantamara turatashye, abavugantambara ntibatinye kuko dutunze Gitinyura, ejo bazumva twayihuse, tuyihe umuhambizo ihambire ubutazubura umutwe i Rwanda.
Igeze ku rwandiko rw’Imana, ibuze uko yagira iragirijwe, amacumu namarirwe mu ziko; imyambi iyasangemo ibe umuyonga, ukazayorwa na ya mihoro izahita ihobera za mbunda bigahita bigataha urwa Bayanga, bijya kuyaga n’abahatuye maze babyambike Urubikwiye.
Ni urwo ikwiye iyo Mburagasani, ni uguhobera urupfu ikwiye ruyihombanya imisaya yombi ikaba agahinage ikihinanga, ikatuva mu nzira tukagenda, turi Imanzi tugana Iwacu.
Inzira y’Imanzi
Inzira y’Imanzi ibanza Imana, ihabwa ibanze maze ikabanza; Urumuri rwayo rukabonesha. Ni rwa Rukesha dukesha Imana ndetse n‘Imandwa zirarukunda rukazimurikira iyo zisenga.
Ntabwo tuzayoba ndabiruzi dore Umuyobozi ari ku Isonga tumwisunge, twatanye twamagire tugende; guseta ibirenge bisezererwe ahubwo duhate inzira ibirenge.
Bana b’Imanzi tugira Imana kuko twambariye gutaha, nimucyo twahuke aya matage, tuyature tuyahe akato twiha Umugambi ntagamburuzwa; ndavuga uyu nguyu twita Ngombwa uzagombora kwa Bisabo; Iwacu.
Kwitwa Imanzi turabisenga kuko ni Agasani gasengwa; kandi Imana ntigundira; Ubuntu bwayo ni Igisaga kubudusiga ntibiyigora ari ho dukura bwa bumanzi buduha kwambarira kuganza.
Kwitwa imanzi biradukwiye bisa n’umwambaro twakaniwe; umukannyi wacu akitwa Imana, nta kumwiteba ngo ejo tudateba, aradutwara ni we umutware; igeno ryacu ni ukubanza kuko ritamirije ubumanzi; ntabwo tugenda nk’abakera kuko twitumye kwokera ngo twotse igitutu icyishi cyose n’urupfu twige uko twarwica abambari barwo bakabarubaga, bakarwinjira mu biranga ngo bizahige ibyana byarwo kugeza ubwo byuzura mu nyenga na rwo rugahita runyembura ubutazubura umutwe i Rwanda.
Inzira y’imanzi izira kwica, kwica umuntu ni ukubyica, intwaro zica nazo zikicwa, imyambi yose igakaturwa, amacumu azacurika ibigembe, imiheto yose izaheturwa, imihoro igende ihondobera, ikitwa inkota gishye ibikota maze gikongoke ubudatuza, naho za mbunda zizabunda aha Bundabutama waratamiye.
Mu nzira nziza tuvuga ineza, kandi tugenda turombereje, mureke dutekerere ku muzibwe tuziburire ku mugendo nta munsi wa nta gisibye aka wa musindi warenze Akarwa, Zere dutahe zirabure dutahe Iwacu.
Inzira y’Ukuri
Ukuri kubaka inzira yakwo kukayigenda kugurima kuko ntikwigura, ntikugorama.
Kamere yako ni umwimerere igasa nimera ku Mana yo Kuri nyako mu kuri kwose; mu mutimanama niho gutuye n’abawutaye baragutizwa kuko si ukw’abanyabugugu, ntikugugara abagutoye ahubwo gutoteza abatakuzi, aho guhunga kwo kurahuza n’impigi yako ni Agahuza kaje guhuza bene Muntu.
Aho gutuye haba umutuzo ni ko Mutoza utoza Igihugu ugahita ucyimuramo igihunga umuco ugihunga ugahita ucika ndetse ugacika urukendero, Abenegihugu bakigimba ibyo kwinginga bakabyirenza kuko ari Abaziraguhunga.
Ntabwo guhakwa ntiguhakirizwa, iyo kwitonze guca amarenga kuko iwako ni kwa Ndeshyo, ireme ry’umuntu ni nk’iry’undi; umuntu si nk’undi ahubwo ni undi, ni Magarantusige; ni yo Nkingi, ni imwe ya Mwamba igera igisenge kikazasezera Nyamatanga cyikayisigasira ikarumbarara; nguwo umuntu wo kwa Muntu, ugomba kubaho mu Kuri kwose akazabyara akarumbuka Ubuziraherezo.
Ukuri kurombera ntigusenya kandi akenshi kuromboka ntabwo kwatanya ngo kumashe, kumare abantu kumene ibintu kuko kugendana n’Imana; kuzira kwica no guca hasi kuko akenshi guhora kwemye; ntabwo kwuhanya ngo guhwanye, guhora kwifashe mu gituza ari byo bikwuzuzamo umutuzo; gushakira abantu ubutungane; ngo uwo mutungo uhore ubatunze, ntabwo gukunda gusinzira ngo kudacikwa kukaba incike ejo kugacika.
Ukuri kuzura n’urukundo, kukagira ihumure n’urugwiro gushaka kugwiza muri Rubanda ngo rubandanye rwige kwigira ari ko kwiha kuko bijyana no kwihaza, ngo ntawiha ngo yihende, ntabwo ari uguhenda ubwenge, ntabwo ari uguhendahenda ngo uziheze undi yihereze; ni uguheraheza ugahebuza mbese ukazimiza ugaca ikibungo ndetse ukanikaraga butore ingabo yawe ari Ukuri Nyako kuko uri mu nzira igana Iwacu.
Ni ukuri ni kuri ndababwiye, umunsi w’ejo ni wo wa none, igeno ry’iminsi ryaje rero, nimureke kuzindara ahubwo mwende umuzindaro n’uko mwurire Muhabura maze mushoze ab’Impabe bose intego ari iyo Kubahabura.
Ukuri kuraje ntigukumirwa, none iryavuzwe riratashye, cyo nimutahe Imitara yose musakazemo Inkuru nziza musamburire cya Cyago nuko Ukuri kucyadukire, cya Gihunga gihungabane, imburiragihugu ubwo zihaguruke zihambadike hanyuma zambarire Urugendo.
Inzira tuzanyura turayizi kimwe n’Akabando tuzitwaza, ni kwa Kuri kwuzuye mu gituza kukanatura mu mutwe wose gushaka gusaba umubiri wose; nguwo Umusango tuzasangira inzira yose, ari nawo murage turaga abo tubyara ngo bawubyaze inka n’abana, banawutere gukataza nuko utahe mu buzukuru uhizimbe uhabwe itetu ndetse uteteshwe uvugane ivogonyo, ubone ubasanga abuzukuruza no buvivi uhavogere; mu buvivure uvugane ishinjo; ushinge inteko uhatekanye bundi buhe kuva mu Rwanda; nguru urwandikoa rw’Imana kuko yongeye Kuhateka.
Inzira ijya Iwacu
Iwacu, iwacu, iwacu weeeeee? Iwa nde? Ntibakoma kuko bakomeretse, bakomeretse mu mutwe hose nuko utwara inda y’indaro aho kuba imvutsi ivuka ibihembo nk’aho mvugiye iba yahirimye, iba umutwaro kitayegayezwa ugahora uhindamo imidugararo iyi irusha ishakwe kurangira, mu matwi huzura urwikwekwe aho kubakebura rurabakebanya ni bwo babaye ingumba z’amatwi; ziratabaza ngo dutabare; none nimwanzike twokere ngiri itabaza ryo kwa Muntu.
Muntu mwumva ni umubyeyi; yaratubyaye twese, twese, twese! Twese nk’abitsamuye!
Avuka i Bumuntu akitwa Muntu akagira Ubuntu.
Nguyu rero Kamere kacu, Kamezaryango ni uyu nguyu, ni nawe ubyara Muzi w’abantu aho dukomoka ni ahangaha kuko twitwa bene Muntu.
Nguyu Sekuru w’Amoko akazira ubwiko no kwokora ndetse arakonda ntakokora kuko ari inshuti ya Gakondo; ni wo Mukondo w’Abanyagihugu ukagira inkondo umuganaziko abana bazajya bataho inkonda, yurira urwango akarwahuranya, urwimo rwica akarwangiza, yanga gukotana nk’abatindi cyangwa gukembana nk’ibikoko kandi ari kwa Kazi ka Muntu.
Ntabwo ari ya Nyabutatu mwumva, ihora itutumba igatumbagira ndetse igatumba ikaba umugunda igira ngo igundagure Rubanda, igahora irwesa ikarwesura, ikaruvuyanga, ikarucogoza ikarucoga, igacogacoga ikagira ishingwe igasiga intere zitereye aho.
Ntawe uzi aho iva n’aho ivuka, urebye neza nta nkomoko ariko igahinda nk’inkuba zesa, irimo Gatanya itanya bantu bakaza guhangana nk’abakeba, ikizwi ikunda gutatanya; ntaho ihuriye n’ubwoko bumwe bwo kwa Kazi ka Muntu.
Iyi ni yo isano isana Ubumuntu bukaza kurenga Igisanira kugira ngo dusananirane ari byo bibyara gusabana, gusabana amazi bikaba itetu, guteta iwacu bikatubera; umuntu agatuza agahumeka, akazatura mu bamubyara n’abo abyara, akaba umwana akaba umubyeyi, akaba mu be kandi ari n‘iwe.
Si ndi mu banjye si ndi iwanjye; nsanze nta reme ntaremereye kuko, n‘aho nciye ntawe unca iryera; byaba biterwa n’uko ntera ?
N’abo duhuje ntiduhura, baradidibuza bikambinga ngahita nikorera amabinga; nareba mu cyoko cy’inkomoko inkomyi zikaza zisukiranya; amaso akuzura amansonza nkwumva nshonje umubiri wose.
Urupfu nk’uru ruragatsindwa; urupfu rukwica ntiruguhwanye; ukavira mu nda ukavuna intambi, ukagera aho wumva ko wiyanze, nimucyo twambare turutsinde tunarutsindagire mu rwobo rusa na ruriya rwa Bayanga.
Urwo ku icumbi turaruciye; urwo mu gicumbi ruraca ibintu; ubu rurakumbanya biracika, rwenze inteko ruhaba umwami utunze abambari n’abahinza, ufite abashengenzi n’abahinzi bakamuhingira ubudatuza n’uko akiha akihaza.
Kuruhangara ni wo mugambi, muze tubanze tururagurize umunsi zeze tubandure, ariko twafashe uyu mugambi; Zere dutahe Zirabure dutahe, wa musindi uzira gusiba azahita atwereka Akarwa kacu kabone n’iyo kaba ari ake duhite twatanya tukarenge!
Ubwo tugomba kubandanya, tubanze twicare duce iteka, ndavuga iritekeyemo Ubumuntu rifite ibanga ryo kwa Muntu ari bwo bwa Busugi bw’umuntu bumwe butunze Kameremuntu.
Inzira yacu ni iy’Ingenzi, tugiye kwimakaza Imigenzo izatwereka uko tugenza kugira ngo dukunde tugere iwacu.
Irimo Ubuhanga buhambaye, buzahana kandi bugahanura ndetste hazaza no guhabura impabe zose zitahuke.
Ni imihango y’impingane, izamena impinga zibe imisizi naho ibisiza bizamuke, izaharamba bya birunga nuko ibitere kurungurirwa bize kurwara ikirungurira.
Inyanja zizurira mu kirere imigezi yose izifate mu nda ibyoganyanja byiyegeranye maze bihure n’ibyogajuru; hazaza Umwuka ushyushye cyane n’abakonje bakonjoroke; uzaba uhumura bihebuje, umubavu wawo utamira bwa Bumuntu bwo kwa Muntu, hazaza abana badaragariza bari n‘abadiriga bagana iwacu; basanya cyane biyamirira ngo Gihanga nahangurwe, umuco yimitse uhangarwe.
Barimo uwitwa Ruhangara ugiye kuzaba igihanganjye, hakaza uwitwa Nyinawamuntu ugira ngo umuntu agire agaciro yime aganze ndetse abe umwami , hari Ruhanga ruharaze amaraba, Rudahangarwa ni inshuti ya Gihanga; asa n’umutahira w’Insanga uje gusanganira Gihanga mu muterekero w’Inkuramahano urimo Umuhannyi uturuka i Butangambuto; ntahagahaga yambaye uruhago rwuje Imana yeze, mu ndiba rukuyengewe n‘ Urumirantambra; igiti cyameze imitwe ibiri, umwe uzabirundura intambara ukayimaramo intongo zose, undi ukayikora mu nkoro igakakara, gakonko ikayikanika ku gahinga , ikwuma ikagwengera, ikagwangara, ikirya ikimara igasigara ari bwa busabusa bumwe barondreza bukimara.
Rutanagisha uzarutanaga azenda Uruhangarabagome agamije kubagomora ngo ubugome n’urugomo bibe ingumba maze byibumbe nka Nyamabumaba bihondobere nk’inyana yabuze umuhondo; nuko ikimungu cy’Inshegeshakibi kibishegeshe, ishingwe ryabyo rishye ritokombere, umuyonga waryo ube inyongobera.
Ngo kwica bizapfa ariko abicanyi ntibazapfe kuko bazumva inzira ya Muntu, ikaba inzira izira kwangana no kuryana, ikazira kwica, kwica umuntu ntibikabe iwacu, Ubuziraherezo.
Kwa Gihanga ntituhatinda kuko tuzahagaruka ubundi, reka turebe muri Gakondo ari wo Mukondo utugeza Iwacu; mu Gihugu cyacu, Iwacu.
Mu Gihugu
Igihugu cyacu kiri Iwacu; ubu ndahareba ariko ho hankebuka hakagimanwa.
Data wambyaye, mama wampetse nimuhaguruke niyo mwaba mutuye kwa Nyamuzinda, mushire amazinda y’iyo ngiyo maze mushirukanye mundebe n’ubwo naba ndi kure cyane ariko ntabwo ndi kure yanyu.
Mana y‘i Rwanda, ndambiwe kuba inkeho kandi mfite umuryango, reka ngusenge ngusaba kugurura imiryango ya kiriya gihugu cyanjye; ngusabye guhera kuri Gakondo kakonzwe n’Abakurambere bambyara, babyawe nawe Mana y’i Rwanda; warahatuye uhazi neza, mbese hagaruke tuzajyane; uri Umutware si ibya none maze udutware tugane iwawe ariho iwacu; Mana yanjye.
Ntuye ahaga ubu urahareba ntacyo nguhishe kandi uranzi neza ntabwo nitwa Ntuyahaga! Mbaye Mbuzamamenero kuko aho ngira ngo menere hahindutse umuriro w’inkekwe! Ntaho ntuye kuko ndahagamye nkaba mpagamwe n’u Rwanda rwanduye, umwandu rukwese ukaba wikwegura ukansanga iyo gihera nkwumva ndagirijwe. Nabaye Rwagahenge ariko ngasa n’uhetse inyonjo kuko uko mpengetse umusaya nibambura ndi iwacu kandi haranteye ubutaka nkabura n’ubutaka.
Ubutaka bwanjye buranyicira ijisho, burandembuza nkarebera aho kwumva nkwumvirana maze ipfunwe rikampfukirana mu bwoba bu gera no mu bworo bw’ibirenge. Nta kirengera nkigira akarengane karambaga umutima, umutuzo wuje umutima waranyitaje, nsigaye ntunzwe n’irungu risarisa. Ndetse narunguriwe ikirungurira ari nacyo Kinyabahutu kigiye kumputa.
Gakondo iranga ikandembuza, nkaba ngusaba Mana yanjye ngo ujye ku mukondo abawe twamuze ku mpembe; Urumuli rwawe turwegere, ruduhumure tururangamire nirugera Iwacu bicure bacurange, baruhe impundu ndetse n’Impanda zizorome.
Ngiyi Gakondo nyifashe mu nda nayihobeye byahuye najya ndumva ko mbaye umuntu, none rero Mana yanjye; igihugu cyawe ari nacyo cyanjye ubu nacyinjiye nkiri mu nda; dore Umukurambere w’Umukonde, ari mu itongo aho yatuye ubu niho atetse
Nkaba nifuza kumwegera; bizantera kumwenyura kuko nzumva ko ndi iwacu, ahacu ku Musozi wacu.
Ku Musozi
Umusozi wanjye ni wo Musumba ukazasumba iyindi yose; impinga yawo isa n’impinga igatuma ndeba ahantu hose; aka wa mupfumu w‘ Impinga, waziteye maze zikera nkahava nkunze Benimpnga; ngo Amahoro agiye kwesa amahano; na njye uvuka Ibutangambuto nkazatanga iyitwa Imbaturamuntu.
Ngo Umuntu ahabwe ibanze tureke abanze; ni we tuyireberamo iyo Mana, ni we Nganzo iremeramo, ikamutunga ishaka no kumutunganya, iyo umukenyuye uba uyiremye uruguma rurenze iguriro, rukaba rurenze rumwe Karema karemajwe n’ibyuma byo kurasanira bene Ndahiro yaremye Gogo; ari ku isonga umuntu, ntasogotwa, Nyiragaciro azira gucirwa, ntavogerwa ntavegetwa, ni indashyikirwa ndahangarwa.
Umuntu w’ingenzi uzira Icabiranya, ntabe umugome akanga urugomo, ni Imana y’i Rwanda; ngurwo rero Urumuli rwa Muntu.
Aho mu mpinga nzahanyanyaza maze ndebe imitara yose, inzira zose nzaziziguruka, urebye neza nse n’uguruka, ndebe hakurya mu Barera, mfate umurambi w’Abaremera, ngira ngo nzagere ku Muzizi maze mpashinge umuzindaro, nzaba nturutse iya Nyakabungo mbungira abantu bo mu Matyazo ngo bazumvikane mu Mataba ntaretse abegereye ibishanga n’iyo biteretse ibishango; nshinge umurindi maze mbashoze.
Nzababwira ko nje guca agahigo kuko ngiye kugera iwacu; ntibizatinda bazanyumva
Nzabanza kwiyasira ngira ngo nasanye nshaririye; nzashira amanga niyamirire mvuge amabango agana amabanga; imisozi ibyumve ihe n’ibikombe, ibisiza bisizane n’imisizi muri urwo rusizi njye ku Murenge.
Ku Murenge
Ku Murenge ni ku muremure w’Imana ukaba umurengera urengera ba nyirawo, ari bo Benumurenge; ba Nyirumurenge; Abanyamurenge, bawugumbira nk’umubyeyi wugumbira ikibondo.
Nta shiti rero mfite Umurenge kuko nitwa Nyirumurenge ukitwa uwajnye, njyewe ubwanjye kabone n’iyo naba i Shyanga! Untuyemo nkawuturaho; ntabwo dutana dutahanamo, ubutaka bwawo nabutamije amatama yombi, mbushyira mu ijigo ndabutapfuna; mvumata cyane nshyizeho umwete n’uyu munsi nkinovora.
Ngiki Igicumbi, ni aha ntuye ni ku ivuko, hitwa iwacu kuva na cyera; ndavuga cyera cyeza Imana.
Kugira Imana ariko kubaho ni ugutura ukagira iwanyu, ukavuga iwacu ijoro n’umunsi, ukajya urota uti ndi iwacu. Ugira uti iwacu nkwumva iwanyu, navuga iwacu ukavuga iwanyu; iwacu twembi ni ho haganje; nimucyo twitwe Abagiriwabo, Tugiriwacu na ryo turyitwe maze bibyare Inyangaguhaba; bishye bishyira Tuganiwacu.
Abazirantambara twokere, iyo Mburamana yamaze abantu tuyesure tuyicukurire, ikuzimu munsi Ibuziraherezo maze ihahurire na Nyamunsi nuko iyahuke iyesure mu gihe isamba iyisuke munsi; ni mu rusumbye urwa Bayanga ngo ijye kuyaga n’abo yishe.
Mu buzimu bwayo ari na bwo bwabo, bazayanga bayizironde, bazingazinge bagire intere, izomongane i Butazimura nguko uko izazimira, izime burundu ubutazubura umutwe i Rwanda.
Ngeze ku Gicumbi ndahimbarwa nambaza Imana nshyizeho umwete, ndakuturanya ndakutiriza, nkora iyo bwabaga ngo ize Imane, Imane cyane ibigire icyenda; icyenda cyeza inka n’abana.
Ireza u Rwanda Imana yacu, nta gushidikanya iri iwacu ni yo yatweretse inzira yacu. Urumuli rwayo ruradutwara none yiyemeje Kumana igira ngo imanga zibe imisizi imango zose zishinguke, Abanyarwanda batekanye.
Reka ntekanye ubwo ndi iwacu, ncinye igikaka njye mu gikari ngaruke mu nzu nihe icyo nshaka, njye mu nkike nisihinge, mu y‘epfo nicare ntigunze, mu ya ruguru niguragure numve, njye mu marembo no ku irembo amaboko yombi nyarambure nuko mpobere Urwambyaye.
Mana yanjye, Mana yacu ngusabye imbaraga z’imbangikane ngira ngo mbambure Abanyarwanda, ibakwe ryawe ribahagurutse ribahagarike, ribapyisure, bashire ubwoba kuva mu bwonko kugeza mu bworo bwo bw‘ibirenge, bakandagire, batambuke, batinyuke batumburuke, basire biyesure maze bahinde nk’inkuba zesa, bese amahano, bayahane, bayahamye bayahanure, bayahinahine, bayahinage; bayohere mu isenga itagwa imvura ntive izuba, hamwe umwana arira nyina ntiyumve.
Nguyu Umukamo uzira gukama no gukamuka, ukaba umukangara ukenya umuvumo wavumbitse u Rwanda mu magomerane; uje kurwubura ngo rwuburuke ariko gutaha Amahindura ngo akure amahindu muri rubanda, rubandanye rugana Inteko kwimika umuntu ngo ahabe umwami kabone n‘iyo yaba umwana ukiri mu nda; nabe Umwami, Utetse Agatekanya, ahimbazwe kuko ari umuntu; mwene Muntu.
None mpa Imbaraga Mana yanjye nuko mbarabare Muhabura, imbaraga umpaye zirute iz’imbarabara, ngamije guhabura impabe zose; aho ku isonga simpatinde nkazatimbira ngana iya Muhungwe, ngira ngo impunzi zitahuke; nzahave nigaba iya Karongi nshaka gutaha Cyamudongo.
Ni ugutangira kwidoga ariko kwerekeza Suti ya Banega; kugana iya Huye ntibintonda kuko uhoberana na Ndiza, mpamare umwanya nk’uwonsa umwana kugira ngo nigabe mu Mapfundo hamwe wapfundikiye Amagambo; Mana yanjye yapfundure, umpe iyo Simbo apfundikiye na njye nyipfunyire nyitware n’i Kigali ku Nunga; Umubavu wayo utamire, ube Gisaga usage u Rwanda hafi ni mu Ngoma za Kimenyi, ugira ngo umenyekane n’iyo bigwa, aho nkazahava ntaraka no mu Bushingamuheto bwawe, nti: Agandi? Bati ni Marungi sebu!
Ntabwo nshoje ahubwo ndashonje, ndacyasonzeye Muhabura ngo nayo izakore ku isimbo, impabe zumve Umubavu wayo n‘uko zitangire guhabuka, ziyasire Amahindura ngo rwahindutse rwa Rwanda; ruhambye urwamba rwarusabye, ndetse ruzutse ruzuye Umugara, rwafashe umugambi wo kutazonger gupfa i Rwanda.
Iwacu hazaduka umwuzure w’Amahirwe, Amahoro yinjire avuna sambwe, ijuru ry’iwacu risamire; mu gihugu cyose habe imisango nuko dusangire uwo Muhango; twese, twese, turi iwacu, tuvuga iwacu, kandi Imana iri kumwe na twe.
Evariste Nsabimana