Archives par étiquette : inzara

Rwanda : prezida Paul  Kagame yishongoye bikabije ku bayobozi  n’abaturage  b’akarere ka Gasabo

photo wikipedia

photo wikipedia

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ni kuri uyu wa 07/02/2017 ubwo yabasuraga mu kiganiro yagiranyen’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gasabo  aho yabonanaga n’abagize inama ya comité mpuzabikorwa y’akarere.

Mu ijambo rye abambari be bakunze kwita impanuro, Prezida Kagame yabakuriye inzira ku murima ababwira ku byerekeranye n’inzara ivugwa mu gihugu, ati iyo  imvura itaguye ukugemulira nawe ntabishake wumva ko wabeshwaho n’iki? waba uwande? ati icyo gihe urapfa! kuko aba ari wowe uba wizize! ati mugomba kumenya kwishakamo ibisubizo kuko ku isi nta muntu ufite ububasha bwo kugusha imvura uko abishaka, akomeza avuga ko mu gihe imvura itaguye abaturage bagomba kumenya uburyo bwo kureka amazi  y’imvura, ati nibatabikora bazasonza bapfe kuko ntakundi bizabagendekera cyangwa bahore basabiriza.

Banyarwanda banyarwandakazi, uretse ubwishongozi bw’uyu muyobozi gusa, murabona se abaturage bemeye guhebera urwaje bazakurahe ibikoresho byo gufata amazi yo gukoresha mu buhinzi no mu gihe imvura itaguye? Ese abaturage babuze ayo banywa kugeza ubwo basigaye basangira ibirohwa n’amatungo, bazabona ayo kuhira imyaka? ayo mazi yonyine se anabonetse  yasimbura ibyo gushyira mu gifu?

Prezida Paul Kagame arirengangiza inzara iri mu gihugu hose akemeza ko nihari yagaragaye mu ntara y’iburengerazuba n’amajyepfo gusa! prezida Kagame yongeyeho kandi ko nubwo imvura itagwa abaturage bagomba no kuyoboka imigezi bakayibyaza umusaruro! birabaje pe! abanyarwanda bateye agahinda rwose aho uwakabarengeye yigize ntibindeba ati nimutishakamo ibisubizo mukeka ko ari nde uzabibakorera? ati ‘’muzapfa’’!

Paul Kagame yakomoje no ku mutekano ababwira ko uko igihugu gitera imbere twese tugomba kubigiramo uruhare twirindira umutekano n’ibiva mu musaruro wacu by’umwihariko, dutanga amakuru ku gihe y’abanywi b’ibiyobyabwenge kuko ahanini aribo bihisha inyuma yo guhungabanya umutekano n’ubujura, ati kuko iyo bidakozwe namwe bibagiraho ingaruka.

Prezida Kagame yakomeje avuga no kibazo cy’itangwa rya ruswa, ati nubwo ibyegeranyo bitandukanye bishyira u Rwanda mu myanya ya mbere mu kurwanya ruswa ntibisobanuye ko turi ibihangange! ati ku bayobozi ikintu cy’inyerezwa ry’umutungo, kwikanyiza ibigenewe abo uyobora bikaba ibyawe,ku isonga wowe uyobora ukagira ibyo utwara kurusha abandi by’umwihariko, ibisigaye bikagabanywa abakungirije aliko ukibagirwa ko ibyo byose bikugiraho ingaruka! zitanakugezeho uyu munsi wibwira ngo warazicitse buracya zikakugeraho, bisobanuye ko wowe muyobozi uba wahindutse igitotsi muli système kandi ubundi inshingano zawe zagombye guhera ku mutima-nama wawe kugirango ushobore kuzuza ibyo ushinzwe.

Prezida Paul Kagame yakomeje abwira abo bayobozi ko nibaramuka babirwanije bizacika aliko nibaceceka ruswa izakomeza ihabwe intebe muli système,ati rero banyarwanda ni ugukomeza urugamba rwo gutera imbere mu kwigira kuko ntawe ugomba kutugira, ati duhange duhereye ku by’iwacu, duhahe iby’iwacu made in Rwanda, dusagurire n’amahanga.

Banyarwanda banyarwandakazi, izi mpanuro nkuko bamwe bazita ziragaragaza intege nke z’uyu muyobozi Paul Kagame mu guhangara abo yahaye amata bamwe bitwa ibifi binini (ibikomerezwa) aho bidakorwaho kandi iyo ruswa ivugwa ikaba ahanini yarashinze imizi muli byo! ahubwo ugasanga abagezwa mu nkiko ari rubanda rugufi bene ngofero gusa, barimo abamotari n’abashoferi nkuko biherutse kwemezwa na Prezida w’urukiko rw’ikirenga muli rapport 2016 y’imanza za ruswa zaburanishijwe n’inkiko aho bigaragara ko abashoferi n’abamotari aribo baza ku isonga ku kigereranyo cya 14/35, ari naho uyu Prezida Sam Rugege  yaboneye n’umwanya wo kubwira itangazamakuru ko urukiko rw’ikirenga atarirwo rushinzwe gushaka ibikomerezwa birya ruswa ngo biburanishwe.

Prezida Kagame rero aho kugira ngo yirukane ibyo bisambo abona ko byamunze système yahisemo kujya abihindurira amakoti aliko ntibive ku ntebe z’ubuyobozi. Birababaje!

Banyarwanda banyarwandakazi, muriyumvira namwe! Marie Immaculée INGABIRE uyobora umuryango transparency International rwanda ati ibifi binini birya ruswa nibifatwe nabyo bishyikirizwe inkiko. Prezida w’urukiko rw’ikirenga Prof.Sam RUGEGE nawe ati urukiko ntirushinzwe gushaka ibikomerezwa birya ruswa! bizagenda bite rero ko système yose irwaye? niyegure itange umwanya kuko abanyarwanda batari bacye biteguye kuvana igihugu cyabo mu kangaratete.

Mugire amahoro.

Byanditswe kuwa 10/02/2017, na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.

 

Rwanda : i Gatsibo habaye imyigaragambyo kubera inzara

img_20161031_092036Nkuko mwabibonye mu nkuru yanyuze kuri « The rwandan » ivuga uburyo abaturage bo muri Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo bakoze imyigaragambyo bakajya ku murenge gusaba ibyo kurya kuko inzara yari ibarembeje, kugeza naho bavudukanye umutegetsi wuwo murenge Munyaburanga Joseph, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi abaturage birirwa bicaye kumurenge abandi baharyamye mbese wagira ngo niho habaye mu rugo nkuko mubibona ku mafoto aherekeje iyi nkuru.

Ariko ibyo nubwo byashakuje  kandi bikavugwa cyane mw’itangazamakuru abaturage nanuyu munsi baracyiyicira isazi mu maso kugeza ubwo abaturage bahira amababi y’imyumbati y’imitamisi ( yica ) bagasekura bagateka bakarya, hari imiryango 6 izwi yabikoze irapfa hafi gushiramo umwuka. Nyuma hatanzwe ibishyimbo n’ibigori abaturage bavuga ko byari bike cyane ugereranije n’umubare w’abaturage bishwe n’inzara, urebye ababibonye ntibarenze 1/50 by’abaturage batuye umurenge wa Rwimbogo kandi mu byukuri abaturage bose bameze nabi kuko nawawundi wari wifashije muri iyiminsi arya rimwe k’umunsi kandi nabwo bimugoye cyane.

Abaturage bavuga ko nabatoranijwe habayemo ikimenyane ndetse n’ubujura bukabije ku buryo ibyinshi ari ibyatwawe n’abategetsi bo muri uwo murenge. Nimg_20161031_092551yuma yuko iyo myigaragambyo y’abaturage iba uwategekaga uwo murenge wa Rwimbogo ariwe Munyaburanga Joseph yaregujwe ibyo biryo byatanzwe adahari, bikekwa ko yaba yarazize ko yananiwe guhosha imyigaragambyo y’abaturage nubwo yarasanzwe avugwaho imyitwarire itari myiza mu baturage. Gusa ngo ibyo byo kurya ntibyabujije kwibwa n’ubwo byari bihagarariwe n’abasirikari, abapolice ndetse na daso. Ibyo byatumye nuwo munsi wo kubitanga abaturage barenga ijana bakoze imyigaragambyo bava ku murenge bagera ku karere ka Gatsibo ( urugendo rwibirometero bitari munsi ya 40 ) ari nako abari aho basunikana n’abasirikari n’abapolice.

Twaganiriye nabaturage bo muri uwo murenge batubwira ko bifuza ibintu bibiri (2) gusa.

* Icya mbere, bifuza ko leta yabasubiza  uburenganzira bwabo batswe ku butaka bwabo, aho babategeka guhuza ubutaka bagahingamo igihingwa kimwe leta yifuza mu gihe yifuza, kuko ibi aribyo bikurura inzara. Batanze ingero nyinshi berekana ko ataribwo bwa mbere izuba ricana ko ariko batigeze basonza gutya ko babaga bafite imyumbati, ibijumba, ubugari, ubunyobwa nibindi, bityo ngo bakabasha guhangana n’izuba. Ubu nibwo abo baturage bishwe n’inzara kugera ku rwego rwo gusaba infashanyo.

* Icya kabiri bifuza ko leta yareka gutekenika ibeshya ku maradiyo ko habaye amapfa ariko ko abaturage nta kibazo bafite. Ahubwo ni babafashe bahereye ruhande kuko abaturage bose bameze nabi cyane, ari abacuruzi, abahinzi, aborozi, abubatsi , abanyabukorikori, abadozi, abamotari, abanyonzi, abarimu, nabandi bose bibasiwe n’inzara ku buryo ukiri umugabo arya rimwe ku munsi nabwo bimugoye cyane. Ibi byose kandi byiyongera ku misoro yikubye kabiri, imisanzu ya hato na hato, kandi abaturage banaburaye.

Mu gusoza ariko sinakwibagirwa umuturage twaganiriye nubwo atashatse ko amazina ye ajya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we wambwiye ati : nizo mfashanyo zabo nibazireke baturekere uburenganzira ku masambu yacu  leta yigaruriye kandi twarayiguriye amafaranga yacu, abandi bakayahabwa n’ababyeyi babo ho imigabane n’umurage. Ati leta nitureke duhinge ibihingwa byose nkuko twabikoraga mbere, ati nta nzara twari twarigeze kuvaFPR yafata ubutegetsi muri 1994. Ati mu myaka irenga 20 ubu nibwo dushonje nyuma yuko leta y’urwanda yigarurira imitungo yacu.

Natwe nk’itangazamakuru turasaba leta ya kigali kubahiriza ibyifuzo by’abaturage ikareka kubicisha inzara ku bushake. Nubwo twibanze mu murenge wa Rwimbogo muri Gatsibo siho gusa hari ikibazo kuko mu gihugu hose hari inzara. Mwunvishe ikiganiro cya BBC gahuzamiryango cy’imvo n’invano cyo kuwa 12/11/2016 cyavugaga ku nzara mu karere ka Kayonza. Aba baturage rero nibadatabarwa barashira.

J. Jules Rugero

 

Rwanda : abaturage ba Nyaruguru nabo bugarijwe ku buryo bukomeye na ya nzara yiswe « Nzaramba »

photo wikipedia

photo wikipedia

Ni mu Karere ka Nyaruguru ho mu burengerazuba bw’u Rwanda aho abayobozi bahagurukiye gukwirakwiza ikinyoma mu baturage babategeka kudahingutsa ijambo « Inzara » mu Karere bayobora kandi « Nzaramba » ibamereye nabi. Ni muli urwo rwego bamwe mu baturage batuye Umurenge wa Kibeho badutangarije ko bamaze kumenyera kubwirirwa bakanaburara bitewe n’inzara yateye muli ako Karere ku buryo n’imyaka bahinze yumiye mu mirima.

Uwitwa Gervais NTAHOMBITSE utuye mu Murenge wa Nyabimata, akarere ka Nyaruguru yatubwiye ko afata ifunguro rimwe ku manywa nimugoroba akifunga kubera abana! ati twibaza uko tuzabigenza mu gihe izuba rikomeje gucana! Aliko Maire wa District ya Nyaruguru Bwana HABITEGEKO François we abibona ukundi mu bisubizo bye yadutangarije ko ibyo ari inkabyankuru n’ibihuha bya  bamwe mu baturage batitabiriye igihembwe cy’ubuhinziA (SEASONA) agahakana yivuye inyuma ko mu Karere ka Nyaruguru ayoboye nta Nzaramba iharangwa kuko ibyo kurya bihagije bihari byongeye kandi n’umusaruro w’igihembwe cy’ubuhinzi seasonA kikaba cyaragenze neza, akomeza ashimangira ko nta gikuba cyacitse aliko yongeraho ko hari impungenge z’uko abaturage be bazabaho mu minsi iri imbere! mwiyumvire namwe!

Banyarwanda, Banyarwandakazi rero ibyo binyoma by’abayobozi bo mu rwa Gasabo, si rimwe si kabili byumvikanye ahubwo biramenyerewe bivuze ko ahariho hose abaturage bataka inzara abayobozi bitanguranwa mu gusobanura ko atari inzara ahubwo ari amapfa!ukaba wakwibaza icyo bapfa no kutavugisha ukuri! kuvuga ko umuntu yaburaye byishe nde? ubu hano iwacu nta munyarwanda ushobora guhingutsa ku mugaragaro ko ashonje ahubwo avuga « amapfa aranyishe »! ku buryo mbona aba bayobozi bavuniye ibiti mu matwi baramutse badafashe ingamba zihutirwa icyo bita amapfa cyazahinduka Ruzagayura mu minsi iri mbere!aliko kubera umwijuto wabo mbona no gutabariza abo bashinzwe kuyobora byarabihishe!aho bihitiyemo kuyoboka ingeso y’ikinyoma no guhishahisha ukuri kandi atari cyo gisubizo!biteye agahinda pe!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, abaturage bazahora bavuza induru kugeza ryari koko? mu gihe abayobozi bakabaye babavugira mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe bakomeje kubajijisha bababeshya ko Leta yabo ya FPR ishoboye byose? ndasanga abayobozi bakuru b’igihugu uhereye kuli Prezida Paul Kagame bari bakwiriye kureka gukomeza gukina ku mubyimba abanyarwanda bababeshya imiyoborere myiza n’iterambere kandi ari baringa!

Murakoze.
 
Byanditswe kuwa 04/08/2016 na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda/Nyagatare : uretse inzara yabamaze banavoma amazi y’ibirohwa arimo amase y’inka n’indi myanda

photo igihe.com

photo igihe.com

Aho  ntahandi ni mu ntara y’iburasirazuba bw’u Rwanda, mu karere ka Nyagatare aho kuva igihe kirekire abaturage bamenyereye gusangira amazi y’ibirohwa n’amatungo yiganjemo  cyane cyane inka. Muli  aka  karere rero, by’umwihariko mu Murenge rwa Rwimiyaga, abaturage baturiye uwo murenge byababereye ihame ko bagomba gusangira ku mbehe imwe cyangwa kunywera ku nkongoro imwe n’inka. Nkaba mbona aho bigeze aba baturage ari abo gutabarizwa imiryango mpuzamahanga ikaba yagira icyo ibamalira kuko dusanga.  Leta ya FPR itabitayeho kandi yarahurujwe hashize imyaka myinshi iki kibazo kivugwa ari nako kinyura mu bitangazamakuru, ku maradiyo mpuzamahanga nka VOA n’ahandi…aliko Leta  y’agatsiko  mu nshingano zayo ntacyo ibikoraho ahubwo igahora ishyira imbere amadiscours meza ayitaka aho Ministri w’intebe Bwana Anastase Murekezi ahoza ijambo kuli radio y’igihugu abeshya abanyarwanda ko kugeza muli 2017  « nta munyarwanda numwe uzasigara  atagejejweho amazi meza kugeza ku kugereranyo cya 99% !!! » Ni agahomamunwa pe!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, mu buzima bwabo bwa buri munsi, aba baturage b’umurenge wa Rwimiyaga  ho mu karere ka Nyagatare  bahamyako banywa kandi bagakoresha amazi inka zatayemo umwanda zikanayagangamo, bavoma mu gishanga cy’uruzi rw’akagera ahateganye na mont Karyuwimba wo muli Tanzaniya, ayo mazi akaba yariyoboye mu gishanga yiyomoye ku ruzi rw’Akagera. Ayo mazi ni nayo bashoramo inka n’andi matungo magufi byongeye kandi bajya kuyavoma barinze gukora urugendo rurerure plus de 10 km bagera yo si ukuyavoma gusa kuko baba babyigana n’abitsiritana imbyiro ari nako bahigika amase y’inka n’indi myanda yose kugira ngo bashobore kuyavoma. Ayo mazi nta bara agira, si urwererane, umukara cyangwa ubururu ahubwo arangwa n’umwanda w’ubwoko bwose. Kuvoma ayo mazi kandi ntibyoroshye nanone kubera ingona ziyabamo! Avomwa n’umugabo hagasiba undi!

Bitewe  n’urugendo rurerure bakora bajya kuyavoma, umwe mu baturage  witwa Kuradusenge Edouard utuye muli uyu murenge wa Rwimiyaga yadutangarijeko nubwo bwose babona ko ari umwanda bitababuza kubanza kuyagotomeraho bakiyageraho kubera inyota!

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Gatebe ho muri uwo murenge wa Rwimiyaga, Bwana Bumbakare Faustin yadutangarije ko ingaruka z’aya mazi ari nyinshi; ati hari abanyeshuri bajya kwiga badaheruka gukaraba, abandi badaheruka kumesa abandi bagasiba ishuri kubera ko bagiye kuvoma bagataha bakerewe, ibyo byose bigatuma hari n’abikoza ku ishuri inshuro zitarenga ibyili mu cyumweru, akomeza agira ati nanjye ubwanjye hari ubwo ntaha mvuye kwigisha ngafata igare  nkazirikaho amajerikani abiri nkajya kuyavoma!! Ati ntakundi twabigenza twabuze gitabarwa kandi indwara z’inzoka zo mu nda tuyakomoraho nazo ntizitworoheye!ati ngubwo ubuzima tubayemo!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, imibereho yabo baturage iteye agahinda aliko ntakundi babigenza kuko ugize icyo akopfora yisanga muli bya Bihome byashyiriweho abakene nkuko itohoza riherutse ryakozwe na HRW ribihamya nubwo bwose Leta y’agatsiko idahwema kubeshyuza izo rapports ku Rwanda.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, iri niryo terambere twari dutegereje kuli Leta ya FPR koko? Dusabwe kwibaza bwangu kandi tugashyira akadomo imbere y’imyanzuro twafashe buri wese, bityo tukava kuri wa mugani ngo « akabi kakirwa nk’akeza », kuko ntawe utarambiwe. Murakoze.

Byanditswe kuwa 26/07/2016 na:
A.BEN  NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.

 

Rwanda : inzara  iravuza  ubuhuha  mu  ntara  y’iburasirazuba

famineAbaturage  barimo  gusuhuka  berekeza  I  Bugande  kubera  inzara  yibasiye  iyo  ntara. Uretse  iburasirazuba  gusa, nkuko  bigaragalira  buri  wese  utuye  hano  mu  rwa  Gasabo, inzara  irimo  kuvuza  ubuhuha  hafi  impande  zose  z’igihugu  aho  Leta  ya  FPR  ivuga  ko  ayo  mapfa  yatewe  n’izuba  ryacanye  cyane  cyane  mu  Turere  twa  Nyagatare, Kayonza, Kirehe  na  Rwinkwavu   ho  mu ntara  y’uburasirazuba. Andi  mapfa  akaba  yumvikana  mu ntara  y’amajyepfo  mu  bice  by’amayaga   I  Nyanza, Ruhango  na  Kamonyi  basanzwe  bazwiho   kweza  igihingwa  cy’imyumbati, bavuga  ko  imyumbati  yabo  yajemo  indwara  bita   »Kabore ». Bamwe  mu  baturage  batuye  muli  utwo  turere,  dore  ko  nabakihabarizwa  bavuga ko  ari  ukubura  aho  berekeza, bakaba  baratangiye  gusuhuka  bajya  gushakira  imibereho  hanze  mu  bihugu  by’ibituranyi.

Byumwihariko,dukomeje  Ibiza  biterwa  n’ayo  mapfa  mu  ntara  y’iburasirazuba, ntibyibasiye  abaturage  gusa  ahubwo  n’amatungo  yaho  ntiyorohewe  aho  inka  zipfa  zikabura  abazirya, ugasanga  ziragurishwa  amafranga  ubusanzwe  yakaguze  inkoko  kuko  inka  yapfuye  igura  ibihumbi  bitanu (5.000f)  naho  ikilo  kimwe  cy’inyama  kikagura  200f; izo  ngorane  zose  kuli  ayo  matungo  zikaba  ziterwa  n’ikibazo  cy’amazi  cyabaye  akarande  muli  iriya  ntara  kuva  kera,  aho  amatungo  akoresha  amasaha  arenga  atanu  ngo  agere  ahari  amazi, muri  urwo  rugendo  inyinshi  zigapfira  mu nzira  kubera  kudandabirana,  nazo  zikaribwa  zidapimwe  ariyo  ntandaro  y’ibiciro  byagabanutse, byongeye  kandi  bikaba  bishobora  no  kugira  ingaruka  k’ubuzima  bw’abazirya.

Aborozi  mu  ntara  y’iburasirazuba  bavuga  ko  Ministère  mu  nshingano  zayo  ntacyo  ibamariye  ko  yabatereranye  kandi  bafite  uruhare  rukomeye  mu  iterambere  ry’igihugu, bityo  amatungo  yabo  akaba  yicwa  mu  buryo  bukomeye  kubera  ibura  ry’amazi, bakaba  bashinja  Leta  uburangare  bwo  kutabitaho.Abaturage  twaganiriye  bakomeza  bavuga  ko  nta  mazi  Leta  ya  FPR  yigeze  igeza  ku  borozi  batuye  iyi  ntara  ko  bayaheruka  hakiri  imishinga  y’abaterankunga  yatangaga  amazi  k’uborozi  mbere  ya  1994. Tubibutse  ko  40%  by’inka  igihugu  cyacu  gitunze  bibarizwa  mu  ntara  y’iburasirazuba.

Umuturage  witwa  Burakari  Yohani  ni  umushumba  muli  ako  gace  yagize  ati ’’tubona  nta  ministère  y’ubworozi  ibaho  mu  Rwanda! baratwirengagije  cyane, ati  kera  wabonaga  Leta  ifasha  aborozi  kandi  byari  byiza, yacukuraga  ibyuzi  mu  gihe  k’izuba  ntitugire  ikibazo  aliko  ubu  batuvanyeho  amaboko  nitwe  borozi  tujya  kwishakira  amazi   n’ibindi  byose  birebana  n’ubworozi’’ .

Ministre  Géraldine  ushinzwe  ubuhinzi  n’ubworozi  mu nshingano  ze  nawe  akaba  yiyemerera  ko  ikibazo  gikomeye  ati  aliko  nta mwanzuro  twagifatira  muli  iki  gihe.

Umukuru  w’intara  y’iburasirazuba  Mme  Uwamariya  Odette   we  akaba  asaba  aborozi  bafite  inka  zirembye  kuzigurisha  zitarabapfira  ubusa  kandi  bagahagarara  gitore  mu  gufatanya  na  Leta  gushaka  igisubizo  cy’ayo  mapfa.

Banyarwanda  banyarwandakazi, nkulikije  ibisubizo  by’abo  banyapolitiki  nsanga  Leta  ya  FPR  yarahisemo  kwicisha  inzara  abaturage   ku mpamvu  z’inyungu  zayo  za  politiki, bityo  abanyarwanda  bakaba  bari  bakwiye  guhumuka  kuko  igihe  cyo  kubaho  kiracyahari.

Banyarwanda  banyarwandakazi, mu  gihe  abo  baturage  bugarijwe  n’ayo  makuba  yose  wibaza  kuli  budget  itagereranywa  imaze  iminsi  ikoreshwa  mu  ngirwamatora  atarangwamo  indorerezi  nimwe  ituruka  mu mahanga! ukwongeraho  n’ingendo  za  Prezida  Kagame  adasibamo  mu  mahanga  icyo  zimariye  abanyarwanda! ubundi  umutware  w’urugo  iyo  asanga  ibintu  bicika  niho  agerageza  kujya  iyo  bweze  akagira  nicyo  atahukana  kirengera  urugo! kuli  Prezida  Kagame  we  si  uko  aba  agiye  kwishyilira  ubwenge  ku  gihe  ngo  arebe  uko  guteknica  bihagaze! Ni  akumiro  pe!  Leta  ya  FPR-KAGAME    sinzi  icyo  yaba  itegereje  ngo  ibise  abanyarwanda!

Mugire  amahoro.

Byanditswe  kuwa  27/02/2016, na :
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA

Rwanda. Abahinzi bakomeje gutabaza kubera « Nzaramba »!

inzara_imageUmuturage wo muri Rwabicuma mu karere ka Nyanza,  yabwiye umunyamakuru wa radio 1 kuri uyu wagatatu le 27/1 ati ikintu kidashira ntakundi wacyita atari Nzaramba. Ati dufite inzara idashira twatejwe nuko ubutaka bwacu bwaciweho amaterasi,  bwegurirwa abashoramari bahahinga urusenda, twe banyiri ubutaka baduha ibihumbi 70, bise icyata mutima. Abaturage baravuga ko aya amafaranga ntacyo yashobora kubamarira kuko niyo agomba kubatunga, bakariha amafaranga y’amashuri na mutuelle de santé. Abaturage bakomeje kubwira umunyamakuru ko abashoramari bafashe ubutaka bwabo ngo bahinge urusenda ruzajya rujyanwa ku masoko mpuzamahanga! Bati usibye ko twabwiwe ko isoko ryabuze n’umusaruro nimucye.

Ikibabaje abaturage bararirira ubutegetsi butabumva kuko basaba ko amafaranga bahabwa yo gukodesha ubutaka bwabo yongerwa cg se bagahabwa aho guhinga ibindi bihingwa byabatunga. Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Aboudala yabakuriye inzira k’umurima kuko yavuze ko nta kindi gihingwa bashobora guhinga aho Rwabicuma kuko hari abashoramari bahatanze amafaranga menshi mugutunganya amaterasi no gutera urusenda. Ati gahunda ya leta ihari ni uguhinga urusenda! Kandi abaturage ntibasubizwa ayo materasi! Ikibabaje ni uko ntagisubizo afite kuri iyo nzara imereye nabi abaturage ayoboye!

Muri EDPRS II, ubutegetsi bwa Kagame buvuga ko bugomba gushyiraho ubuhinzi bwo gucuruza, noneho abahinzi bakavanwa muri uwo mwuga bagashakirwa ibindi byo gukora. None se abahinzi ba Rwabicuma bahawe iyihe mirimo yo kubatunga ko ubutaka bwabo bwahawe abashoramari ?

Ubu amajyepfo yose yu Rwanda arataka Nzaramba. No mutundi turere abahinzi barataka ko indwara za kirabiranya na kabore zimereye nabi ibyo bahinze.
Le 21/1 abahinzi b’ibirayi bahuye n’abatubuzi b’imbuto zabyo bababwira ko imbuto zabo zitagitanga umusaruro ko ubu ntacyo basaruye nabagize icyo basarura uturayi twari duto.

None se u Rwanda rutagihinga ibijumba, ntirweze ibirayi,  nta bishyimbo, ntibahinge amasaka none bazahingira amasoko mpuzamahanga, 85% bari batunzwe n’ubuhinzi batungwe ni iki ? Ikindi kibazo ni uko nibihingwa byatoranyijwe ngo bihingirwe ayo masoko byagaragaye ko ayo masoko atigeze ashakwa. Ari abashoramari ubwabo ari abahinzi bose barahomba ! None bakomeze batubeshye ko u Rwanda mu myaka 4 isigaye tuzaba tubarirwa mu bihugu bifite umutungo uciriritse?( middle income country)

Ubutegetsi bwa Kagame niba budafashe ingamba nshya mu maguru mashya Nzaramba iragarika ingongo nkigihe cya Ruzagayura.

Banyarwanda,  ubabaye niwe ubanda urugi ! Dukomeze twemere gahunda zigerageza ziri kudukorerwaho? Dukomeza gucyena no gusonza? Igihe kirageze ngo ubutegetsi bwa Kagame bwumve abo buyobora !Ariko namwe abayoborwa mu menye ko mutazumvwa mutavuze!