Archives par étiquette : Police Rwanda
Rwanda. Akarengane k’abomatari kubera ruswa
Akarengane na ruswa bikorerwa abanyarwanda by’umwihariko abamotari nkuko bigaragara kuri izi impapuro. Autorisation de transport ya taxi moto yagombaga kuba yararangiye le 13/10/2015 ariko kubera ubwoba bw’ibihano yishyuye indi autorisation mbere y’igihe ukwezi kumwe kugirango iyambere irangire le 14/09/2015. Akarengane bakorerwa ni uko RURA ivuga ko nta muntu kugiti cye wemerewe kwishyura autorisation de transport, ko zigurwa binyuze mu ma koperative ari nayo batangiramo amafaranga.
Akaga uyu mumotari yahuye nako ni uko kugeza magingo aya atari yahabwa autorisation kandi amaze amezi asaga ane yarishyuye amafaranga 32.500 Frw muri aya mafaranga harimo 22.500 Frw yishyurwa autorisation de transport y’imyaka ibiri na 10.000 Frw bivugwa ko ari igihembo gihabwa uzajya kwaka izi autorisation i Kigali kubera aya mafaranga yitwa ko ari igihembo. Umumotari iyo atari yayatanga bamusanga niwe mu rugo kuko baba bayakeneye cyane.
Ibibazo abamotari bahura nabyo ni uko babaha iki cyamezo kiri kumugereka barangiza ngo ntawe ugomba kubakoraho kandi bikavugirwa mu nama zirimo abapolisi n’abasirikare byageraho abapolisi bakabandikira ibihano nkuko bigaragara kuri contenention de 10.000 Frw yandikiwe le 25/01/2016.
Bref, aka ni akarengane dusabwa kwamagana kuko uyu mu motari byamubayeho. Yahamagaye Président wa COCTMO amusobanurira ibibazo afite amubwira ko basabye commandant wa Trafic police ya Rubavu ko batari bemerewe kurenga imbibi z’akarere kugeza ubwo umupolisi wari mu muhanda mu karere ka Rutsiro yahamagaye commandant we amusobanuza amubwira ko atabizi, aha ukaba wakwibaza niba hari police zitandukanye mu gihugu!
POLICE Y’U RWANDA NA DASSO (Umutwe ushinzwe umutekano ku Mirenge) BAKOMEJE GUHOHOTERA ABATURAGE.
Mu gihe Prezida Kagame yirirwa azenguruka isi ngo arashakira abanyarwanda amaramuko kandi ari uburyo bwo gusesagura umutungo w’igihugu uko yishakiye, imitsi y’abaturage muli rusange, ngizo za Rwanda day n’ibindi…..; turifuza kuzamubona imbere y’ubutabera hiyongereyeho n’icyaha cyo gusesagura umutungo w’igihugu mu ngendo zitabarika asigaye akorera hanze y’igihugu muli ibi bihe.
Umutwe wa police y’u Rwanda na Dasso rero nkuko nabivugaga hejuru bakaba bashishikajwe no kubangamira abaturage muli iki gihugu.
Nyuma y’uko abapolisi, mu minsi ishize bashyamiranye n’abaturage mu Murenge wa Nyamasheke (Cyangugu) kubera isenywa ry’inzu ubuyobozi bwavugaga ko yubatswe mu manegeka binyuranije n’amategeko, police igahitamo kuharasa abantu babili barimo nyirinzu na Papa we waje atabara, ikibazo cyarakomeye aliko gifata ubusa kugeza ubwo umuvugizi wa Police chef de police Superintendant TWAHIRWA avuga ko abo baturage barashwe mu rwego rwo kwitabara kw’abapolisi kubera imirwano yabahuje niyo mbaga y’abaturage bari ku ruhande rwa Nyirinzu.
Ahandi habereye ikibazo nk’icyo, ni mu Murenge wa Kanyinya, akarere ka Nyarugenge hano i Kigali, kuri uyu wa Kabili taliki 05/10/2015 aho umubyeyi w’abana batatu witwa Charlotte UWINGABIRE yasenyewe abanje kwambikwa na police amapingu kumaguru no ku maboko; udutebe, udusafuriya bajugunya hanze, umwenda yambaye bawumuciraho asigarana ubusa ku manywa y’ihangu, imbaga y’abaturage yari hafi aho hagoswe ivuza induru aliko police n’abo bita Dasso barakumira ku buryo n’abanyamakuru bagerageje kuhagera bakijijwe n’amaguru ariko babirukankana babatuka ngo ni ‘‘ingegera z’abanyamakuru’’, bamwe muribo Gaston NTIREMBERA wa T.V 1 na Papy wa City Radio bageragezwa no kwamburwa ibikoresho byabo nka za Caméras n’amatelefone aliko baza kubisubizwa birukanwa aho. Abaturage ku misozi bavugije induru cyane bagaragaza akarengane k’uwo mubyeyi aliko biba ibyubusa.
Police na Dasso barangije icyo gikorwa kigayitse, bafunguye amapingu wa mubyeyi barataha. Hagati aho uyu mubyeyi akaba nawe avuga ko atazava muli iryo tongo n’abana be kuko nta handi afite yerekeza.
Umuyobozi nshingwa-bikorwa w’uwo Murenge wa Kanyinya, Mme MUKANDAHIGWA Odette yadutangarije ko Leta idashobora kwihanganira abaturage nkabo bubaka ahantu hamanegeka kandi bibujijwe, ati kandi nta n’ikindi twamukorera.
Superintendant Modeste MBABAZI ukuriye ishami rya police mu Karere ka Nyarugenge avuga ko police idakora akazi ihagarikiwe na za Caméras ko ariyo mpamvu birukanye abanyamakuru n’abandi bose ati police ikora ku manywa ntabwo yitwikira ijoro, si interahamwe! Ati uwumva ko yahohotewe azatange ikirego mu Rukiko.
Nk’abafatanyabikorwa ba LETA mu guteza imbere igihugu, kuri ubu Urugaga rw’abanyamakuru mu Rwanda rukaba rusaba urwego rukuru rw’itangazamakuru gukurikirana uko guhohoterwa na police kw’abanyamakuru.
Banyarwanda banyarwandakazi , ibibazo by’imyubakire muli iki gihugu bimaze kurenga abaturage kubera igihirahiro baterwa n’amabwiriza y’abayobozi banyuranye mu myubakire iherekejwe na ruswa; ku buryo abaturage basigaye bariyemeje kujya bahangana na za police na Dasso byo ku Mirenge.
Nguko uko byifashe hagati y’abaturage n’abashinzwe kubarengera muli iki gihugu barangajwe imbere na Leta ya FPR.
Imana ikunda abanyarwanda nigire itabare vuba kuko Intsinzi irahari.
Byatohojwe ku wa 06/10/2015, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.