Rwanda : Ikibazo cyo kwamburwa ubutaka giteye inkeke

terrasses_ifad

Gutabariza abaturage batuye mu ntara y’iburasirazuba, akarere ka Gatsibo, umurenge wa Rwimbogo, akagari ka Rwikiniro mu mudugudu wa Ndama, ni akagari ka munini mu midugudu ya Munini na Kabeza. Ibintu bimeze nabi  muri  gahunda  leta yise iyo guhuza ubutaka.

Aho hantu mu mwaka wa 2013 baraje bahakora amatarasi ku ngufu za leta nta ninteguza barimbura insina, imyumbati, ibijumba, ibiti n’ibindi byari bifitiye abaturage akamaro gasumba kure ibyo byo guhuza ubutaka. Iyo myaka kandi bayirimbuye nta ngurane bahaye abaturage.

Iyo urebye gahunda yo guhuza ubutaka ni gahunda iri mu nyungu z’abantu bake na leta naho umuturage akabikeneramo. Kuko ubu aba baturage barahinga, bakabagara, hanyuma bagasarurira hamwe aho bita ngo ni muri hangali kuko ntawemerewe gutwaraho na duke murugo. Nk’ibigori iyo uciyemo icyo kotsa bakagufata ufatwa nk’umujura wese ugacibwa amande. Mu byukuri abaturage inzara igiye kubamara.

Mu guhinga kandi bategekwa kwishyura imbuto nifumbire mbere yo guhinga kandi ubwo abaturage baba babuze nibyo bararira. Ubuze imbuto ntahinge ndetse n’uwakerewe bose imirima yabo ihabwa abandi bantu ku ngufu za leta kandi ntawutinyuka kuvuga ngo buke kabiri.

NB:ibyo byose abaturage bari barabyakiriye ariko muri ino season yo mu kwa cyenda byahinduye isura kuko aho bakoze amaterasi batema imibyare yari yarongeye kumera ndetse abaturage batemaho ibitoki. Kandi hari amashyamba y’abantu ku giti cyabo mbere bagendaga batanga za ruswa ntarimburwe. None ubu haje umugoronome mushya twabashije kumenya kw’izina rimwe witwa { Clode } arimo gutegeka ngo insina n’ibiti byose birimburwe . Akabwira banyirabyo ngo babyirimburire kuko naza kubirimbuza bazishyura amande.

Abaturage rero baratabaza ngo barebe ko insina n’ibiti byabo byarokoka.

Ikindi iyo urebye umusaruro wavaga aho bakoze amatarasi mbere warutaga uhava ubu bahakoze amatarasi kuko bazamuye itaka ryo hasi ikuzimu kandi iryo taka ni umutuku nti ryera ubu abaturage bahingamo bakarumbya ugereranije na mbere batarahacukura.

Ikindi barunzemo imikingo igiye yegeranye kandi buri umwe ugira metero 2 zubugari ubwo ukageza aho umurima ugarukiye. Ku buryo aho umuntu yahingaga hagabanutse cyane. Ubwo rero kuba ubutaka buhingwa bwaragabanutse kubera iyo mikingo bacukuyemo hakiyongeraho ko bazamuye itaka ry’ikuzimu ritera, byateye abaturage batuye muri ako gace inzara idashira.

Usanga rero insina ndeste n’ibiti by’abo baturage bifite agaciro kurusha umusaruro uva muri ayo matarasi.

Ari nayo mpamvu abaturage batabaza nubwo batinya kuvuga ngo batabizira.

Kandi urebye ahantu bakora amatarasi iburasirazuba ni ahantu haringaniye kandi hateze ku buryo ubona hatari hakwiye amaterasi . Nkuko bizwi amaterasi yagenewe ahantu hahanamye. Ariko aba baturage bo muri aka gace babigirijeho nkana mu mugambi wo kwigarurira ubutaka bwabo kugira ngo bicwe ni nzara.