
Rwanda : Mukabunani Christine yashyikirije komosiyo y’igihugu y’amatora urutonde rw’abakandida batari abayoboke b’ishyaka.
Ni muli iyi nkubiri ya bucece y’ingirwamatora y’abadepite mu Rwanda aho ishyaka P.S Imberakuri rya Mukabunani Christine, igice kiyomoye kuri Me Bernard NTAGANDA , ubwo cyashyiraga ahagaragara urutonde rw’abo kifuza ko bazagihagaralira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu matora azaba ku wa 03/09/2018 hagaragaye urutonde rw’abantu 65 aliko haza kwemerwa 45 nkuko byatangajwe na Komisiyo […]

Rwanda. Umushahara wa mwarimu bawukaseho ku ngufu amafranga yo gushyigikira FPR
FPR aho kongeza umushahara wa mwarimu uhembwa intica ntikize ahubwo iramwaka nutwo yaririragaho. Biramenyerewe cyane ko mu gihe FPR yitegura ya kinamico yayo ngo ni amatora ikwiza amaliste mu barimu n’abandi bakozi bose baba aba Leta cyangwa abigenga ndetse n’abikorera ku giti cyabo n’abaturage ba ntaho nikora. Siko byagenze ariko muri aya matora y’abadepite 2018 […]

Rwanda: Leta ya FPR irashakisha uburyo bwose yatsimbura mu ibanga inyeshyamba za FLN muli Nyungwe
Ni muli iki cyumweru amakuru yizewe yatugezeho tuyakesha umwe mu bagize umutwe wa gisirikare ushinzwe gutabara byihuta aho rukomeye (forces spéciales) utarashatse kuvuga amazina ye kubera impamvu z’umutekano akaba akambitse hamwe na bagenzi be mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe yadutangarije ko ibintu bitaboroheye bitewe nuko bataramenya neza uruhande umwanzi aherereyemo muli iryo shyamba ! ati […]

Muri Gatsibo, abasilikari b’Inkotanyi barashe mu baturage, 8 muri bo bahasiga ubuzima
Mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Rwimbogo. ku gice giherereye mu ishyamba ryikigo cya gisirikare cya gabiro, ku itariki 2 na 3/08/2018 harasiwe abaturage barenga 8, bane barashwe kuwa 2/08/2018 abandi bane baraswa bukeye bwaho kuwa 3/08/2018. Kubera inzara nyinshi iri mu Rwanda (nzaramba ) aba baturage basanzwe bajya gucukura amabuye yagaciro yitwa corta muri […]