FPR aho kongeza umushahara wa mwarimu uhembwa intica ntikize ahubwo iramwaka nutwo yaririragaho.
Biramenyerewe cyane ko mu gihe FPR yitegura ya kinamico yayo ngo ni amatora ikwiza amaliste mu barimu n’abandi bakozi bose baba aba Leta cyangwa abigenga ndetse n’abikorera ku giti cyabo n’abaturage ba ntaho nikora.
Siko byagenze ariko muri aya matora y’abadepite 2018 kuko bwo byabaye agahomamunwa. Aha ho FPR yinjiye mu ma compte y’abakozi ba Leta muri banki cyane cyane abarimu bakataho ayo bashaka. Ku buryo nk’umwarimu uhembwa ibihumbi mirongo ine 40.000 rf bamukase ibihumbi bitanu 5000 rf rwihishwa na banyiri amakonte (compte) batabizi kandi ayo niyo make bakase. Ntituzi uko mubandi bakozi ba Leta uko byagenze ariko birashoboka ko bo, kuko banahembwa agatubutse, bakaswe menshi cyane.
Impamvu yibi ni uko imyiteguro y’amatora yabaye abarimu bari mu biruhuko batabona uko babasinyisha ya ma liste yabo ku ngufu.
Tubibutse ko 40.000 rf mwarimu wo mu primaire ahembwa atagura n’ihene nziza yo kworora. Tubibutse kandi ko mwarimu ariwe uhora mu myenda yabuze ayo kwishyura. Mwibuke ko abana be badashobora kwiga kuko ntiyabona amafaranga yo kubarihira. Yigisha abana b’igihugu ariko abe badashobora kwiga kubera amikoro.
FPR nta kintu na kimwe ishaka kuvuga ku bijyanye n’umushahara wa mwarimu. Numvishe hari bamwe mu biyamamariza ubudepite(nubwo bikinira) beruye bakavuga ku bibazo bya mwarimu nubwo bashobora kubizira. Aba barimo Green Party ya Habineza Frank. Ibi bigaragaza ko ikibazo cya mwarimu abantu bose bakibona ariko amabandi yo muri fpr ntashaka kugira icyo abivugaho.
Kwibohora ni ngombwa kuko abanyarwanda barushye kuba muri ubu buzima.
J.Jules Rugero
Kigali-Rawnda