Ni muli iyi nkubiri ya bucece y’ingirwamatora y’abadepite mu Rwanda aho ishyaka P.S Imberakuri rya Mukabunani Christine, igice kiyomoye kuri Me Bernard NTAGANDA , ubwo cyashyiraga ahagaragara urutonde rw’abo kifuza ko bazagihagaralira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu matora azaba ku wa 03/09/2018 hagaragaye urutonde rw’abantu 65 aliko haza kwemerwa 45 nkuko byatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora.
Aliko nkuko byarabuwe n’umwe muli abo bakandida Bwana Louis NZABAKENGA usanzwe n’ubundi abarizwa muli iryo shyaka kuva ryashingwa muli 2009 akaba ari numwe mu bahagaraliye iryo shyaka muli forum y’amashyaka mu Rwanda yadutangarije ko Ishyaka PS Imberakuri ryabeshye Komisiyo y’igihugu y’amatora riyishyikiriza amazina y’abakandida benshi muribo batabarizwa mu ishyaka PS Imberakuri yewe batigeze banarikozamo ikirenge ! ati uretse jyewe n’abandi batanu dusanzwe turi abayoboke b’ishyaka abandi bose n’urubyiruko rw’abashomeri b’insoresore n’inkumi MUKABUNANI yagiye atoragura hirya no hino mu mugi wa Kigali no mu ntara y’iburasirazuba aho akomoka nyuma yuko yisanze wenyine abarwanashyaka bamaze kumushiraho akabura abo ashyira ku rutonde nibwo yatangiye gukoresha ku mafranga yari yahawe na NFPO mu rwego rwa campain nkuko biri mu nshingano za Leta y’agatsiko ngo hatazagira ishyaka rijya gusabiriza hanze rikazatuzanira kabutindi! ati si ibyo gusa kuko uyu Mukabunani yaniguriyemo amasambu abili mu Karere ka Bugesera , inzu itaruzura neza mu Karere ka Kicukiro n’ivatiri Toyota Corolla yo kuryohamo. Abo basore n’inkumi bakaba barijejwe gusezera ku bushomeri n’ubukene mu gihe ishyaka PS imberakuri rizaba ribonye intebe mu nteko ishinga amategeko ,nguko reka tubitege amaso !
Twari dusanzwe tuzi ko kwiyitirira abantu batari abayoboke bawe mu nyungu z’umutwe wa politiki ari icyaha ndetse kinahanirwa none ubwo zavuyeho ndumva bafungura na Diane Shimwa Rwigara wigeze kuregwa n’uyu Mukabunani ko yamutwariye abayoboke mu matora aherutse y’umukuru w’igihugu cg bakamuhanaguraho icyo cyaha cy’uburiganya ! byongeye aba bakandida ba Mukabunani nubwo yabanje kubaha kuri izo ndonke yahawe na NFPO mu kumufasha mu bikorwa by’amatora na Campain kuri ubu baramushinja kuba ntacyo abamariye mu kwiyamamaza kuko abagenera intica ntikize y’ibihumbi bibili gusa umunsi wose biriwe babyina nta n’amazi bahawe mu gihe indi mitwe ya politiki buri wese yandikirwa bitanu ku munsi amazi yo kunywa atabariwemo.
Kandida Nzabakenga Louis akomeza yemeza ko ishyaka PS IMBERAKURI risa niriyoborwa na FPR uretse guhora rijijisha ko ritavugarumwe nayo.
Muriyumvira rero iby’iyo demokrasi bita ngo ni ubudasa bw’u Rwanda kandi ahubwo ari agahomamunwa ! ubu se uyu Mukabunani usambira ibyinshi n’udukeya twose aramutse ashyizwe mu nteko dore ko amatora mu mucyo yo ari nk’inzozi mu gihugu cyacu, yazamalira iki abaturage koko ? Gusa nta gahora gahanze ! ibi byose bigombe bihinduke, tubiteze amaso !
Byanditswe ku wa 31/08/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.