Mu rwego rwo gusoza ikiciro cya 11 cy’itorero Indangamirwa ry’abanyeshuri barenga 560 biga mu mahanga no mu Rwanda kuva 29/05-05/08/2018; ni kuri iki cyumweru taliki ya 05/08/2018 i Gatsibo mu ishuri rikuru rya gisirikare habereye umuhango w’isoza ry’icyo kiciro ubwo Pahulo Kagame mu kurembuza urwo rubyiruko yarwingingiye kutagira impungenge zo kwinjira igisirikare cy’u Rwanda ngo kuko naho bahabonera ubumenyi butandukanye bihwanye n’ibyo bajya kwiga mu mahanga n’ibindi….
Yabeshye abo bana ko u Rwanda rwagize abasirikare batize mu gihe cyashize kubera imiyoborere mibi aliko ko ubu igisirikare cy’u Rwanda cyubakitse mu nzego zose ariyo mpamvu bahawe ikaze muli RDF ! mu kubayobya yakomeje anabemeza ko nta mwanzi wakandira ku Rwanda ko ndetse n’uwazana ibibazo yagira ibyago ! nguko !
Jenerali James Kabarebe nawe yunzemo avuga ko izo ndangamirwa za 11 zatojwe mu buryo bwihariye bwo gutegura no gutanga amabwiriza ku rugamba n’indi myitozo ya gisirikare !
None se banyarwanda rubyiruko, twemere dupfuke amaso , amatwi n’amabinga twemeze ko uwize ari uwafashe igihugu yarasanzwe yituriye mu mwobo wo ku Mulindi wa Byumba nk’ifuku…hejuru y’ubwicanyi bwahitanye inzirakarengane zitabarika z’abanyarwanda ? tubyibazeho !
Pahulo Kagame ni umubisha udatinya gukaraba amaraso yaba ay’abanyamahanga dore ko abo bonse rimwe bo abigirizaho nkana nkaho ariwe baremewe utemeye kuba imbata ye amwikiza uko ashatse kwose. Yumva ko yahora agaragiwe nabo ashora mu bikorwa by’intambara ku bw’inyungu ze abyita ko ari ukurengera ubusugire bw’igihugu kandi ahubwo ashaka uburyo bwo kurindira umutekano agatsiko bafatanyije ka FPR, ariyo mpamvu nyamukuru yo kureshya urubyiruko kwinjira mu gisirikare ikindi akaba abona ko agenda yinjira mu bihe bimukomereye umunsi ku wundi ko na nyina wundi ashobora kubyara umuhungu!
urwo rubyiruko abeshya se yibwira ko rudakurikirana iyamaganwa ry’ingabo ze na police kubera iraswa ry’abaturage rya buri munsi ku manywa y’ihangu nkuko yazibihayemo amabwiriza nduzi ko amategeko yo ntayo !
Banyarwanda rubyiruko, iyo Bwana Kagame ahamagalira rubanda kwinjira igisirikare yungikanya dore ko hari nabasigaye bayorwa ku mihanda ku ngufu ukazongera kumubona yambaye uniform ya gisirikare babyiganira ku mihanda n’abapolisi, ngizo inkeragutabara, ngayo amarondo n’ibindi…….harya umutekano uba urihe ? reka tubitege amaso.
Byanditswe ku wa 06/08/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.