Archives de l’auteur : murego

Muri Gatsibo, abasilikari b’Inkotanyi barashe mu baturage, 8 muri bo bahasiga ubuzima

gatsibo abaturage

Mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Rwimbogo. ku gice giherereye mu ishyamba ryikigo cya gisirikare cya gabiro, ku itariki 2 na 3/08/2018 harasiwe abaturage barenga 8, bane barashwe kuwa 2/08/2018 abandi bane baraswa bukeye bwaho kuwa 3/08/2018.

Kubera inzara nyinshi iri mu Rwanda (nzaramba ) aba baturage basanzwe bajya gucukura amabuye yagaciro yitwa corta muri iryo shyamba mu rwego rwo gushaka amaramuko. aha rero ngo abasirikare ntibashaka ko hagira ujyamuri iryo shyamba yaba umushumba uragiye, umuntu utashya inkwi, nucukura Korta (coltan).

Aha ariko abaturage baribaza impamvu batabafata bagahanwa namategeko aho kurasa mu kico.  abo twaganiriye nabo batubwiyeko hashobora kuba harapfuye benshi barenze abo, abandi bagakomereka,cyane ko ari mwishyamba abenshi batanaboneka baribwa nimpyisi. kandi namwe murumva kugirango urase mu kivunge cyabantu hapfemo 8 haba hakomeretse benshi cyane.

Abapfuye bose nabo bafashe ari bazima kuri ayo matariki burijwe imodoka za gisirikare barajyanwa, ariko hari amakuru twabonye ko abapfuye bahawe ba nyirabo bakabahamba. mbese muri uwo murenge nukwirwa bahamba abantu barashwe nabasirikare.

Ikindi nuko ubu abasirikare baza kurara baraririye abantu mu byaro bakeka ko ngo bacukura amabuye, ubu twandika iyi nkuru abenshi barahunze abandi barafatwa. mbese abaturage bafite ubwoba bukabije kuburyo babona nta mutekano uhari.

Abaturage basanga ibi ari ubwicanyi bugambiriwe kuko abo bantu nta ntwaro baba bafite bakabaye bafatwa bagahanwa bagahanwa niba koko gucukura ayo mabuye ari icyaha. ariko kubica si ibintu byirwanda.

Ngayo nguko !

Jean-Charles Murego
Gatsibo, Rwanda

Amwe mu mazina y’amahimbano y’abazungu babaye mu Rwanda

Louis Jaspers, alias Budondori, yategetse i Kibungo, ku Kibuye na Nyanza

Kandt Richard, Kanyoge, yari umudage aba rezida 1907-1911, agaruka muri 1913.

Gudowius (liyetena) yasimbuye Kandt muri 1911. Bamuhimbye Lazima

Wingens (Kapiteni) yabaye rezida muri 1914-1915. Yitwaga Tembasi

Coubeau : yari yungirije rezida Mortehan hagti ya 1923 na 1925. Bamuhimbaga Gasage

Wilmin bamuhimbaga Nyirampirima. Yabaye rezida hagati ya 1929-1930

Lienarts Bwanakweli yabaye rezida kuva mu kwane kugeza mu kwa munani 1930

Simon bahimbaga Nyakibyeyi yabaye rezida wungirije muri 1930

Sandrart bari baramuhimbye Kabutura yabaye uwungirije rezida ageze aho aba rezida hagati ya 1947 -1951

Luois Jaspars : yabaye mu Rwanda hagati ya 1952 na 1960. Bumuhimbye Budondori

Aba adimistrateri bategetse Astrida ariyo Butare bagiye bose babona amazina y’amahimbano :

Thielman F.B., 1928-1931 : Kiroroma kumi na mbiri

Franck, 5/1931-10/1931 : Tuzanfunga

Gaupin R.J. (umukozi wa Teritwari), 10/1931 : Ntamushobora

Lennaerts J., 10/1931-12/1931 : Bwanakweri

Stevans A.F., 12/31-6/1931 : Micomyiza

Servranckx A., 8/1932-2/1934 : Kazimoto

Feltz G., 2/1934-9/1934 : Bwana Feresi

Reisdorf I., 8/1946-1/1951 : Gasatsi

Preud’Homme, 6/1947-5/1948 : Rubaza

Kirsch, 1/1951-3/1951 : Rwicaruhoze