Abaturage barimo gusuhuka berekeza I Bugande kubera inzara yibasiye iyo ntara. Uretse iburasirazuba gusa, nkuko bigaragalira buri wese utuye hano mu rwa Gasabo, inzara irimo kuvuza ubuhuha hafi impande zose z’igihugu aho Leta ya FPR ivuga ko ayo mapfa yatewe n’izuba ryacanye cyane cyane mu Turere twa Nyagatare, Kayonza, Kirehe na Rwinkwavu ho mu ntara y’uburasirazuba. Andi mapfa akaba yumvikana mu ntara y’amajyepfo mu bice by’amayaga I Nyanza, Ruhango na Kamonyi basanzwe bazwiho kweza igihingwa cy’imyumbati, bavuga ko imyumbati yabo yajemo indwara bita »Kabore ». Bamwe mu baturage batuye muli utwo turere, dore ko nabakihabarizwa bavuga ko ari ukubura aho berekeza, bakaba baratangiye gusuhuka bajya gushakira imibereho hanze mu bihugu by’ibituranyi.
Byumwihariko,dukomeje Ibiza biterwa n’ayo mapfa mu ntara y’iburasirazuba, ntibyibasiye abaturage gusa ahubwo n’amatungo yaho ntiyorohewe aho inka zipfa zikabura abazirya, ugasanga ziragurishwa amafranga ubusanzwe yakaguze inkoko kuko inka yapfuye igura ibihumbi bitanu (5.000f) naho ikilo kimwe cy’inyama kikagura 200f; izo ngorane zose kuli ayo matungo zikaba ziterwa n’ikibazo cy’amazi cyabaye akarande muli iriya ntara kuva kera, aho amatungo akoresha amasaha arenga atanu ngo agere ahari amazi, muri urwo rugendo inyinshi zigapfira mu nzira kubera kudandabirana, nazo zikaribwa zidapimwe ariyo ntandaro y’ibiciro byagabanutse, byongeye kandi bikaba bishobora no kugira ingaruka k’ubuzima bw’abazirya.
Aborozi mu ntara y’iburasirazuba bavuga ko Ministère mu nshingano zayo ntacyo ibamariye ko yabatereranye kandi bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, bityo amatungo yabo akaba yicwa mu buryo bukomeye kubera ibura ry’amazi, bakaba bashinja Leta uburangare bwo kutabitaho.Abaturage twaganiriye bakomeza bavuga ko nta mazi Leta ya FPR yigeze igeza ku borozi batuye iyi ntara ko bayaheruka hakiri imishinga y’abaterankunga yatangaga amazi k’uborozi mbere ya 1994. Tubibutse ko 40% by’inka igihugu cyacu gitunze bibarizwa mu ntara y’iburasirazuba.
Umuturage witwa Burakari Yohani ni umushumba muli ako gace yagize ati ’’tubona nta ministère y’ubworozi ibaho mu Rwanda! baratwirengagije cyane, ati kera wabonaga Leta ifasha aborozi kandi byari byiza, yacukuraga ibyuzi mu gihe k’izuba ntitugire ikibazo aliko ubu batuvanyeho amaboko nitwe borozi tujya kwishakira amazi n’ibindi byose birebana n’ubworozi’’ .
Ministre Géraldine ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano ze nawe akaba yiyemerera ko ikibazo gikomeye ati aliko nta mwanzuro twagifatira muli iki gihe.
Umukuru w’intara y’iburasirazuba Mme Uwamariya Odette we akaba asaba aborozi bafite inka zirembye kuzigurisha zitarabapfira ubusa kandi bagahagarara gitore mu gufatanya na Leta gushaka igisubizo cy’ayo mapfa.
Banyarwanda banyarwandakazi, nkulikije ibisubizo by’abo banyapolitiki nsanga Leta ya FPR yarahisemo kwicisha inzara abaturage ku mpamvu z’inyungu zayo za politiki, bityo abanyarwanda bakaba bari bakwiye guhumuka kuko igihe cyo kubaho kiracyahari.
Banyarwanda banyarwandakazi, mu gihe abo baturage bugarijwe n’ayo makuba yose wibaza kuli budget itagereranywa imaze iminsi ikoreshwa mu ngirwamatora atarangwamo indorerezi nimwe ituruka mu mahanga! ukwongeraho n’ingendo za Prezida Kagame adasibamo mu mahanga icyo zimariye abanyarwanda! ubundi umutware w’urugo iyo asanga ibintu bicika niho agerageza kujya iyo bweze akagira nicyo atahukana kirengera urugo! kuli Prezida Kagame we si uko aba agiye kwishyilira ubwenge ku gihe ngo arebe uko guteknica bihagaze! Ni akumiro pe! Leta ya FPR-KAGAME sinzi icyo yaba itegereje ngo ibise abanyarwanda!
Mugire amahoro.
Byanditswe kuwa 27/02/2016, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA