Mu gihe commission y’igihugu y’amatora mu Rwanda (NEC) yishimira uko igikorwa cy’amatora y’abajyanama rusange nay’abakandida b’abagore bavuyemo 30% by’abagize inama njyanama z’uturere yabaye kuwa 22/02/2016 cyagenze; bamwe mu banyarwanda ntibishimiye na busa uko yateguwe nuko yashyizwe mu bikorwa, bakaba bavuga ko yaranzwe n’iteknica risanzwe rikorwa na FPR-KAGAME. Urugero rwa hafi ni abanyeshuri bo muli UNR Campus y’ I RUHANDE mu karere ka HUYE barenga ibihumbi cumi na kimwe (11.000) bivugira ko batatoye mu bwisanzure cyangwa bamwe bagahitamo kubireka kubera ko basabwaga gutora abakandida batigeze babona, ku buryo ku munsi w’amatora , mu marembo ya Kaminuza hari indangururamajwi n’abashyushyarugamba bahamagalira abanyeshuri kujya gutora ku ngufu.
Abanyeshuri ba kaminuza y’I RUHANDE bakaba barinubiraga kutamenya neza imyirondoro n’ibigwi by’ abakandida bagombaga gutorwa uwo munsi, bakomeza bahamya ko batahawe agaciro kandi bagize umubare munini (ugera ku bihumbi 11), bagatunga agatoki commission y’igihugu y’amatora (NEC) ko mugihe abakandida bazengurukaga utugari biyamamaza batigeze bazirikana no kuza kwiyamamariza muli kaminuza. Mu batarashatse kwivuga amazina; umunyeshuri umwe yagize ati ‘’birababaje kuba dutora abantu batadusabye amajwi ngo twumve n’ibigwi byabo kandi aritwe bayobozi b’ejo!!’’. Undi nawe akomeza agira ati ‘’ kubera gutora abo tutazi wageraga mu cyumba cy’itora amarangamutima akaba ariyo akuyobora ukaba ushobora gutora utarusha abandi ibigwi nta nicyo yazamalira abanyarwanda’’. Undi nawe ubarizwa muli kaminuza y’iburasirazuba yagize ati ’’ndabura umwaka umwe ngo ndangize, niba jyewe na bagenzi banjye twaratoye umuntu udashoboye ni ukuvuga ko twahemukiye abanyarwanda azasigara ahagaraliye twaratashye! Akomeza avuga ko kaminuza atari maternelle kuko iyo habaye kwerekana abakandida natwe tuboneraho kubagira inama kubyo twifuza bazadukorera’’.
Mu nama yagiranye n’abagombaga kuba indorerezi z’ayo matora, bajonjowe mu bagize imitwe ya politiki mu kwaha kwa FPR na bamwe mu nkoramutima za FPR zikorera mu bigo bya Leta (dore ko nta ndorerezi nimwe ituruka mu mahanga yari ihari); Bwana Prof. KALISA MBANDA, Umuyobozi wa commission y’igihugu y’amatora yabahaye amabwiriza yo kutagira icyo batangariza ibinyamakuru byaba ibyo hanze cyangwa mu gihugu mu gihe cy’amatora nyirizina yo kuwa 22/02/2016, yakomeje abasaba kuzabera Leta yabo inyangamugayo zayo matora birinda ikintu cyose cyatuma amatora avugwa nabi.
Prof. MBANDA yakomeje abaganilira ukuntu abanyeshuri bakunze kuvuyanga amatora muli rusange ati nko mu matora ashize y’inzego z’ibanze twatangajwe n’ukuntu muli campus y’I RUHANDE habarizwa abanyeshuri ibihumbi birenga 11 ati aliko abitabiriye iryo tora bakaba batararenze 250 byongeye kandi abarimu babo nabo abatoye ntibarengaga 3 gusa muli campus yose! Ati ni akumiro pe! akomeza agira ati ‘’abo banyeshuri 250 tuvuga ko batoye nabo batonze umurongo muremure cyane inyuma y’umwe mu bakandida wari usanzwe abadodera inkweto (cordonnier) indi mirongo isa nisigayeho ubusa ! twe n’abaturage bakeya basigaye twarumiwe pe!! akomeza avuga ko ntakundi babigenza ko ari ugukomeza kujya babakangulira iby’amatora.
Banyarwanda banyarwandakazi, nguko uko amatora yo mu Rwanda asigaye ategurwa ku buryo utarenganya abo banyeshuri kuko babibonamo iteknica rikorerwa muli NEC-FPR aho amalistes y’abakandida asohoka hazwi n’abazinjizwa muli iyo myanya, bityo abanyeshuri bakihitiramo gutonda umurongo inyuma y’ubafitiye akamaro nk’uriya mu cordonnier, nuko gusa iyo hagize ubaca murihumye agatorwa atyo hari ubwo ahita ategekwa kwiyandikira ibarwa yegura ku mpamvu ze nkuko byagenze mu karere ka Bumbogo ho muli Kigali aho abaturage bitoreye umukuru w’umudugudu bikaza kumuviramo kweguzwa kuko atari kuli liste y’iteknica. Mugire amahoro.
Byanditswe kuwa 01/03/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.