
Jean Damascene Bizimana ni umuhezanguni akaba umuswa mu by’amategeko n’amateka. Ndetse apfobya jenoside. Ashobora kuzoreka u Rwanda nadateshwa vuba na bwangu.
Jean Damascene Bizimana yavukiye muli paroisse Cyanika, commune Karama, préfecture Gikongoro. Yize muli Seminari nto n’inkuru ategurwa kuzaba Padiri. Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yamwohereje mu Bufaransa gukomeza amashuli y’iyobokamana. Igihe FPR-Inkotanyi yateraga u Rwanda kuva kuya 01/10/1990, Bizimana yahise yihakana Kiliziya yari yaramwohereje kwiga yibera umwambari w’Inkotanyi. Yagumye mu Bufaransa kugeza FPR imaze gufata ubutegetsi […]