Archives par étiquette : Jean Damascène Bizimana kwibuka25

Jean Damascene Bizimana ni umuhezanguni akaba umuswa mu by’amategeko n’amateka. Ndetse apfobya jenoside. Ashobora kuzoreka u Rwanda nadateshwa vuba na bwangu.

Jean Damascène Bizimana/CNLG

Jean Damascène Bizimana/CNLG

Jean Damascene Bizimana yavukiye muli paroisse Cyanika, commune Karama, préfecture Gikongoro. Yize muli Seminari nto n’inkuru ategurwa kuzaba Padiri. Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yamwohereje mu Bufaransa gukomeza amashuli y’iyobokamana.

Igihe FPR-Inkotanyi yateraga u Rwanda kuva kuya 01/10/1990, Bizimana yahise yihakana Kiliziya yari yaramwohereje kwiga yibera umwambari w’Inkotanyi. Yagumye mu Bufaransa kugeza FPR imaze gufata ubutegetsi muli 1994. Nyuma FPR yaje kumugororera imuhembera umurava we mu kuyamamaza igihe yateraga u Rwanda maze imugira Senateur. Ubu noneho yamugize umunyamabanga nshingwabikorwa w’icyitwa Commission Nationale de Lutte Contre le Génocide : CNLG. Ikigo gishinzwe guhiga uwo wese unenga cyangwa utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR kimushinja kuba umu Génocidaire cyangwa kuba afite ingengabitekerezo ya jenocide.

Ariko ikigaragara ni uko mu gukora ako kazi ashyiramo ubuhezanguni bukabije n’irondabwoko ryibasira icyitwa umuhutu cyose ku buryo buteye isoni. Ariko kandi ikibabaje ni uko abikorana ubuswa bwinshi ku buryo n’abamukoresha cyangwa abo aba ashaka kubicengezamo bagombye kubona ko ahubwo ari ikirumbo gishobora kuzoreka u Rwanda.

Ni muri urwo rwego ku tariki ya 1 Kamena 2019 ubwo yari i Kabgayi mu Karere ka Muhanga (i Gitarama) mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside, hahandi FPR yiciwe abihaye Imana barenga 12 barimo Abepiskopi batatu kuya 05/6/1994, Bizimana yavuze ko abana bavutse ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze imiryango ikomeje kubiba urwango no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Dore uko yabivuze nk’uko byatangajwe na kimwe mu binyamakuru bya FPR:

“Jean Damascene Bizimana aranenga abana bavuka mu miryango y’abari abayobozi ku Ngoma ya Habyarimana kuba badashaka guhinduka atanga urugero kuri Ingabire Victoire wigeze kuvugira ku Gisozi amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.”
“Hari kandi abana bashinze umuryango witwa JAMBO barimo Abuzukuru ba Mbonyumutwa wigeze kuba Perezida wa Repuburika, n’umukobwa wa Colonel Bahufite Juvenal wayoboye ubwicanyi mu cyari Gisenyi 1990-1993. Ndetse n’umwana wa Dominique Ntawukuriryayo wari Superefe wa Superefegitura ya Gisagara na we ashyigikiye izo ngengabitekerezo za ba Se”.

Ubuswa mu by’amategeko

Jenocide yakorewe abatutsi, abo ashyira mu majwi bose ntawe uyihakana. Ibyo ariko ntivuga ko mu Rwanda nta kindi cyaha gikorerwa mo byaba mbere, mu gihe cyangwa nyuma y’iyo jenocide. Ari ibyo, nta tegeko mpana-byaha ryaba ari ngombwa kubaho. Ariko tuzi ko hari « Code pénal » kandi ihana icyaha cyo kwica undi muntu. None se kuvuga ko hariya i Kabgayi haguye n’abihaye Imana kuri iriya tariki bihuriyehe no guhakana jenocide cyangwa kugira ingengabitekerezo yayo?

Kuri JD Bizimana ubwo nta muntu ufite uburenganzira rwo kubika umuntu we yaba yishwe n’abagizi ba nabi cyangwa yahohotewe n’ ingabo za FPR. Iyo atari umututsi ubwo aba apfobya jenocide kandi afite ingengabitekerezo. Mbega ubuswa n’ivangura!

Biratangaje kandi birababaje kubona JD Bizimana bavuga ko afite za “doctorat” (!?) mu by’amategeko (Dr en Droit) atazi ko icyaha pénal ari gatozi yewe n’ubwo cyaba cyitwa jenocide. Ibyo n’umunyeshuli w’umuswa wo mu wambere wa candidature en droit arabisobanurirwa akabyumva.

Biragaragara ko JD Bizimana avanga amasaka n’amasakaramentu kubera ahari ibyo yize igihe yiteguriraga kuba padiri. Kugeza ubu yibwira ko icyaha cy’inkomoko kiba no mu mategeko ahana y’ibihugu kandi muby’ukuri kiba mu nyandiko z’iyobokamana gusa aho ryigisha ko twese abantu icyaha cya Adamu na Eva kidukurikirana (Péché Originel). Ihame rya “péché originel” nta na hamwe ryigishwa mu masomo ya Droit pénal kw’isi uretse kwa JD Bizimana cyangwa mu mutwe we !

Ubuswa mu by’amateka no kwivamo

JD Bizimana ararega abuzukuru ba Perezida Dominiko Mbonyumutwa kuba bafite ingengabitekerezo bakomora kuri sekuru, bityo batagombye kuvuga yemwe ahubwo bagatabwa muli yombi. Umuswa mu by’amateka Bizimana yaba se atazi ko Dominique Mbonyumutwa igihe yaharaniraga ko u Rwanda ruva mu buja kandi rukaba Republika igendera kuli Demokarasi atari wenyine? Yari kumwe n’izindi mpirimbanyi mubo kw’isonga hakabamo Anastase Makuza wabaye mu nzego zo hejuru zose za MDR-Parmehutu kuko yakomeje kuba Ministre kugera kuya 05/7/1973, mu gihe D. Mbonyumutwa we yari yarateshejwe umurongo muri MDR-Parmehutu.

Dukurikije rero imyumvire ya Bizimana ku cyaha cy’inkomoko, abana ba Anastase Makuza bagombye kuba bayifite ku bwinshi mu maraso yabo kurusha abuzukuru ba Mbomyumutwa. Nyamara mwene Makuza ariwe Bernard Makuza ubu niwe wa kabiri  mu butegetsi bwa FPR kuko ari Perezida wa Sénat. Ariko we JD Bizimana ntabwo amusuzumamo ingengabitekerezo iva ku cyaha cy’inkomoko nk’uko abivuga ku buzukuru ba Mbonyumutwa.

Nanone mubo Bizimana avuga ko bafite icyaha cy’inkomoko cy’ingengabitekerezo bakomora kubababyaye, harimo ababaye abategetsi mu nzego zitandukanye igihe cya Perezida Habyarimana. Ariko  JD Bizimana ntabwo azi ko ubu uwo FPR yahinduye umuzindaro wayo avuga ibyo azi n’ibyo atazi kugira gusa ngo ashimishe ba shebuja ariwe Olivier Nduhungirehe ise umubyara Jean Chrisostome Nduhungirehe yabaye ministre wa Habyarimana kuva agikora coup d’etat muli 1973 kugeza muli 1982, na nyuma akagirwa Ambassadeur.

Ushyize mugaciro ukurikije ibyo Bizimana yigisha, Olivier mwene J Chrisostome Nduhungirehe yagomye guhabwa akato cyangwa ahubwo agatabwa muli yombi kuko afite ingengabitekerezo akomora kuli se kurusha abuzukuru ba Mbonyumutwa bamwe banavutse atakiriho.

Ati: Col Bahufite yaba yakoze jenocide ku Gisenyi bityo umukobwa we afite ingengabitekerezo ntiyagombye kuvuga.  JD Bizimana ntabwo azi no gushakisha ngo abe yamenya ko Colonel Juvénal Bahufite kuva mu kwezi kwa 5 /1993 yategekaga akarere k’imirwano ka Byumba kandi ko kugeza ava mu gihugu mu kwa 7/1994 atigeze akandagiza ikirenge ku Gisenyi.

Jean Damascène Bizimana afobya jenoside yakorewe abatutsi

Génocide yakorewe Abatutsi ni ihame ntawe uyihakana. Ni ukuri kwambaye ubusa. Inkiko n’amahanga zarayemeje. Kuki JD Bizimana akabya, akabeshya kandi akagira abo abeshyera iyo avuga iyo jenoside. Niba ari ukuri, ukuri ntigukeneye kwambara ikanzu y’ikinyoma. Icyo gihe ntikuba kukiri ukuri. Kuki Bizimana ukuri kwa jenoside yakorewe abatutsi akwambika umwambaro w’ikinyoma ? Ibyo wabyita iki ? Ni ukuyifobya.

Mu kwanzura, tumenye ko izi nyigisho za Jean Damascene Bizimana zuzuyemo ubuswa n’ivangura rikabije kuko rishaka kwumvisha abatutsi ko aribo ubuzima bwabo burengerwa n’amategeko bityo abo mu yandi moko (abahutu n’abatwa) bashobora kwicwa nta kirengera ariko cyane cyane ntihagire ubyamagana cyangwa ngo abibuke.

Turangize tuvuga kandi ko gusiga buri muhutu wese icyaha cy’inkomoko ngo akomora kubamubyaye ni uburyo bwo gutera ipfunwe (frustration) burundu kandi ruhenu abo muli ubwo bwoko ngo bazasigare ari ibishushungwa bigenda bibundabunda mu gihugu cya ba sekuru. Ibyo bintu ni icyorezo gikomeye ku Rwanda kuko ntawamenya ikizavumbuka kibyawe na ririya vangura JD Bizimana yigisha ashyamiranya abahutu n’abatutsi. Arafobya jenoside yakorewe abatutsi ayivanga n’ibibeshyo kandi ari ukuri kutagomba kwongerwaho uburimanganyi ngo kwemerwe.

Jean Damscène Bizimana nadateshwa vuba azarworeka.

Gaspard Musabyimana
Emmanuel Neretse

Bruxelles, le 05/06/2019