Ntabwo ndi muganga. Ariko uburwayi bwa JD Bizimana uyobora Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) burigaragaza, ntabwo bisaba ubundi buhanga kugira ngo ububone. Abatabona ubwo burwayi ni abarwaye kimwe nawe cyangwa ababyirengagiza kubera inyungu zigayitse babifitemo. Kandi nadakumirwa ngo yigizweyo, bizarangira nabi kuko azatuma abantu basubiranamo.
Uburwayi bwa JD Bizimana
Ngo umuntu asiga ikimwirukaho, ntabwo asiga ikimwirukamo. Umuyobozi wa CNLG yibitsemo ikibyimba kizamuturikana kikamara imbaga. Dore ibyo arwaye:
- Bizimana arwaye urwango;
- Bizimana arwaye kubeshya agahimbarwa;
- Bizimana arwaye ubuhezanguni;
- Bizimana arwaye ingengabitekerezo ya jenoside
Bizimana yanga abahutu, cyane cyane abize, bajijutse, kuko bazi neza amahano yagwiriye u Rwanda kandi bakaba batabibona kimwe nawe. Abandi yijunditse ni abiyemeje guharanira ko demokarasi isesuye isakara mu Rwanda.
Ni nde wafasha JD Bizimana?
Nta murwayi wimenya, amenywa n’abandi. Mu magambo yuzuye urwango avuga, biragaragara ko ari gatumwa w’ubutegetsi bwa FPR, kuko n’ubwo ibitekerezo bye byuzuye ingengabitekerezo yo gucamo abanyarwanda ibice no kubateranya, bishobora kwongera kuzana imvururu mu Rwanda, ntawumwiyama. Nta muntu rero uri mu butegetsi bwa FPR wabimufashamo.
Abamufasha ni umuryango we, umugore we n’abana, n’inshuti ze za nyazo niba azifite. Bazamuhe indorerwamo yirebe cyane; bazamufashe kumva amagambo avuga, bayamusubiriremo kuko ashobora kuba ayavuga atazi ibyo arimo, akamera nk’imodoka yacitse amaferi.
Amagambo ya JD Bizimana ateye ate?
Ngo uwanga amazimwe abandwa habona. Si inkuru mbarirano, buri wese ashobora kwiyumvira ibyo JD Bizimana avuga. Buri wese yisesengurire, maze arebe iyo bigana.
1-Bizimana yanga abahutu bize harimo n’abapadiri kandi arabivuga: Uko abari INTITI bateguye ubwicanyi||Dr Bizimana yatanze ikiganiro cyihariye kuri Jenoside. Bizimana aratanga amazina y’abahutu benshi bize, akemeza ko bakoze jenoside, kandi nta kimenyetso gifatika na kimwe, uretse ko we yitirira abandi ibitekerezo bibi yifitemo.
2-Bizimana imbere y’abapolisi: Ba Bernard Ntaganda na ba Ingabire bashaka kugarura bene iyi ideologie ntituzatinya kubahana. Kuri Bizimana, gushinga ishyaka ritari mu kwaha kwa FPR ngo ni ukuzana ingengabitekerezo ya jenoside. Bivuze ko ufite ibitekerezo bitandukanye n’ibya FPR wese ahita yitwa mubi.
3-Bizimana atinya urubyiruko rwize: Bizimana yatanze urugero kuri Ingabire Victoire nk’uwigishijwe ingengabitekerezo ya Jenoside n’ababyeyi be akiri muto. Niba koko Bizimana yemera ko ingengabitekerezo y’ababyeyi iba ariyo y’abana, abana be baragowe kuko ubwo azabaraga ibyo yifitemo.
4-Ese Bizimana azi Imana? Twumve umunyakuri hagati ya Dr Jean Damascène Bizimana wa CNLG na Pasteur Jean-Claude Habimana
5-Uko agoreka amateka: Kwibuka22 – Ikiganiro cya Dr. BIZIMANA Jean Damascene. Iyo Bizimana avuga uko jenoside ikorwa, usanga ari byo FPR irimo, kandi Bizimana ari ku isonga mu migirire mibi yayo.
Hari n’ibindi byinshi tutarondoye hano…
Bizimana abeshya nk’uko ahumeka
Kimwe na Kabarebe n’izindi ntore, Bizimana abeshya nka Kagame kugira ngo yerekane ko yamufasheho urugero (umwera uturutse i bukuru). Kubeshya nta soni bigitera mu Rwanda, ahubwo byabaye intego ihamye. Bariho bararushanwa mu kwiyemera, mu kwishongora no kwiyitirira ibyo batari byo. Nabwo ni ubundi burwayi, bwafashe igihugu buhereye ku bayobozi.
Bizimana areremba hejuru y’amategeko
Bizimana ahagarara ku karubanda (kuri micro) agahuragura amagambo y’amahimbano, yo gusebanya no kugereka ku bandi ibyaha nta kimenyetso atanze. Iyo migirire ihanwa n’amategeko. Ariko Bizimana azenguruka igihugu yidegembya, ntawe ubimubaza kuko arashyigikiwe kandi yaratumwe. Ubundi amagambo y’urwango rwa Bizimana yagombye kumujyana mu nkiko. Uru ni urundi rugero rw’igihugu kitagendera ku mategeko.
Umwanzuro
Mu burwayi bwe, Dr JD Bizimana yibasiye ishyaka FDU-INKINGI na présidente waryo, Mme Victoire INGABIRE Umuhoza. Ariko muri uko kuryibasira, umenya nawe atari we, ahubwo byaramurenze ku buryo adashobora kwifata. Ariko FDU-INKINGI yo izakomeza imuhate ineza, kuko umugambi w’ishyaka ryiyubashye ni ukubanisha abanyarwanda no kubigisha ko tuzarubanamo (u Rwanda). Abacuruza urwango bazahomba; ni yo mpamvu bakwiye kumva ko ibyo barimo bishobora kworeka imbaga. Mu gihe batarabyumva, JD Bizimana we ni uwo gutabarwa.
Pierre Célestin NDUWIMANA
Umurwanashyaka wa FDU-INKINGI