
NGIRWA N’ ABAGABO
Burya uko undeba ngirwa n’abagabo Dore ko kwiyemera ntabigana Nk’ingirwabagabo ziha amazina Yuje ubwema ari ibigwari 5 Ariko isi ikazikubita umunyafu Zigaca bugufi nk’imbwa yibye Bakayihemba imigiti y’inkoni Zigatabarwa n’andi maboko Maze ibyo kwigira ziririmba 10 Bikaba indoto zitagira ireme. Ni nde wigira se rubanda Nkaho ari ikinege aha ku isi Utarabyawe maze ngo anarerwe […]

Itangazwa rya Repubulika y’u Rwanda. Amateka y’uko byagenze (Inkomoko, n’abayagizemo uruhare…)
Ku italiki ya 28 Mutarama 1961, u Rwanda rwabaye Repubulika; ubutegetsi bwari bushingiye ku bwami burasezererwa. Ubu hashize imyaka 60. Mu bushakashatsi nkora ku mateka y’u Rwanda, maze kwandika ibitabo bitatu ku birebana n’amateka yaranze u Rwanda muri iriya myaka ya za 50-60. Muri ubwo bushakashatsi nifashishije ahanini inyandiko z’umwimerere (Documents d’Archives) abategekaga icyo gihe […]

Inkuru idasanzwe : Ubuhamya bw’ibanga rikomeye bushyira mu majwi perezida w’u Rwanda ku byaha by’intambara
Mu ibanga rikomeye, abacukumbuzi b’umuryango w’abibumbye bamaze imyaka myinshi begeranya ibimenyetso byerekana uruhare rwa perezida Kagame Pawulo n’ibyegera bye by’abanyarwanda mu bwicanyi bwibasiye imbaga y’abantu mbere ya jenoside yo mu w’1994, hagati muri jenoside, na nyuma yayo. Ibyo bimenyetso simusiga byatanzwe n’abasirikare b’abatutsi bitandukanyije n’ubutegetsi buriho, hanyuma biyemeza guhara amagara yabo bashyira hanze amabanga bari bazi. […]

Umwami n’umuntu ni uyu nguyu
Ilibuliro Mvuge Gisanura utuma basamura Tumuhe ibnze tureke abanze Aruta Ruganzu ubaka intorezo maze akasa Arusha Rwabugiri w’inkotanyi ugira cyane Uyu ni we witwa Imana y’i Rwanda. Mbonye umwami uzi iby’ubwami ubirusha abandi Uwo ni Mibambwe Sekarongoro ni Gisanura Umuzirakuvusha usa n’Imana ni yo yamwimitse Akaba […]

Politiki n’amoko mu Rwanda
Ingingo irebana n’amoko mu Rwanda ikomeje kugibwaho impaka n’abantu b’ingeri nyinshi. Ahanini ingorane zikunze guturuka ku kutamenya amateka y’imihindagurikire y’ikoreshwa ry’ijambo « ubwoko » ku bijyanye n’umuryango nyarwanda. Ikindi gitera ingorane ni ukutamenya itandukanyirizo lili hagati y’ibyitwa ubu « amoko », ni ukuvuga abasinga, abazigaba, abatutsi, abatwa, abahutu, ababanda, abacyaba, abasindi…, isano bifitanye n’ukuntu byakoreshejwe muri politiki. Iyi nyandiko […]

Dr Jean Damascène Bizimana wa CNLG akeneye gufatwa akavuzwa mbere y’uko yoreka imbaga y’abanyarwanda
Ntabwo ndi muganga. Ariko uburwayi bwa JD Bizimana uyobora Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) burigaragaza, ntabwo bisaba ubundi buhanga kugira ngo ububone. Abatabona ubwo burwayi ni abarwaye kimwe nawe cyangwa ababyirengagiza kubera inyungu zigayitse babifitemo. Kandi nadakumirwa ngo yigizweyo, bizarangira nabi kuko azatuma abantu basubiranamo. Uburwayi bwa JD Bizimana Ngo umuntu asiga ikimwirukaho, ntabwo […]

Jean Damascene Bizimana ni umuhezanguni akaba umuswa mu by’amategeko n’amateka. Ndetse apfobya jenoside. Ashobora kuzoreka u Rwanda nadateshwa vuba na bwangu.
Jean Damascene Bizimana yavukiye muli paroisse Cyanika, commune Karama, préfecture Gikongoro. Yize muli Seminari nto n’inkuru ategurwa kuzaba Padiri. Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yamwohereje mu Bufaransa gukomeza amashuli y’iyobokamana. Igihe FPR-Inkotanyi yateraga u Rwanda kuva kuya 01/10/1990, Bizimana yahise yihakana Kiliziya yari yaramwohereje kwiga yibera umwambari w’Inkotanyi. Yagumye mu Bufaransa kugeza FPR imaze gufata ubutegetsi […]

Incike y’Ishyaka irica
Inyandiko iri hasi aha ni iya Nsabimana Evariste. Irasesengura, ku buryo buhanitse, incike y’ishyaka. Ifite amapagi 13. Tubashishikarije kuyisoma yose uko yakabaye. Irimo ireme n’amasomo byafasha benshi muri twe. Dore agace gato twabahitiyemo. 1. Gucika Ngo ibijya gucika bica amarenga! Amashyaka avuka mu Rwanda mu nkubili ya Revolisiyo yo mu 1959, yavukanye Ubwiko abuminjiliyemo […]

Amwe mu mazina y’amahimbano y’abazungu babaye mu Rwanda
Kandt Richard, Kanyoge, yari umudage aba rezida 1907-1911, agaruka muri 1913. Gudowius (liyetena) yasimbuye Kandt muri 1911. Bamuhimbye Lazima Wingens (Kapiteni) yabaye rezida muri 1914-1915. Yitwaga Tembasi Coubeau : yari yungirije rezida Mortehan hagti ya 1923 na 1925. Bamuhimbaga Gasage Wilmin bamuhimbaga Nyirampirima. Yabaye rezida hagati ya 1929-1930 Lienarts Bwanakweli yabaye rezida kuva mu kwane […]

Rwanda : Ubuhake bwaragarutse!
Mbere ya 1959, abategetsi bari ku ngoma bari mu bwoko bw’abatutsi. Abahutu bari baragizwe abacakara. Bari abagaragu cyangwa abaja. Ibyo bakabikora kugira ngo barebe uko baramuka kuko iyo utabaga ufite umuntu uguhatse ntacyo wabaga uri cyo. Ubuhake mu magambo make Uwaguhakaga, yitwaga shobuja. Uhatswe akaba umugaragu. Umutware kugeza ku mwami, bagiraga abagaragu benshi bakora imirimo […]