Archives par étiquette : CNLG

Jean Damascene Bizimana ni umuhezanguni akaba umuswa mu by’amategeko n’amateka. Ndetse apfobya jenoside. Ashobora kuzoreka u Rwanda nadateshwa vuba na bwangu.

Jean Damascène Bizimana/CNLG

Jean Damascène Bizimana/CNLG

Jean Damascene Bizimana yavukiye muli paroisse Cyanika, commune Karama, préfecture Gikongoro. Yize muli Seminari nto n’inkuru ategurwa kuzaba Padiri. Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yamwohereje mu Bufaransa gukomeza amashuli y’iyobokamana.

Igihe FPR-Inkotanyi yateraga u Rwanda kuva kuya 01/10/1990, Bizimana yahise yihakana Kiliziya yari yaramwohereje kwiga yibera umwambari w’Inkotanyi. Yagumye mu Bufaransa kugeza FPR imaze gufata ubutegetsi muli 1994. Nyuma FPR yaje kumugororera imuhembera umurava we mu kuyamamaza igihe yateraga u Rwanda maze imugira Senateur. Ubu noneho yamugize umunyamabanga nshingwabikorwa w’icyitwa Commission Nationale de Lutte Contre le Génocide : CNLG. Ikigo gishinzwe guhiga uwo wese unenga cyangwa utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR kimushinja kuba umu Génocidaire cyangwa kuba afite ingengabitekerezo ya jenocide.

Ariko ikigaragara ni uko mu gukora ako kazi ashyiramo ubuhezanguni bukabije n’irondabwoko ryibasira icyitwa umuhutu cyose ku buryo buteye isoni. Ariko kandi ikibabaje ni uko abikorana ubuswa bwinshi ku buryo n’abamukoresha cyangwa abo aba ashaka kubicengezamo bagombye kubona ko ahubwo ari ikirumbo gishobora kuzoreka u Rwanda.

Ni muri urwo rwego ku tariki ya 1 Kamena 2019 ubwo yari i Kabgayi mu Karere ka Muhanga (i Gitarama) mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside, hahandi FPR yiciwe abihaye Imana barenga 12 barimo Abepiskopi batatu kuya 05/6/1994, Bizimana yavuze ko abana bavutse ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze imiryango ikomeje kubiba urwango no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Dore uko yabivuze nk’uko byatangajwe na kimwe mu binyamakuru bya FPR:

“Jean Damascene Bizimana aranenga abana bavuka mu miryango y’abari abayobozi ku Ngoma ya Habyarimana kuba badashaka guhinduka atanga urugero kuri Ingabire Victoire wigeze kuvugira ku Gisozi amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.”
“Hari kandi abana bashinze umuryango witwa JAMBO barimo Abuzukuru ba Mbonyumutwa wigeze kuba Perezida wa Repuburika, n’umukobwa wa Colonel Bahufite Juvenal wayoboye ubwicanyi mu cyari Gisenyi 1990-1993. Ndetse n’umwana wa Dominique Ntawukuriryayo wari Superefe wa Superefegitura ya Gisagara na we ashyigikiye izo ngengabitekerezo za ba Se”.

Ubuswa mu by’amategeko

Jenocide yakorewe abatutsi, abo ashyira mu majwi bose ntawe uyihakana. Ibyo ariko ntivuga ko mu Rwanda nta kindi cyaha gikorerwa mo byaba mbere, mu gihe cyangwa nyuma y’iyo jenocide. Ari ibyo, nta tegeko mpana-byaha ryaba ari ngombwa kubaho. Ariko tuzi ko hari « Code pénal » kandi ihana icyaha cyo kwica undi muntu. None se kuvuga ko hariya i Kabgayi haguye n’abihaye Imana kuri iriya tariki bihuriyehe no guhakana jenocide cyangwa kugira ingengabitekerezo yayo?

Kuri JD Bizimana ubwo nta muntu ufite uburenganzira rwo kubika umuntu we yaba yishwe n’abagizi ba nabi cyangwa yahohotewe n’ ingabo za FPR. Iyo atari umututsi ubwo aba apfobya jenocide kandi afite ingengabitekerezo. Mbega ubuswa n’ivangura!

Biratangaje kandi birababaje kubona JD Bizimana bavuga ko afite za “doctorat” (!?) mu by’amategeko (Dr en Droit) atazi ko icyaha pénal ari gatozi yewe n’ubwo cyaba cyitwa jenocide. Ibyo n’umunyeshuli w’umuswa wo mu wambere wa candidature en droit arabisobanurirwa akabyumva.

Biragaragara ko JD Bizimana avanga amasaka n’amasakaramentu kubera ahari ibyo yize igihe yiteguriraga kuba padiri. Kugeza ubu yibwira ko icyaha cy’inkomoko kiba no mu mategeko ahana y’ibihugu kandi muby’ukuri kiba mu nyandiko z’iyobokamana gusa aho ryigisha ko twese abantu icyaha cya Adamu na Eva kidukurikirana (Péché Originel). Ihame rya “péché originel” nta na hamwe ryigishwa mu masomo ya Droit pénal kw’isi uretse kwa JD Bizimana cyangwa mu mutwe we !

Ubuswa mu by’amateka no kwivamo

JD Bizimana ararega abuzukuru ba Perezida Dominiko Mbonyumutwa kuba bafite ingengabitekerezo bakomora kuri sekuru, bityo batagombye kuvuga yemwe ahubwo bagatabwa muli yombi. Umuswa mu by’amateka Bizimana yaba se atazi ko Dominique Mbonyumutwa igihe yaharaniraga ko u Rwanda ruva mu buja kandi rukaba Republika igendera kuli Demokarasi atari wenyine? Yari kumwe n’izindi mpirimbanyi mubo kw’isonga hakabamo Anastase Makuza wabaye mu nzego zo hejuru zose za MDR-Parmehutu kuko yakomeje kuba Ministre kugera kuya 05/7/1973, mu gihe D. Mbonyumutwa we yari yarateshejwe umurongo muri MDR-Parmehutu.

Dukurikije rero imyumvire ya Bizimana ku cyaha cy’inkomoko, abana ba Anastase Makuza bagombye kuba bayifite ku bwinshi mu maraso yabo kurusha abuzukuru ba Mbomyumutwa. Nyamara mwene Makuza ariwe Bernard Makuza ubu niwe wa kabiri  mu butegetsi bwa FPR kuko ari Perezida wa Sénat. Ariko we JD Bizimana ntabwo amusuzumamo ingengabitekerezo iva ku cyaha cy’inkomoko nk’uko abivuga ku buzukuru ba Mbonyumutwa.

Nanone mubo Bizimana avuga ko bafite icyaha cy’inkomoko cy’ingengabitekerezo bakomora kubababyaye, harimo ababaye abategetsi mu nzego zitandukanye igihe cya Perezida Habyarimana. Ariko  JD Bizimana ntabwo azi ko ubu uwo FPR yahinduye umuzindaro wayo avuga ibyo azi n’ibyo atazi kugira gusa ngo ashimishe ba shebuja ariwe Olivier Nduhungirehe ise umubyara Jean Chrisostome Nduhungirehe yabaye ministre wa Habyarimana kuva agikora coup d’etat muli 1973 kugeza muli 1982, na nyuma akagirwa Ambassadeur.

Ushyize mugaciro ukurikije ibyo Bizimana yigisha, Olivier mwene J Chrisostome Nduhungirehe yagomye guhabwa akato cyangwa ahubwo agatabwa muli yombi kuko afite ingengabitekerezo akomora kuli se kurusha abuzukuru ba Mbonyumutwa bamwe banavutse atakiriho.

Ati: Col Bahufite yaba yakoze jenocide ku Gisenyi bityo umukobwa we afite ingengabitekerezo ntiyagombye kuvuga.  JD Bizimana ntabwo azi no gushakisha ngo abe yamenya ko Colonel Juvénal Bahufite kuva mu kwezi kwa 5 /1993 yategekaga akarere k’imirwano ka Byumba kandi ko kugeza ava mu gihugu mu kwa 7/1994 atigeze akandagiza ikirenge ku Gisenyi.

Jean Damascène Bizimana afobya jenoside yakorewe abatutsi

Génocide yakorewe Abatutsi ni ihame ntawe uyihakana. Ni ukuri kwambaye ubusa. Inkiko n’amahanga zarayemeje. Kuki JD Bizimana akabya, akabeshya kandi akagira abo abeshyera iyo avuga iyo jenoside. Niba ari ukuri, ukuri ntigukeneye kwambara ikanzu y’ikinyoma. Icyo gihe ntikuba kukiri ukuri. Kuki Bizimana ukuri kwa jenoside yakorewe abatutsi akwambika umwambaro w’ikinyoma ? Ibyo wabyita iki ? Ni ukuyifobya.

Mu kwanzura, tumenye ko izi nyigisho za Jean Damascene Bizimana zuzuyemo ubuswa n’ivangura rikabije kuko rishaka kwumvisha abatutsi ko aribo ubuzima bwabo burengerwa n’amategeko bityo abo mu yandi moko (abahutu n’abatwa) bashobora kwicwa nta kirengera ariko cyane cyane ntihagire ubyamagana cyangwa ngo abibuke.

Turangize tuvuga kandi ko gusiga buri muhutu wese icyaha cy’inkomoko ngo akomora kubamubyaye ni uburyo bwo gutera ipfunwe (frustration) burundu kandi ruhenu abo muli ubwo bwoko ngo bazasigare ari ibishushungwa bigenda bibundabunda mu gihugu cya ba sekuru. Ibyo bintu ni icyorezo gikomeye ku Rwanda kuko ntawamenya ikizavumbuka kibyawe na ririya vangura JD Bizimana yigisha ashyamiranya abahutu n’abatutsi. Arafobya jenoside yakorewe abatutsi ayivanga n’ibibeshyo kandi ari ukuri kutagomba kwongerwaho uburimanganyi ngo kwemerwe.

Jean Damscène Bizimana nadateshwa vuba azarworeka.

Gaspard Musabyimana
Emmanuel Neretse

Bruxelles, le 05/06/2019

Rwanda: umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gasabo yarabajije ati : « Uwahagaritse jenoside yakorewe abahutu we ni nde? »

kwibuka24Ni  kamwe  mu  dushya  twaranze  icyumweru  cyo  kuwa  07-13/04/2018  mu  kwibuka  Jenoside  yakorewe  abanyarwanda  ku nshuro  ya  24 aho  insanganyamatsiko  yayo  yagiraga  iti  : « Kwibuka  twiyubaka ».

Muli  ibyo  biganiro  byabereye  mu  murenge  wa  Gatsata  kuwa  09/04/2018 ho mu  Karere  ka  Gasabo  umugi  wa  Kigali ubwo  abaturage  b’imidugudu  itatu  ariyo  Busasamana, Muremera  na  Kamamana  bari  bateraniye  hamwe  mu  gukurikirana  ibiganiro  mu  kwibuka  Jenoside  yakorewe  abatutsi  umwe  mu  rubyiruko  utarivuze  amazina  ye  nyuma  yo  guhaguruka  yabajije  agira  ati « Ese  ko mutubwira ko  habaye  Jenoside  y’abatutsi  yonyine  yahagaritswe  n’ingabo  za  APR  zari  ziyobowe  na  Nyakubahwa  Kagame  Paul  kandi  tukaba  twumva  ko  hari  niyakorewe  ubwoko  bw’abahutu  yo  yaba  yarahagaritswe  na nde ? »

Bwana  NGOGA  (uyu  akaba  na  murumuna  wa  Ngarambe  François  SG  wa  FPR)  wari  uyoboye  ibiganiro  yasubije  ko  abavuga  Jenoside  ebyili  ari  bamwe  bakirangwa  n’ingengabitekerezo  ya  Jenoside  ko  nta  Jenoside  yakorewe  abahutu  yabayeho,  ati  ariyo  mpamvu  mu  gucyura  impunzi  zirenga  miliyoni  eshatu  z’abahutu  zari  zarahungiye  mucyitwaga  Zaire  zitozaga  kugaruka  gukomeza  gukora  Jenoside  mu  Rwanda  ntitwari  tubuze  amasasu  miliyoni  eshatu  buri  wese  irye  aliko  kubera  politike  nziza  ya  RPF  ntiyabikoze  kandi  yaranatsinze  urugamba  ahubwo  igahitamo  no  kuvanga  zimwe  mu ngabo  zatsinzwe  niza  APR  bamwe  mubo  barwanaga. Yakomeje  avuga  ko  abo  batarava  ku  izima  ngo  bamanike  amaboko  bumve  ko  batsinzwe  yabagira  inama  yo  kwemera  kunywa  umuti  nubwo  ushalira  kuko  hari  na  bagenzi  babo  bawunyoye  bakaba  baganje !  ati ikindi  abo  nibo  batwitaga  inyenzi  zifite  imirizo  n’ibindi  ati  aliko  ndabamenyesha  ko  inyenzi  batwitaga  atari  twa  dusimba  tugendagenda  hasi  twihisha  nkuko  babivuga  ahubwo  bisobanura  bitya  mu  magambo  arambuye :  i : ingabo,  nye : nyemeramihigo, nzi : z’ingenzi, naho  ngo  Inkotanyi  zikaba  zari  ingabo  z’umwami  Ruganzu  akaba aribyo  bisobanura  inyenzi-nkotanyi.

Bwana  NGOGA  yakomeje  agereranya  amacakubiri  bazaniwe  n’abazungu  b’abakoloni  abashyira  mu  byiciro  bitatu  bigizwe  n’inyuguti  za  M  eshatu  arizo:
M1 : Mission (misiyoni )
M2 : Militaire (imbunda)
M3 : Marchand (umucuruzi)

Ati  iyo  niyo ntwaro  abo  bakoloni  bitwaje  batubeshya  mu  kutuvangura  ngaho  ngo  batuzaniye  amajyambere  n’ijambo  ry’Imana  aho  umwe  yatwumvishaga  ko  hari  indi  Mana  itari  Lyangombe  tukakira  ibyo  adutamitse  tugakunda  tukemera ,  umucuruzi  nawe  ati  mukore  mutya  mukunde  muhabwe  imyenda  yo  kwambara  kandi  buri  wese  agashyirwa  mu  kiciro  runaka  yaba  umuhutu  cyangwa  umututsi  kandi  bose  bakaba  baherekejwe  n’imbunda ….nguko!

Banyarwanda  ibi  biganiro  byavugiwemo  byinshi  bitaganisha  ku  bwiyunge  bw’abanyarwanda  ahubwo  nta  kindi  kitari  ugukomeza  kubiba  amateka  acuritse  hagati  y’abahutu  n’abatutsi  bikorwa  n’agatsiko  kari ku  butegetsi  kugirango  gakomeze  kigarulire  imitima  yabo. Tubibutse  ko  CNLG  ariyo  yitangiye  mu  guhugura  abari  babikuriye  bagera  ku  bihumbi  20 ku  midugudu  yo  mu  gihugu  hose.

Bwana  NGOGA  yakomeje  avuga  ko  abagenda  bitiranya  indege  na  Jenoside  yakorewe  abatutsi  ko  ntaho  bihuriye  kuko  yo  yateguwe  n’abaparmehutu  kuva  1959  barimo  ku  ikubitiro  Bwana  Habyarimana  Joseph  Gitera  wari  warashyizeho  amategeko  icumi  y’abahutu  harimo  iryavugaga  ko  umututsi  ari  nk’igisebe  cy’umufunzo ! ati  naho  kwitiranya  indege  keretse  niba  Prezida  Habyarimana  yari  Prezida  w’abahutu  gusa !

Ibindi  byiyumviro  ni  ukuntu  aba  bayobozi  b’imidugudu  bari  bafite  breafing  kuburyo  nabo  bagiye  bunganira  aliko  ugasanga  badasobanukiwe  batazi  ibyo  barimo  urugero   hari  umwe  uyobora  umudugudu  wa  Buremera  muli  imwe  twavuze  haruguru  wagize  ati :  » baturage !  muli  twese  ntawe  iyi  ntambara  itakozeho  ati  aliko  urwishigishiye  ararusoma !  ati  ntimubona  bariya  bahutu  bamaze  gukora  jenoside  bagahungira  muli  Zaire ukuntu  hafi  ya  bose  bishwe  na  Macinya  na  Choléra !  ati  nta  gushidikanya  ko  baruta  umubare  w’abatutsi  bazize  Jenoside !  iyumvire  nawe !  mugenzi  we  nawe  ati  rwose  igihugu  cyarahahombeye  cyane  pe!  iyo  usubije  amaso  inyuma  ugatekereza  ku  basore  b’intarumikwa  z’interahamwe  ukuntu  bagendaga  ku  mapine  y’imodoka  ati  muli  ibihe  bya  none  igihugu  kiba  gifite  abakomando bakomeye ! »  nimwiyumvire!

Bwana  NGOGA  wari  uyoboye  ibiganiro  mu  gusoza  yanze  kurangiza  adashimagije  ingoma  yamukamiye  cyane  cyane  umukuru  wayo  Pahulo  Kagame  avuga ko kuva  acikishije  amashuri  ubwo  yigaga  muli  Amerika  atari  yanze  kuyakomeza  aho  yari  buzabe  n’imwe  mu  ngabo  zikomeye  z’Amerika  aliko  akagaruka  igitaraganya mu ntambara  yo  kubohora  igihugu  asize  umwana  w’uruhinja  yaramaze kwibaruka  aho  benshi  mu  ngabo  zatangije  urugamba  zari zimaze gushirira  ku  rugamba  akanarwitangira  kugeza  ahagaritse  Jenoside  yakorerwaga  abatutsi !  ati  rwose  ntawabona  icyo amushimira ati  jyewe  ndi  umukatolika  aliko  mufata  nk’umukiza  Imana  yatwoherereje ! ati kuba  muvuga ntya  si  uko  yarwaniraga  abatutsi  bonyine  kuko  mubo  bari  bafatanije  urugamba  murazi ko  harimo  n’abahutu  nka  Col. Kanyarengwe,  capt.  Muvunanyambo, Col. Biseruka, Col. Lizinde  n’abandi…. nguko!

Banyarwanda  ntawarondora  byose,  gusa  abafite  ibyo  bavugiraho muli iki  gihe ntawababuza  kuduhira!  uretse  abo  bahutu  avuga  bafatanije  urugamba  na  Pahulo  Kagame  se  abatutsi  bo  barufatanije  barihe ? bose  ntihasigaye  ngerere  abandi  barakwiye  imishwaro ! ngayo  amateka  ya  FPR-INKOTANYI  umunyarwanda  wese  ushyira  mu  gaciro  yagombye  gufata  nk’amahano  masa  atazuyaje.

Byanditswe  ku wa  15/04/2018,  na:
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

 

Rwanda : Kuki Louise Mushikiwabo na Dr. J. Damascene Bizimana bibasiye Ubufransa ?

mushikiwabo

Louise Mushikiwabo na Jean Damascène Bizimana

 

 

 

 

 

 

 

 

Ni mu magambo y’ubwishongozi, Ministri w’ububanyi n’amahanga Mme MUSHIKIWABO Louise aherutse gutangaza, ubwo kuri uyu wa 10/11/2016 hamwe n’itangazamakuru  uyu mukecuru w’imyaka 55 wavukiye I Jabana muli 1961 icyitwaga komini Rutongo bahimbye akazina ka first lady Hillary Clinton nyuma gato y’amatora yo muli USA; yagize  ati « ukuticuza n’ubushotoranyi bw’abafransa ntabwo bucyihanganirwa, ati u Rwanda rurambiwe kwihanganira ubushotoranyi bw’ubufransa ndetse ko rugiye no kugaragaza uruhare rwabwo muri jenoside yakorewe abatutsi muli 1994″.

Mushikiwabo urebera ahanini mu mboni za shebuja Prezida Paul Kagame yakomeje atangaza ko u Rwanda rugiye gushaka inzira yo gusohora impapuro zita muri yombi abasirikare bakuru 22 b’abafransa bagaragaye ku rutonde ruherutse gushyirwa ahagaragara  na Dr. Bizimana J. Damascene umunyamabanga nshingwa-bikorwa wa CNLG  ku ruhare rw’abafransa  muli jenoside yo mu Rwanda 1994. Mushikiwabo  yongeraho kandi ko uretse abo hari n’urundi rutonde rw’abanyapolitiki b’abafransa rugikusanyirizwa ibimenyetso abo bose ngo bakagomba kuzashyikirizwa ubutabera.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, aho ntitwaba dukora intonde z’abafransa tuvuga ko bagomba gushyikirizwa ubutabera tugira ngo dusibanganye izitwagiriza?

Ese nyuma y’imyaka 22 jenoside ibaye nibwo Mushikiwabo na Dr. Bizimana bibutse ko n’abafransa bagize uruhare muli jenoside akaba aribwo bagomba kubashyira ku rutonde no kubashakira impapuro zibata muri yombi?

Urwego CNLG  ruyobowe na Dr. Bizimana  rwigize urukiko se rwo rufite ubuhe bubasha n’ubushobozi ku buryo uwo rushyize ku rutonde ahita akorerwa impapuro zimuta muri yombi?

Uretse ibinyoma byo kurangaza itangazamakuru ryo mu Rwanda naryo risanzwe rikora biguruntege, Mushikiwabo na Dr. Bizimana nsanga  birengagiza ko ibyo bavuga bisa n’inzozi kuri bo ndetse n’igihugu muri rusange kuko tubona nta narimwe u RWANDA rushobora guhabwa uburenganzira bwo kujya gukorera iperereza ku butaka bw’ubufransa byongeye ku baturage b’abafransa!

Ahubwo ibiramambo Ministri Mushikiwabo na Dr. Bizimana bagombye gusobanulira abanyarwanda impamvu nyakuri bahishiriye abo banyabyaha b’abafransa hakaba hashize imyaka 22 yose! Muli ibi bihe batagicana uwaka akaba aribwo bibutse gushaka inzira zose mu kubata muri yombi!

Tubiteze amaso!
Mugire amahoro.

Byanditswe  kuwa 12/11/2016, na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.

Dr.Dusingizemungu  J.Pierre wa Ibuka  na  Dr.Bizimana  J.Damascène wa CNLG nibo bafite ingengabitekerezo

Dusingizimana na Bizimana

Dusingizimana na Bizimana

Ni  muli  uku  kwibuka  jenoside  yo muli  1994 ku  nshuro  yayo  ya  22  aho  usanga  ahenshi  habereye  uwo  muhango  wo kwibuka izo  nzirakarengane  zahitanywe  n’ayo  mahano  ubona  abayobozi  ba  IBUKA  y’abacitse  ku  icumu   na CNLG  ishinzwe  kurwanya  jenoside  batunga  agatoki  cyane  Kiliziya  Gatolika  nkaho  ariyo nyirabayazana  ya  jenoside!  « Kiliziya  gatolika  ntiyakoze  jenoside ». Nk’idini ryari  ryiganje  mu  gihugu  mbere  ya  1994  twavuga  ko  ari  bamwe  mu  bayoboke  bayo  bateshutswe  bitewe  na kamere-muntu  biroha  muli ubwo  bugizi  bwa  nabi  nk’abandi  bose  muli  rusange! aliko   si  kiliziya  gatolika. L’église  catholique  est  universelle.

Banyarwanda banyarwandakazi, umuyobozi  wa  IBUKA, Dr. Dusingizemungu J.Pierre  yagombye  gutangira  abaza  uwateje  iyo  ntambara  yahitanye  inzirakarengane  zitabarika  mu gihe  gito  kuva  Kagitumba 1990,  kuko  yicaranye  nawe  mu  Rugwiro!  aho  guhindukira  abaza  Kiliziya  gatolika  abahitanywe  nayo!

Bayobozi  ba  IBUKA  na  CNLG  nimureke  gukomeza  gushinyagulira  inzirakarengane  zahitanywe  n’ariya  marorerwa  n’abasigaye  iheruheru, mwemere  munywe  umuti  nubwo  bwose  ushalira  aliko  mubabwire  ukuri  kwose   ku  byabaye  aribwo  buryo  bwa  mbere  bwo  kubafata  imugongo.

Murazi  imigambi  mibisha  yose  kuva  ku  isôko  aho  yacurirwaga  cyane  cyane  mu  gihugu  cy’abaturanyi  cya  Ouganda  kuva  mu  myaka  ya  1980,kugeza  ubwo  hatangizwa  accords  d’Arusha nayo  ikaburizwamo  kandi  yashyizweho  umukono  n’impande  zombi!  yabaye  impfabusa;ibyo  byose  byerekana  inyota  y’ubutegetsi  yarangwaga  n’agatsiko  ka  Prezida Paul  Kagame –APR   utarashakaga  gusangira  ubutegetsi  n’abandi  banyarwanda! ntimukirirwe  rero  mushakira  amata  mu matako  y’injangwe!

Banyarwanda banyarwandakazi, ni  muli  urwo  rwego  kuli  uyu  wa  30 mata  2016, bwana  Dr. Dusingizemungu  Prezida  wa  Ibuka  aho  yari  mu  kunamira  abazize  jenoside  kuri  paroisse  ya  Mibirizi, mu  ijambo  rye  yongeye  kwikoma  Kiliziya  gatolika  avuga  ko  ikwiye  gukora  urugendo  rwo  kwoza  ibiganza  bya  bamwe  mu  basaserdoti  bayo  batatiye  igihango  bagiranye  n’Imana!  nimwiyumvire  namwe! aha  twibaza  impamvu  uyu Dusingizemungu  atabaza  Shebuja Prezida  Paul  Kagame  aho  yari  n’ingabo  ze  kugeza  aho  hicwa  inzirakarengane  bene  kariya  kageni  mu  minsi  ijana  gusa! cyangwa  giti  mu  jisho  uwo, ariwe  Prezida  Kagame  yagendaga  aherekeje  interahamwe  ahitana  icyatsi  n’ururo  cyose  ahuye  nacyo  mu mayira! ubwo  se yaratabaraga  cyangwa  yaramaririzaga!  nibwo  buryo  avuga  se  we  n’ingabo  ze  zari  iza  APR  bahagaritsemo  jenoside !  niyo  mpamvu  yagombye  kubibazwa  nk’umusilikare  wari  umaze  kwiyemeza  no kwemererwa na  ba mpatsibihugu  mu  gutabara  abanyarwanda!

Banyarwanda  banyarwandakazi, mu  kurangiza  iyi  nyandiko  turifuza  ko  Dr. Dusingizemungu  nka  Prezida wa IBUKA  ku  rwego  rw’igihugu  yadusabira  Nyakubahwa  P.Kagame  ko  nawe  yarakwiye  kugira  ikigongwe  akora  urugendo  rwo  kwoza  ibiganza  n’imitemeri  y’imbunda  bya  zimwe  mu  ngabo  ze  zatatiye  igihango  cy’abanyarwanda  mu  kumena  amaraso  yabo  muli  rusange  nay’inzirakarengane   z’abashumba  ba kiliziya  gatolika  kuli  order  ye  by’umwihariko , byongeye tugasaba  ko  bashyingurwa  mu  cyubahiro  kandi  nabo  bakajya  bunamirwa  nk’izindi  nzirakarengane  zose…naho  abiha  gusabira  abakristo  babo  imbabazi  nkaho  bazi  ibiri mu mitima yabo  sinamenya  icyo  bazasubiza  imbere  y’Imana  rurema  igihe  azaba  ababaza  ibyo  bakoze! Bararye  bari  menge! Murakoze.

Byanditswe  ku wa 03/05/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.