Archives annuelles : 2012

Inzara zateye mu Rwanda rwa kera

Kuva kera u Rwanda rwagiye ruterwa n’amapfa akayogoza igihugu, abantu bagapfa abandi bagasuhuka bajya kureba iyi bweze. Aho abazungu bagereye mu Rwanda niho ubushakashatsi kuri ibyo byorezo bwatangiye. Ibyo twashoboye kumenya ni :

*Muhatigicumuro (Astrida) 1890

*Kijugunya 1895. Habaye amapfa menshi ku ngomz ya Kigeri Rwabugiri, ariko iyakoze ishyano cyane  ni Kijugunya.

*Ruyaga 1902-1903

*Rwakabaga 1904-1905

*Kimwaramwara 1907-1908

*Rumanurimbaba 1917-1918

*Kakwege cyangwa Ntunyajweho muri Byumba 1924-1925

*Rwakayihura 1928-1929 rukiga kwa chef kayihura

*Ruzagayura 1943-1944 : Ni izina yari ifite muri teritwari ya Nyanza, Kibungo na Astrida ; yitwaga Matemane muri Byumba na Kigali, Gahoro ku Gisenyi na Kibuye,  na Rudakangwimishanana mu Ruhengeri. Cyangugu nta nzara yigeze ibayo, abantu benshi bashonje niyo basuhukiraga.

 

Ingoma z’Abahutu za mbere

Ingoma zabanjirije ingoma y’u Rwanda rw’Abanyiginya zategekwaga n’Abahutu. Dore uko zari ziteye duhereye ku bwoko bw’abazitegekaga :

1. Abenengwe

Ingoma yabo yitwaga Nyamibande. Bategekaga u Bungwe. Ni igihugu cyabumbaga u Busanza bw’amajyepfo, u Bufundu, Nyaruguru, Bashumba, Nyakare, u Buyenzi. Ikiranga bwoko cyabo cyari ingwe. Umwami wari uriho ku mwaduko w’Abanyiginya yari Rwamba akaba yari atuye mu bya Nyakizu muri Butare.

Hari amukomokaho bitwa Abenerwamba. Undi mwami w’umwenengwe wategekaga igihugu cye kijya gutsindwa n’u Rwanda ni Samukende, umugabo wa Nyagakecuru ko mu Bisi bya Huye. Umuhungu w’uwo Samukende ari we Rubuga, yaratsinzwe maze igihugu cye kigarurirwa n’u Rwanda.

2. Abasinga

Ingoma yabo yitwaga Mpatsibihugu. Bakunze kuvuga ko akarere bari barimo kari kagari cyane. Twibuke ko Abasinga bari ugutatu: ab’ibanze ari bo Basinga b’abasangwabutaka, hakaba n’abandi baje nyuma y’Abanyiginya, ari bo Abanukamishyo n’Abagahe.

Abo Basinga b’abasangwabutaka banabitaga « Ababyarabami », kuko abami ba mbere barindwi b’u Rwanda bikurikiranyije bavuka ku Basingakazi. Umwe mu bami babo w’igihangange ngo yitwaga Rurenge. Ibyo byatumye bamwe banabita Abarenge; ni ukuvuga ariko inzu ivamo abami babo nk’uko tuvuga Abahindiro (Abanyiginya).

Igihe cy’umwaduko w’Abanyiginya, umwami w’umusinga yari Jeni rya Rurenge. Mu by’ukuri bamuvugaho byinshi bisa n’imigani. Icvakora ngo yari atuye ku Rwerere rw’i Bugoyi. Mbese yari akubye ubutaka bungana na Perefegitura ya Gisenyi, iya Kibuye, Bunyambiriri muri Gikongoro.

Abasinga b’icyo gihe bari basakaye no mu zindi ntara zo muri Cyangugu y’ubu: Biru, Cyesha, Mpara, Busozo, Bukunzi. Mu karere k’amajyaruguru ya Kivu, hari intara zari ziganjemo Abasinga: Bwishya, Jomba, Gisigari, Bwito, Gishari, Byahi na Kamuronsi. Abasinga babarizwaga no mu Burwi (Mvejuru na Buhanga-Ndara muri Butare y’ubu). Nta gitangaje rero kuba abitwa Abasinga kuri iki gihe ari bo benshi mu moko y’u Rwanda mu ijanisha.

3. Abazigaba

Ingoma yabo yari Sera. Umwami wabo ku mwaduko w’Abanyiginya yari Kabeja, akaba umwami wo mu Rweya (abandi bati : wo mu Mubari). Bavuga ko Abazigaba baje baturuka mu by’ikiyaga cya Victoria (Vigitoriya). Twibuke ko no mu burengerazuba bwa Tanzaniya hari Abazigaba batari bake, cyane mu bya Karagwe.

4. Abagesera

Ingoma yabo yari Rukurura. Igihugu bategekaga ni Gisaka (Gihunya, Mirenge na Migongo). Izina ryabo rifitanye isano n’iry’ikiyaga cya Mugesera. Hari n’abavuga ko u Bugesera bwigeze gutegekwa n’abagesera.

5. Abacyaba

Ingoma yabo yari Rugara. Igihugu bategekaga cyitwaga Bugara kikabumba amahugu akikije ibiyaga bya Burera na Ruhondo, kigashora kuri Mukungwa na Base. Hari n’akarere kagiye mu ruhande rwa Uganda. Umwami wamamaye wabo ni Nzira ya Muramira umwami w’u Bugara wahiritswe ku mayeri na Ruganzu Ndori.

Abacyaba babarirwa kandi mu moko ya kera cyane mu Bugesera, nk’Abasinga, Abazigaba n’abandi.

6. Abungura

Ingoma yabo y’ingabe yitwaga Kamuhagama. Nta wuzi igihugu batwaraga uko cyitwag n’aho cyagarukiraga. Ariko ikidashidikanywa ni uko icyo gihugu cyari kigizwe n’utu turere : Bumbogo, Buriza, Busigi, Bwanacyambwe. Birashobka ko Abungura bategekaga n’igice cy’u Buganza ndetse n’u Rukaryi rutarigarurirwa n’Abahondogo bo mu Bugesera.

7. Ababanda

Ingoma yabo y’ingabe yitwaga Nyabahinda. Igihugu cy’Ababanda cyitwaga Nduga. Bakundaga kuvuga ngo « Nduga ngari ya Gisari na Kibanda ». Gisari ni muri Komini Ntongwe naho Kibanda iri muri Komini Nyamabuye. »Nduga ngari » yari ibumbye uturere twose twa Perefegitura ya Gitarama, ukongeraho Komini Nyabisindu (Busanza-Nord), Shyanda, Ntyazo na Muyira zo muri Butare. Ababanda bigeze no kwambuka Nyabarongo, bagura igihugu batera u Rwanda ku bwa Mibambwe I Mutabazi, bayobowe na Ngoga mwene Mashira umwami w’i Nduga. Buhiraga inka zabo mu Muhima wa Kigali ngo « Abahima ntibahakandire! » Umwami uheruka wabaye ikirangirire ni Mashira wa Nkuba ya Sabugabo.

Yari afite ingo enye zikomeye aha hakurikira : Kibanda muri Komini Nyamabuye, Cyubi muri Komini Rutobwe, Kigina cya Ndiza bugufi y’isoko y’umugezi wa Nyakabanda uri hafi y’ibiro bya Komini Nyakabanda, na Nyanza muri Komini Nyabisindu.

Mu Burundi hari umuryango w’Ababanda ubarirwa mu Batutsi b’indobanure, nyamara kandi hari abitwa « Abashira » ngo bakomoka kuri Mashira, ariko bo bakaba Abahutu. Ikizwi ni uko mu Rwanda hambere aha bakunze kuvuga ko nta Mubanda w’umututsi ubaho: ibyo bivugwa ahanini biturutse kuri bamwe mu Babanda bitwa Abatutsi, cyane muri Nyaruguru ho muri Gikongoro.

Dore muri make uko Ababanda bari batuye mu Rwanda mu mwaka wa 1960: ahanini ni igipande gihurutuye kuva mu Rwankeri (Ruhengeri) kikamanuka gisesa mu Marangara (Gitarama) unyuze mu Buhoma, mu Bushiru bw’iburasirazuba, mu Bukonya, mu Cyingogo, Ndiza. Muri icyo gipande hari ikigereranyo cya 31,17% y’Ababanda ku bahatuye bose.

8. Abahondogo bo mu Bugesera

Mu bihugu byabanjirije u Rwanda rw’Abanyiginya, A. Kagame nta mwanya yazigamiye u Bugesera bw’ Abahondogo. Ibyo birumvikana kuko kuri we uwahanze ingoma y’u Bugesera ari we Kanyabugesera, ari mwene Gihanga; bityo rero akaba umuvandimwe wa Kanyarwanda, akabarirwa muri bene wabo b’Abanyiginya. Izina ry’ubututsi rya Kanyabugesera ni Mugondo. Ingoma y’ingabe y’Abahondogo yitwaga Rukombamazi, naho imfizi y’ubwami ikitwa Rushya. Byombi byatwawe n’Abanyarwanda mu mpera z’ikinyejana cya XVIII, ku ngoma ya Mibambwe III Sentabyo. Abahondogo bari mu Rwanda ubu ni mbarwa. Ni Abatutsi gusa. Abahondogo bo mu Bugesera hafi ya bose biyita Abashambo. Alexis Kagame avuga ko Abahondogo ari ubwoko, kuko bafite ikirangabwoko: Ishwima. Mariseli d’Hertefelt (Deritefeliti) we yemeza ko kubera ubuke bwabo, Abahondogo atari ubwoko; ahubwo ari inzu yari ku butegetsi kimwe n’Abahindiro b’i Rwanda. Yohani Vansina we avuga ko byaba byiza gushakira igisubizo nyacyo mu Burundi, kuko ari ho hari Abahondogo benshi cyane. Tumenye kandi ko Abahondogo babarirwa mu miryango ine abami b’i Burundi bashakagamo abageni. Imiryango itatu yindi ni Abanyakarama Mfyufyu, Abenengwe n’Abanyagisaka. Iyo miryango uko ari ine ibarirwa mu y’Abatutsi b’izina (ni ukuvuga bo mu rwego rwo hejuru), ari bo « Abanyaruguru » .

Umwanzuro ku ngoma z’Abahutu.

Padiri Léon Delmas (Delimasi) wabaye i Nyanza ibwami akora ubushakashatsi mu bya 1940, ahamya mu gitabo cye « Généalogie » (Jeneyaloji) ko abagabo bajijukiye ibya kera yabajije bemeza nta shiti ko ku mwaduko w’Abanyiginya n’Abega (bombi bitwaga Ibimanuka), nta Batutsi bandi bari batuye mu Rwanda; igihugu cyose cyari gituwe n’Abahutu gusa, uretse ko ashobora kuba yaribagiwe Abatwa nkuko bikunze kumera.

Ikindi ni uko Abami b’abahutu bari bafite ibirangabwami:

Imbuto : iz’ingenzi z’umuhango kandi z’ingirakamaro icyo gihe zari enye alizo uburo, amasaka, isogi n’inzuzi z’imyungu; izo ni zo mbuto nkuru z’i Rwanda.
Urusengo : ifirimbi y’ibumba.
Ingoma y’ingabe : amazina amwe yazo twayabonye haruguru
Inyundo : yari ifite umwanya ukomeye kubera ubucuzi. Yitwaga Nyarushara.
Ingwe : Ingwe yarangaga ububasha bukomeye; kandi ikaba ikimenyetso ko abaturage barinzwe n’ingwe (= umwami) nta cyo bagomba kwikanga.

Ibyo birangabwami byatumaga umwami (bitaga n’umuhinza) yamamara agatinywa ndetse akubahwa. Ni we watangaga uburumbuke bw’imyaka. Ikindi ni uko yategekanaga n’umugabekazi, akunganirwa n’Abiru bari bashinzwe kumenya ingoma no kuboneza imihango mu ibanga. Bityo ubwami bwari bubumbye inzego ebyiri: urwa politiki n’urw’imihango cyangwa ivobokamana. Bene ubwo butegetsi abahanga babwise « royauté sacrée » mu rurimi rw’igifaransa.

Ingoma nyiginya yatangiye yigana byinshi mu byari ibirangabwami by’Abahutu, yiyongereraho ibyayo buhoro buhoro.

Bicagu Javan
(Twabyanditse twifashishije igitabo cyanditswe n’ishyaka RDR muri 2000 cyitwa « Umurage w’amateka »).

Inzego z’umutekano za perezida Kagame ni zo zari inyuma y’iterwa ry’ibisasu !

Jenerali Charles Kayonga ushinzwe inzego z'umutekano

Jenerali Charles Kayonga ushinzwe inzego z'umutekano

Itohoza rimaze iminsi rikorwa n’Umuvugizi ryerekana ko abaturage bagera kuri babiri bishwe n’inzego z’umutekano za perezida Kagame, zikanakomeretsa abagera kuri cumi n’umunani. Iki gikorwa kikaba cyarabereye ahitwa mu Marembo mu murenge wa Nyabisindu ho mu karere ka Gasabo, ubwo izo nzego z’umutekano zateraga abaturage ibisasu.

Iki gikorwa cya bunyamaswa kikaba cyarakozwe n’inzego z’ubutasi za perezida Kagame mu rwego rwo kubona urwitwazo rw’impamvu z’umutekano muke, kugirango hataboneka urubuga rwa demokrasi n’ubwisanzure mu gihugu.
Iri yica rubozo ku baturage akaba atari bwo bwa mbere rikozwe n’ inzego z’umutekano za perezida Kagame, kuko na none zakunze kubikora kuva mu kwezi kwa gatatu 2010 mu bikorwa byateguraga amatora y’umukuru w’igihugu, aho perezida Kagame yashakaga gucecekesha abatavuga rumwe na we.

Leta ya Kagame ikaba ikoze ibi bikorwa bigayitse nyuma yo gusabwa n’abaterankunga kwisubiraho igatanga demokarasi mu gihugu.

Bamwe muri maneko za perezida Kagame badutangarije ko ibyo bikorwa byo gutera ibisasu abaturage byakozwe ku mabwiriza yari yaturutse i bukuru kugirango batere ubwoba abaturage hamwe no kumvisha abaterankunga ko hakiri kare gutanga demokrasi mu Rwanda.

Johnson, Europe.
Aho byavuye : Umuvugizi.com