
Ingoma z’Abahutu za mbere
Ingoma zabanjirije ingoma y’u Rwanda rw’Abanyiginya zategekwaga n’Abahutu. Dore uko zari ziteye duhereye ku bwoko bw’abazitegekaga : 1. Abenengwe Ingoma yabo yitwaga Nyamibande. Bategekaga u Bungwe. Ni igihugu cyabumbaga u Busanza bw’amajyepfo, u Bufundu, Nyaruguru, Bashumba, Nyakare, u Buyenzi. Ikiranga bwoko cyabo cyari ingwe. Umwami wari uriho ku mwaduko w’Abanyiginya yari Rwamba akaba yari atuye […]