Kuva kera u Rwanda rwagiye ruterwa n’amapfa akayogoza igihugu, abantu bagapfa abandi bagasuhuka bajya kureba iyi bweze. Aho abazungu bagereye mu Rwanda niho ubushakashatsi kuri ibyo byorezo bwatangiye. Ibyo twashoboye kumenya ni :
*Muhatigicumuro (Astrida) 1890
*Kijugunya 1895. Habaye amapfa menshi ku ngomz ya Kigeri Rwabugiri, ariko iyakoze ishyano cyane ni Kijugunya.
*Ruyaga 1902-1903
*Rwakabaga 1904-1905
*Kimwaramwara 1907-1908
*Rumanurimbaba 1917-1918
*Kakwege cyangwa Ntunyajweho muri Byumba 1924-1925
*Rwakayihura 1928-1929 rukiga kwa chef kayihura
*Ruzagayura 1943-1944 : Ni izina yari ifite muri teritwari ya Nyanza, Kibungo na Astrida ; yitwaga Matemane muri Byumba na Kigali, Gahoro ku Gisenyi na Kibuye, na Rudakangwimishanana mu Ruhengeri. Cyangugu nta nzara yigeze ibayo, abantu benshi bashonje niyo basuhukiraga.