Kuri 27/11/2015, mu muhango wo guherekeza umubyeyi we Asteria BISINDA witabye Imana kuya 22/11/2015 aguye mu bitaro byitiriwe umwami Roi-Faiçal azize uburwayi; Prezida Kagame yatangaje ko abuze inshuti ye magara! Ati uyu mubyeyi wanjye Asteria twabanye igihe kinini mu buhungiro hamwe ari umgabo ahandi umugore kubera ko papa yari yaritabye Imana muri za 1972, dukomeza ubuzima bubi imyaka 40 yose kugeza dutashye, ati ababyeyi bacu bahoraga batubwira kutazihorera kuko n’abashakaga kutwica mugihe twahungaga ni abo data yari yaragabiye ati muramenye mutazihorera narimwe kubabagiriye nabi! Ati asteria yahoraga ansaba by’umwihariko kuba umukristu nkagera ku rwego nk’urwe!
Prezida Kagame akomeza agira ati : ‘’u Rwanda rwashyize imbere imbabazi kuko ari umurage nasigiwe n’ababyeyi kuko ariyo nzira yonyine iganisha igihugu mu iterambere ati aliko ntangazwa n’abantu bambwira ngo mu Rwanda ntabwo nihanganira abatavugarumwe nanjye ati abavuga gutyo ni ukubasuzugura gusa, ati nihanganiye abatwiciye ndetse n’abaduhigaga nkaswe abatavugarumwe natwe??’’
Banyarwanda, banyarwandakazi, ijambo ’’imbabazi ‘’ prezida Kagame asa nuwibanzeho yaba se noneho urupfu rw’umubyeyi we Asteria (Imana imuhe iruhuko ridashira) rumushoboje gukanguka akamenya ko ntawe uruteguza? Ko kudatanga imbabazi cyangwa kwihorera bigira ingaruka zikomeye? Ejo cyangwa ejobundi tukumva zimwe mu mbohe zitavuga rumwe nawe nka Mme Ingabire Umuhoza Victoire, Mushayidi D. n’abandi…..bagiriwe imbabazi….?… Imana ishobora byose ibyuzuzemo umwuka muziranenge. Ati: ’’Ababyeyi banjye bahoraga bambwira kubabalira kuko n’abashakaga kubica ni abo data yari yaragabiye!!! kurinda duhungira muli Ouganda’’.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, u Rwanda ntiruba ruvugwa nk’indengakamere mw’ ihohoterwa ry’ikiremwamuntu mu ruhando mpuzamahanga iyo Prezida Kagame aza kuba yarumvise akanubahiriza umurage n’impanuro z’ababyeyi be. Aliko ntibyamuca intege kuko igihe gishobora kuba ari iki, kuko imbabazi zose zituruka kuyaduhanze. Iyo uzihereranye hangirika byinshi bitagira igaruriro aka wa mugani ngo urwishigishiye ararusoma. Murakoze.
Ku wa 29/11/2015, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.