Nkurikije umushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga rya republika y’u Rwanda nkuko uherutswe kwemezwa na Sénat y’u Rwanda biragaragara ko ari umwe mu migambi mibisha y’ishyaka FPR yatangiranye nawo kuva igishingwa hagamijwe gufata ubutegetsi no kubugundira ubuziraherezo hifashishijwe amayeri n’ikiguzi uko cyaba kingana kwose. Ni muli urwo rwego rero abanyarwanda badashobora kwihanganira ingoma y’igitugu n’iterabwoba rikabije, by’umwihariko ntibazakomeza kwihanganira ikinyoma, uburiganya, ubwicanyi n’ubusahuzi bikorwa n’ubutegetsi bwa FPR yateje mu bana b’u Rwanda guhera taliki ya 01 ukwakira 1990 na nubu ikibikomeza, ikaba idashaka kwicarana n’abandi banyarwanda mu buryo bwo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.
Ubwo abadepite n’abasenateri imitwe yombi yari imaze kwemeza burundu umushinga w’itegeko nshinga rivuguruye yishimiye icyo gikorwa ivuga ko yesheje umuhigo kuba yubahirije ibyo abaturage basabye mu kuba bongeye kwicaza Paul Kagame mu Rugwiro nkuko nawe ubwe yabibahayemo umukoro, bishatse gusobanura ko byari umusaraba yari yarabahekesheje, aliko kwa kutareba kure aho igihugu kigana abadepite bo bumva ko bageze ku ntsinzi! Birababaje! uwabahanuye ko bagombye kwegura ntiyavuze ubusa, biragaragara ko nabo ari ba Rwabujindiri Ruryantiruhage! cyangwa aka wa mugabo Rutuku wavuze ati ‘’la démocratie en afrique c’est l’estomac’’, biteye agahinda! FPR nireke gushakira amata mu matako y’injangwe! kuko igihe ni iki cyo kwicarana n’abandi banyarwanda. Hagati aho kuri uyu wa 25/11/2015, Ministri w’intebe Murekezi Anastase akaba yarayoboye inama ya gouvernement isaba Prezida Paul Kagame kwihutisha ibisabwa byose kugira ngo réferendum ikorwe mu maguru mashya. (agashya ni uko uyu mu ministri w’intebe aribwo yahabwa uburenganzira bwo kuyobora inama ya gouvernement ku nshuro ya mbere kuva yashyirwa muli uriya mwanya..! biteye agahinda! aliko iyo wiyemeje kuba inkomamashyi nuko bigushyikira).
Banyarwanda banyarwandakazi, abategetsi bose barangwa n’imyitwarire nk’iyi nta mwanya bagombye guhabwa mu miyoborere y’abaturage, ni ba ‘’NTIBANYURWA’’ baba bifuza gutegeka ubuzima bwabo bwose bagamije kwikubira imitungo yose y’igihugu hamwe n’imiryango yabo gusa, abandi bagasigara baratagangaye bifuza kuba abacakara babo. nkuko bimaze kumera hano mu Rwanda.
Iri tegeko nshinga ryatekinitswe hagamijwe guha Paul Kagame uburyo bwo kuzategeka u Rwanda ubuzima bwe bwose hatiriwe hakorwa andi mavugururwa, gusa nuko no mukurikora mbonamo ubuswa bukabije, kuko niba ingingo ya 167 ije gukemura ubusabe bw’abaturage bo muli 2015 murumva bihuriyehe n’abaturage bo muli 2030 cyangwa 2050…….? Ibyo byose ni kubwumvikane bw’abagize inteko imitwe yombi kugira ngo itegeko nshinga ridoderwe umuntu umwe kurinda aguye ku butegetsi. Birababaje!
Banyarwanda banyarwandakazi, ubumwe n’ubwiyunge byagerwaho bite mu gihe politiki ya FPR ishingiye mu guhiga bukware no gukenesha abayirwanya, abatutsi n’abahutu batavuga rumwe na Paul Kagame? basenya amazu y’abaturage, hacuruza gusa utanga imisanzu ya FPR, bamwe bakirira ku bandi ku mpamvu zitandukanye n’ibindi…..!
Banyarwanda banyarwandakazi, uretse ko abanyarwanda bakomeje guteseka aka kageni; inzara, ubuhunzi, ubwicanyi, gufungirwa ubusa nka Victoire Ingabire Umuhoza, Mushayidi n’abandi….ntitwagombye kubabazwa nuko umuntu yidodeyeho itegeko nshinga kuko nsanga ari amahire kuri twe, ni izindi ngufu za politiki twesheje kuburyo bigaragalira amahanga n’abandi bose bari bagishidikanya uburyo u Rwanda ruyobowemo nabi, bityo bikaba byakwihutisha amahinduka twese dutegereje. Abanyarwanda b’ingeri zose bakicarana bataryaryana mucyo nakwita ‘’Dialogue Inter –rwandais’’, byo ntsinzi y’amahoro arambye. Dukeneye ubuyobozi budafite aho bubogamiye bwunga abanyarwanda bwazashobora guhangana n’ingengabitekerezo FPR-INKOTANYI yatuzaniye. Mugire Amahoro.
Byanditswe ku wa 26/11/2015, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.