
Abahezanguni bongeye gushoza intambara kuri Victoire Ingabire nk’iyo bakoze mbere y’uko afatwa agafungwa muri 2010
Kuva aho prezidante wa FDU Inkingi asohokeye muri gereza, abahezanguni baberewe kw’isonga na Tom Ndahiro bashoje indi ntambara yo kumusiga ibara, bamwangisha rubanda, ndetse basaba ko asubizwa mu buroko. Biratangaje kubona ko hashobora kuba hari agatsiko gafite ingufu zo kuba zagira Prezida Kagame ingwate, kakamukoresha ibyo gashatse. Ibi bikibutsa ibyabaye muri 1959 igihe abahezanguni barwanije […]

14/10/2017 Ingabire Day. Mu Rwanda nabo bazirikanye kandi banasengera imfungwa za politiki
Muri iki gitondo cyo kuwa 14/10/2017 abakristu ba Kiliziya gatolika bari bazindukiye hirya no hino kuri za paroisse zabo aho bagombaga kubanza kwakira umugisha no gusengera urugendo mbere yuko berekeza I Kibeho kwa Nyina wa Jambo Bikiramariya. Bamaze kwinjira muli za Minibus bikodeshereje bamwe mu bakristu bagize paroisse ste […]

Igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire kiravugisha amagambure ubutegetsi bw’agatsiko bwa Kagame
Kuva muli 2011, buri mwaka ishyirahamwe ry’abategarugoli ryitwa « Réseau Internationale des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RiFDP) » rigenera umuntu cyangwa ishyirahamwe, wagaragaye uwo mwaka kuba yarashyigikiye bigaragara ubwitange n’ibikorwa bya Victoire Ingabire Umuhoza , byo kwitangira Demokarasi n’amahoro , ari nabyo ingoma ya Paul Kagame imufungiye kuva muli 2010. Uyu mwaka igihembo cyagenewe abantu […]

Rwanda. Imbabazi za bihehe zirava he? Kuri Paul Kagame imvugo siyo ngiro!
Kuri 27/11/2015, mu muhango wo guherekeza umubyeyi we Asteria BISINDA witabye Imana kuya 22/11/2015 aguye mu bitaro byitiriwe umwami Roi-Faiçal azize uburwayi; Prezida Kagame yatangaje ko abuze inshuti ye magara! Ati uyu mubyeyi wanjye Asteria twabanye igihe kinini mu buhungiro hamwe ari umgabo ahandi umugore kubera ko papa yari yaritabye Imana muri za 1972, dukomeza […]

Urubanza rwa Kagame na Ingabire rugeze he?
Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2011, urubanza Kagame yarezemo Ingabire rwakomeje kuburanishwa aho uwunganira uyu mutegarugori (umaze kuzonga ku buryo bugaragara Kagame) Me Gatera Gashabana yakomeje asobanura uburyo icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara atari byo bitanabayeho kuko abashinja Ingabire batigeze berekana iby’uwo mutwe mu by’ukuri utarigeze ubaho, emwe ngo n’urubanza ruregwamo abantu […]