Archives annuelles : 2017

Rwanda: General James Kabarebe arabiba ingengabitekerezo y’ubugome mu rubyiruko

Kabarebe2 - CopieNyuma  yo  gutinya  kwitaba  convocation  y’abacamanza  b’abafransa  ku  ihanurwa  ry’indege  ya  prezida  Habyarimana   Jenerali  KABAREBE  arimo  guta  ibitabapfu  kubera  ubwoba  butagereranywa  afite  muli  iki  gihe  aho  uyu  mujenerali  w’ingabo  za  RDF  ahora  mu  ndoto  z’urugamba  rwa  1994  we  na  Shebuja  Giti  mu  jisho  Pahulo  Kagame  nawe  wibera  mu  kirere  ashakisha  aho  asaza  imigeri  atareka  akarenge  karuhuka  ngo  arashakira  imibereho  abanyarwanda;  bakaba  bibwira  ko  techniques  stratégiques  bakoresheje  mu  kuvanaho  ubutegetsi  mu  ntambara  ya  1990  zikiri  actives  ndetse  ko  zarushijeho  kunozwa  kandi  inka  yarariwe  kera  hasigaye  uruhu !

Mu biganiro  yari  amaze  iminsi  agirana  n’urubyiruko  rutandukanye  rero,  Jenerali  Kabarebe  yaruhamirizaga  ko  nta  mubano  namba  bagifitanye  n’igihugu  cy’ubufransa  ko  ari  umwanzi  w’u  Rwanda  guhera  cyane  cyane  mu  mwaka  wa  2006  ubwo  umucamanza  w’umufransa  Jean  Louis  Bruguiѐre  yashinjaga  abayobozi  b’u  Rwanda  nawe  ku  isonga  mu  kuba  baragize  uruhare  mu  ihanurwa  ry’indege  yari  iya  Prezida  Habyarimana.  Jenerali  Kabarebe  akomeza  yemeza  ko  u  Rwanda  rutazigera  rwiyunga  n’ubufransa  mu  gihe  Leta  y’agatsiko  avuga  ko  yahagaritse  Jenoside  ikiriho.

Banyarwanda  kubera   icyo  gikorwa  cy’ubwiyahuzi   nanubu  kikimukomanga,  uyu  mujenerali  akaba  yaratangarije  rumwe  muli  izo  ngaga  z’urubyiruko  rwari  mu itorero  ‘Urunana  rw’urungano ‘  ko  bidashoboka  ngo  u  Rwanda   ruzumvikane  n’ubufransa  kuko  iteka  buhora  bushaka  guhirika  Leta  y’u  Rwanda  ati  rero  ku  bw’ibyo  ntituzigera  dukiranuka  nabwo ! ati  ibyo  mubyibagirwe !

Banyarwanda   rubyiruko  rwacu, murabe  maso  iyi  ngangabitekerezo  y’ubugome  mucengezwamo  itazabaviramo  kugera  aho  muzamarira  ku  icumu  inshuti  n’abavandimwe  banyu  nkuko  Hitler  yacengeje  ingengabitekerezo  y’ubugome  mu   rubyiruko  abyita  Patriotisme  kugera  aho  batsembeye  abayahudi  batabarika.

Général  Kabarebe  yaniraririye  kuri  urwo  rubyiruko  ko  abo  bacamanza  b’ubufransa  ntacyo  bakora  ku  Rwanda  ko  ari  abantu  basanzwe  nk’abandi  bose  uretse  gushaka  gusa    gukomeza  gutesha  u  Rwanda  umutwe.  Ati  umufransa  twakubitiye  i  Byumba   tukamutsimbura  ku  rutare  rwa  Ndaba  tumwambura   n’imbunda  yari  afite  murumva  iryo  pfunwe  yarishira  kandi  nta  wundi  numwe  uramunesha  muli  Afrika !  ati  twamunesheje  tukiri  mu  ishyamba  ubu  rero  ntaho  yakora,  ntiyaza  ngo  arwane  aho  yaba  aturutse  hose.

Banyarwanda  burya  akagabo  gahimba  akandi  kataraza !  uyu  mujenerali  yabaye  umugabo  ntiyahagaze  imbere  ya  bariya  bacamanza  aho  guhitamo  gukomeza   kumokera  mu  gikari  nk’imbwa  ishaje?  niyemere  rero  ashikame  kuko  urwishigishiye  arusoma!  kugeza  igihe  uru  rubanza  hagati  ya  Leta  y’agatsiko  ka  FPR   n’ubufransa  ruzaciribwa  uretse  ko  ari  uruca-bana  kandi  byange  bitinde  amaherezo  y’inzira  ni  munzu.

Byanditswe  ku wa  21/12/2017,  na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Inkono ihira ikibatsi ntihira ikibariro

Padiri Athanase Mutarambirwa

Padiri Athanase Mutarambirwa

Banyarwandakazi, Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda namwe mwese abakurikirana iby’iwacu mbaramukije mbifuriza amahoro y’Imana, muzagire Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Nyuma y’iminsi mike ntaheruka kubaganiriza mu bintu binyuranye biba binshishikaje binanteye inkeke nabashije kumva benshi muri mwe bantashya bambwirako dusangiye uburyo bwo kubona ibintu n’abandi bambaza gusa impamvu ntaheruka kugira icyo mbatangariza.

Muri make nagize gahunda zimfatira sinakunda kubona igihe ariko harimo n’uburyo bwo kwiha igihe gihagije nzirikana, ngo ntazagwa muri wa mutego ntakunda aho abantu bazavuga ngo tuzi gusa kuvuga amagambo meza ugasanga ntabikorwa bifatika tugeraho.

Ubu rero niba ngarutse nuko maze kubona nibura inzira zirenze ebyiri twashoramo ubushake maze tukagera kubikorwa nyabyo bihamya intego yo guhemuza Paul Kagame na fpr maze igihugu cyacu kikava ibuzimu, hamwe abanyarwanda bahora baboroga baririra ababo bapfuye n’abandi bapfa buri kanya, abandi bafungwa, abandi bahunga ; maze kikagaruka ibuntu mu mahoro uko twayabyinaga kera mu busabane nubwo wenda nabwo bitari shyashya kuko ntabyera ngo de !

Ntihagire unyumva nabi ngo yibwire ko nje guhinyura cyangwa gusuzugura ibyo abandi barimo gukora ahubwo ndashaka ko tubyongera tukanabisozera. Ari nayo mpamvu iki kiganiro nagihaye umutwe ugira uti : « Inkono ihira ikibatsi ntihira ikibariro ».

Mbere yo gukomeza ariko reka ngaruke inyuma gato ;  gusa sinshaka gutinda cyane mu byahise kuko ari ikintu akenshi kidukereza kuko kumenya amateka burya atari uguhora uyasubiramo bikageza naho ubura umwanya wo gutunganya ibihe by’ubu ndetse no guhangana n’ibyejo hazaza ; ahubwo ndifuza kubwira bamwe bavuga ngo kuberako kera habayeho ibintu bibi ngo nubu byabaho maze bakemera ibyo aribyo byose  bakarengera Kagame mu kinyoma cye ndetse bakamushyigikira mu bugome bwe igihe cyose batabwamagana ngo baharanire ko mu Rwanda haba ubutegetsi buhamye bwubahiriza uburenganzira bwose bwa muntu.

Uyu mugani ndawucira Kagame kuko niwe mberenambere mu munaniro n’ubwoba afite uhora yibaza uko azarangiza, igihe n’uburyo azava ku butegetsi n’abazamukuraho doreko adateze kuzaburekura ku bwende bwe. Ariko ndaboneraho mbwire abihuta cyane ko ntacyo bimaze, nuko mbwire n’abazarira ndetse n’abiranze ko mu gihe gikwiye igikorwa kizasohora ; erega ntagahora gahanze. Gusau ko byagenda kose amateka tugomba kuyagena kugirango ibihuru bitazongera kutubyarira ibihunyira cyangwa ngo amahanga yongere kudupfunyikira amazi akazana undi muntu nka Kagame.

Umunaniro n’ubwoba bya Kagame

Nshuti bavandimwe mu kinyarwanda baravuga ngo : «  ukuri ntikwica umutumirano » kandi ngo : « uvuzeko nyirurugo yapfuye siwe uba umwishe ». Mu gihe  hari Abanyarwanda benshi batemerako Kagame Paul yakomeza kuba perezida w’u Rwanda, hari n’abandi bake ariko bafite ubukana burenze bamushyigikiye cyane ndetse bakamwogeza bikabije kuburyo bamugize nk’ikimana cyabo aho ndetse mu buyobe n’ubujiji badatinya kumugereranya n’Imana nyayo ngo na Yezu Kristu, umuhanzi wa byose.

Abo bamutaka ngo bahera kubyo yabashije kugeraho ku buryo butangaje doreko yavuye kure, maze bakibeshyako ngo ntakintu cyamunanira. Nyamara ahubwo iyo ninayo mpamvu nemeza kimwe n’abandi tubyumva kimwe ko Kagame ananiwe. Urebye aho yavuye hariya kuri Rubaga road, akagera  ku buperezida ntugirengo buriya ntiyarangiye.Sinshaka kumera nkawe ngo nsuzugure umurimo yakoraga nk’uko aherutse gusebya ngo abantu baterura amakarito. Ariko ndagirango mbonereho mumenyeshe, kuko nziko atabizi, ko « ntamwuga ugoryamye ubaho, ahubwo ko gusuzugura umwuga uyu n’uyu aribyo kuba ikigoryi ».

Nigeze kwishimira politike ya FPR igihe bashyiraga mu mashuli ishami ry’ubumenyamuntu (sciences humaines) nibwiragako bizajya bituma hari ibyo abantu bumvikanaho kuburyo bworoshye maze yamvugo ngo « N’utagera ntagereranya » igacika mu kinyarwanda kuko twese twari kumenya gushyira mugaciro. Buriya se koko muri FPR n’abababyinira bandi, ntanumwe uribaza impamvu muri demukarasi bahisemo manda y’imyaka ine ishobora gusa kwikuba kabiri buzira ubwa gatatu ! Buriya koko ntibiyumvisha n’impamvu umuperezida yagombye kuba ajijutse bihagije !

Nonese  niba n’abize bazi ibyo bakora, bagakorera munzego zisanzwe kandi zikomeye baba bananiwe mu myaka cumi n’ine gusa, kuki Kagame, simvuzeko ari injiji, kuko hari n’uwo nigeze kubibwira inyibutsako ngo yahawe za doctorat nyinshi, kuki nka we umeze utyo, avuye mu ntambara, agategeka ahuzagurika igihugu kidafite inzego kandi kugeza na nubu, n’ibindi bibazo kuki ataba ananiwe nyuma y’imyaka irenga cumi n’itanu mvuze mike ? Si ikibazo nibaza ahubwo ndahamya ko ananiwe keretse niba muri iyo myaka yose ntacyo yigeze akora. Gusa biranigaragaza n’iyo wumvise amagambo aba avuga. Si amagambo y’umuperezida ufite gahunda n’icyerekezo ahubwo ni ay’umuntu unaniwe. Asigaye avuga utugambo nk’utw’umwana w’umunebwe uta igihe, ahunga imirimo.

Kandi uretse no kunanirwa ageze aho ananiza n’abandi. Kandi iyo niyo mvano y’ubwoba busigaye bumuranga kuko yishisha buri wese akikanga igikomye cyose. Nanone aho kuvuga bya bipindi by’inkotanyi n’imishinga myinshi itazaza ya za Singapuru, amaze igihe adatuza kwikanga abazamutera cyangwa ngo bamukombore ku butegetsi baba ab’inyuma cyangwa se imbere mu gihugu.

Aho gukora imishinga izamura igihugu asigaye yirirwa agura ibitwaro ari nako ahora yiruka amahanga ngo ashinga za ambasade zigamije gusa kuneka abo batavugarumwe no gucyeza ibihugu ngo igihe byamukomeranye azabone abacira akari urutega. Nubwo yafunze benshi mubanyapolitiki batavugarumwe, uheruka akaba Diyane Rwigara, ubwoba ntibushira kuko byumvikanako ahora iteka abikanga. Kandi ni mu gihe bose ntibarya indimi kandi bigaragara ko bafite abantu benshi babari inyuma nubwo ntako aba atagize ngo abantu babacikeho.

Ibimenyetso by’ibihe

Burya ngo ibijya gushya birashyuha kandi koko ngo ingoma yibyayemo amahari iba igiye guhirima. Ariko nanone burya iyo umugabo atangiye gusaba uwo yimye ake kaba kashobotse, hari aho Kagame nubwo yishongora yasigaye acungira kubo hambere yasuzuguraga ngo Jupiler izabashobora.

Ikimenyetso cyambere kandi gikomeye nuko abagabo bukuri bageze aho bakanga gukomeza mu kinyoma n’ubugome bwa FPR  bakemera gusubira mubuhungiro kandi biyemeje nubundi kongera kurwanira ukuri n’ubumwe bw’Abanyarwanda baharaniye kuva na kera. Hano ndavuga abo bose  bari kurugamba nyarwo batagamije inyungu zindi.

Ubukene buri mu Rwanda n’ikinyoma cyo kubuhishira nabyo ni ikimenyesto kiboneka gihamya ko ubutegetsi bwa Kagame budahagaze neza kuko politike nyayo ubundi, ari imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rizira ubusumbane n’ivangura.

Uretse n’ibyo kandi Kagame yihaye guhindura itegekonshinga afata ubutegetsi kuri manda ya gatatu none iyo urebye neza ubutegetsi bwe ntiburemerwa nyabyo ari nayo mpamvu nyine agihanganye no guhiga no gutoteza abo batavugarumwe kuko bo bagishishikajwe no kwerekanako batemera ibyakozwe ngoafate iriya manda.

Impagarara hagati y’u Rwanda n’abaturanyi ni ikindi kimenyetso kiboneka ko ubutegetsi bwa Kagame bugeze aharenga. Gukomeza gusonzera no gusahura iby’abandi, aka Maheru doreko ngo ariwe wafataga iby’abandi akibyita ibyiwabo, nkuko abigira muri Congo,ni impamvu ihagije no kurwego mpuzamahanga ko wagira gutya ukabona agiye aka Amini cyangwa se kubera ubwicanyi ahakorera akisanga mukagozi nka Charles Tayrol.

Guhungabanya ubusugire n’umutekano w’ibindi bihugu ndavuga u Burundi na Uganda birimo umuziro ushobora kumuviramo umuvumo utuma bamukomanyiriza, agashyirwa mu kato ibisumizi bye bikamutera imirwi we wahoze abeshya ngo aharanira amahoro y’afrika yose.

Ibyo kandi bitumwe tuzirikanako ariwe wirirwa akora amaserzerano yo kugurisha no kwangaza abana ba Afrika. Uretse se bamwe acuruza na Isiraheli na za mpunzi za Libiya ashaka kuvutsa nibura n’uburenganzira bwo gusubira iwabo,  umunsi Abakongomani n’Abarundi bari mu Rwanda bavumbuyeko batwawe bunyago ngo umuhungu yirire agafaranga k’abazungu, hazacura iki?

Ahandinaho Kagame wirirwanaga na Bill Clinton na Tony Blair asigaye, nk’uko nigeze kubivuga yangara ashakisha uwa murahurira ngo abone urumuri rw’iyo yaba arimo kugana kuko imishinga ye yugarijwe n’umwijima.

Noneho kandi hari ikindi kimenyetso kigaragazwa n’ibinyamakuru byo mu Rwanda ko aho Kagame yibwiraga ko yashinze ibirindiro ubu asigaye ahishisha n’indiri za banetsi be zikaba zisigaye zijagajagwa mu bwisanzure. Ibyitso bye byaravumbuwe n’intore  zigiye kurwibonera kuko zaramenyekanye.

Magingo aya nk’uko bivugwa na benshi itekinika ryose kagame yakoreshaga, doreko ari nk’umunyeshuri ukopera, ryaravumbuwe kuburyo na babaterankunga yajyaga akangisha ubu batangiye kumutera utwatsi kuburyo nareba nabi kaserumu bazagafunga.

Intambwe yizihiye

Mu Kinyarwanda iyo abantu bari mukugenda hamwe berekeza hamwe bavugako bajyana. None kandi natwe niko tumeze ninako tuvuga, twemeza rwose ko turimo tujya kwimika umuco mwiza iwacu, tugastimbura ikinyoma n’ubwikanyize bya Kagame. Niba rero imvugo ari iyo, n’ingiro nibe imwe, maze tugendane koko.

Abihuta cyane ndabumva rwose kuko nubundi hagomba kugira abiyemeza bagahaguruka naho ubundi ntawategereza umusaruro gusa atazindutse ngo ajye kubiba. Kandi nanone burya iyo abantu bari ku rugendo ni byizako abihuta aribo batanga intambwe kugirango urugendo rutazaba rurerure cyane hakagira abahera mu nzira. Ariko ni na byiza ko bagerageza kunyuzamo bagakebuka, bakareba abandi ndetse byanarimba bagatuza, bakicara, bakabarinda, naho ubundi ntitwakoresha rya jambo kujyana.

Mu Kinyarwanda banavugako “iyihuse yabyaye ibihumye”. Bityo rero ndashima ibakwe n’ijabo ry’abasore banyaruka, ariko ndanabibutsa ko kugenda usize abawe, ntacyo uba ujyanye. Mboneyeho gusaba rero, ntawe ntunze urutoki,  abantu bose byabaye ngombwako baba batakigendana n’abandi, kuko bumva bagomba kwihuta, kunyemerera ntibajye kure y’abandi, batazaza bakayoberwa aho barengeye maze bahura n’umwanzi ku itabaro, bakazabura ubatera ingabo mu bitugu.

Mwibuke mu gitekerezo cya Rwabugiri na Rwanyonga; nubwo bahigaga  Rwanyonga iyo adatabara, aba yarasanze umushi cyangwa umubisha Kabego, naringiye kuvugango umubisha Kagame,  yarigusanga Kabego yivuganye Rwabugiri.

Mu rugendo ndetse no kurugamba, hari ubwo abihuta baza inyuma kugirango babashe no kuyamba abagenda biguru ntege.

Hano rwose ndagirango nsabe abo bose bihuta ko bagomba kwibukako aribo bafite uruhare runini mu rugendo turimo ndetse no mu rugamba turwana. Ndabasabye kandi ngo bareke kwiyemeza bonyine kuko byakwitwa kwiyemera igihe cyose byatera gutatana no kutavuga rumwe kuko byaba byishe igisobanuro cyo kujyana.

Kimwe n’abandi banyarwanda mu ngeri zose ntibabujijwe kugira amashyirahamwe bihariye kubera ibitekerezo bahuriyeho ariko nanone birinde rwose kwihugika ukwabo ahubwo nibaze begerane n’abandi cyane cyane abo bigeze kugenda by’umwihariko kuko basanzwe babazi intambuko maze ahubwo babe umusemburo utuma amashyirahamwe yose atutumbamo ingufu zo kwihutisha ibintu.

Abagenda buke nabo nk’uko bivugwa, ntibikange igitutu n’isibo by’abandi.Nziko wenda kuribo babyita gushishoza ariko nabibutsako mubaromani bavugaga ngo: “Ikintu wibajije watekereje washunguye neza haba hasigaye kugikora unyaruka”.

Gushishoza ni ingenzi mu bintu byose.Ushishoza agomba gufata igihe,agasoma amateka, akagisha inama, agasaba umuganda, ariko ni byiza kwibuka ko aba afite n’inshingano agomba kugeraho. Mumbabarire munyumve neza, ariko usanze umuntu yicaye aho atekereza, akahatinda ntacyo agambiriye, ngira ngo wamwibazaho! Nkaba rero numva, impaka ziza hagati y’abihuta n’abagenda buke, zaba zifite ishingiro.

Gusa nanjye ndibaza:nta nshingano abagawa kugenda buke bafite, mu guhumuriza abihuta, babinjiza muri ubwo bushishozi bwabo? Ariko nano ndibaza, uwo mujyana yihuse, ari wowe ufite ubushishozi,muri ubwo bushishozi bwawe,ntaburyo wamurinda impirita, ugakoresha izo mbaraga ze mu buryo buboneye?

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA


Soma umwandiko wose : Inkono ihira ikibatsi ntihira ikibariro

Rwanda: Pahulo  Kagame  nacecekeshe  n’abayobozi  bahora  bamuramya   ngo  « kuri  Paul  Kagame  imvugo  niyo  ngiro ».

akana

 

 

 

 

 

 

Uretse  guha  gasopo  abayobozi  be  kutazongera  gukoresha  imvugo  ngo  barishimira  ko  amahanga  akomeje  kugira  ibyo  yigira  ku  Rwanda  ;  Pahulo  Kagame  yarakwiriye  no  kubategeka  kutongera  gukoresha  imvugo  ngo  ˂˂  Kuri  Paul  Kagame  imvugo  niyo  ngiro !˃˃,  kuko  azi  neza  ko  ataribyo  ahubwo  ari  ukubeshya  abanyarwanda.

Ni  muli  congrѐs  y’iminsi  itatu  y’umuryango  FPR-INKOTANYI  yari  iteraniye  ku  cyicaro  cy’umuryango  i  Rusororo  mu  Karere  ka  Gasabo,  imbere  y’abakada  bagera  ku  bihumbi  2000  barimo  abayobozi  bakuru  b’igihugu  bose,  abahagaraliye  amwe  mu  mashyaka  ya politiki  y’ibihugu  duturanye  na  bamwe  mu  bayobozi  b’imitwe  ya  politiki  mu  gihugu  cyacu  yaherekeje  Pahulo  Kagame  mu  matora  yo  muli  Kanama   2017;  aho  Pahulo  Kagame  yongeye  gutorerwa  CHAIRMAN    w‘agatsiko  kagizwe  n’umuryango  wa  FPR-INKOTANYI  mu  gihe  kiri  imbere.

Muli  iyo  Kongre  Pahulo  Kagame  akaba  yararanzwe  no  gukemura  abambari  be  abihanangiriza  kutazongera  gukoresha  imvugo  igira  iti : ‘abanyamahanga  bashishikajwe  no  kuza  kwigira  ku  Rwanda  imiyoborere  n’iterambere  byarwo’   nubwo  bwose  yigira  nyoni  nyinshi  kandi  ariwe  wari  warayibabibyemo   none  akaba  abataye  mu nama. Yakomeje  yibaza  nawe  ubwe  ati  ese  ubu  dufite  iki  turatira  abanyamahanga  ku  buryo  baza  kutwigiraho ? Ati  hari  byinshi  byo  gukemura  bihari.

Muri  kwa  kwihagararaho  no  kwishongora  asanganywe,  Pahulo  Kagame  yavuze  no  ku  basebya  u  Rwanda  barimo  abayobozi  batahurwa  bariye  ibya  rubanda  bagatangira  gusebanya  bavuga  ko mu  Rwanda  nta  bwinyagambuliro  buhari  bakagera  naho  bamwe  batangira  kwikorera  amakarto  hanze  iyo  abandi  nabo  bikabaviramo  gucumbikirwa  muli  za  prisons  hano. Yakomoje  no  kubyo  avuga  ko  bituruka  hanze  bigamije  guhungabanya  umutekano  w’igihugu  ati  ndabamenyesha  ko  ‘nda  ndambara  yandera  ubwoba   iturutse  hanze’ !  akomeza  ashimangira  ko  gutera  u  Rwanda  uturutse  hanze  bidashoboka  ati  ntaho  bamenera  turamutse  dushyize  hamwe  kandi  tukubahana  ati  keretse  iturutse  mu  gihugu  imbere  muli  mwebwe  byo  ndemeza  ko  bishoboka !  nimwiyumvire  namwe !

Pahulo  Kagame  akaba  avuga  ko  aho  bizaba  ngombwa  gufata  ibyemezo  bikomeye  azabifata  no  guhangana   n’ingaruka  zabyo   nkuko  atabitinye  na  mbere  hose !

Banyarwanda  ngaho  rero  murarye  muri  menge !  Ko  ihanurwa  ry’indege  ya  Habyarimana  yatumye  horekwa  imbaga  y’abanyarwanda  ibindi  byemezo  uyu  mugabo  aduteganiriza  ni  ibiki ?  murabe  maso  nyabuneka !  aliko  Imana  irebera  imbwa  ntihumbya !  ntawe  bitagaragalira  ko  uyu  mugabo  akomeje  gusaza  imigeri  aho  atabona  neza  ibihe  yinjiyemo  uko  bimeze  ntazi  ko  na  nyina  wundi  abyara  umuhungu!  arakomeza  gufungira  abanyarwanda  ubusa,  kubica,  kubaheza  ishyanga  n’ibindi  ….. ngo  kuri  Paul  Kagame  na  FPR  imvugo  niyo  ngiro !  u  Rwanda  ngo  ni  ubudasa,  akataraboneka  kuko  ngo  bose  bumva  ibintu  kimwe !  ko  u  Rwanda  rutabagaho  RPF  itaraza!  Banyarwanda  nta  gahora  gahanze.

Byanditswe  ku   wa  17/12/2017,  na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

 

Gakondo k’Iwacu

gakindo2Iriburiro

Ikibazo cyashegeshe Igihugu cyacu n’Abagituye ni ukutamenya iwabo n’ababo. Uko umuco wa Kinyarwanda wagiye usobekerana n’indi mico, Abenegihugu bagiye bamira bunguri iby’imahanga bakirengagiza iby’iwabo, kumenya iwabo n’ababo ndetse no kumenyana ; ngo basangire basabane, byabaye ibango ryo gutatira igihango cya Gakondo ; biteye agahinda kamwe k’Umukubabibero !

Muri iyi nyandiko twise  »Gakondo k’Iwacu tuzajya twibanda cyane ku Ndangagaciro z’Inkomoko ya buri bwoko zigenda zikendera ; zigateshwa agaciro cyangwa zigasimbuzwa nkana iz’ahandi aka ka gahararo gaca imbata  

Tugiye kwibanda cyane cyane kuli Gakondo y’ahantu dutuye n’uko hahoze ari ibihugu byigenga. Muhawe rero ikaze ngo mutange ibitekerezo by’uko twasigasira Indagagaciro z’umuco wacu n’uko twakwagura amarembo tukakira n’iby’ahandi ariko byiza, atari ibibonetse byose.

Indangamuntu yacu nyayo ihera ku isoko, hariya kure cyane « Ibuvamuntu », ni ko kumenya neza uwo uri we, iyo uva ari byo biguha iyo ujya n’abo ubana nabo n’ibyo utunze ku mutima bifite isoko yabyo mu nkomoko y’Inyabutatu yateshejwe Ubusugi itaratera kabiri, umukokwe ibyaye ukaza kwokama abumva ko bakora Politike ; batabanje gucengera iremo ryayo, ngo bayitamire, bayishyire mu ijigo bayumve amajya n’amaza, ahubwo bagashimikira bashaka ishema ryabo bwite aho gushaka iry’Abanyarwanda muri rusange, ngo u Rwanda rube ruzima.

Abazima n’abazimu basabane mu Muterekero w’Indengakamere.  

None wowe uzi gusoma niyo waba utabizi usomeshe ; Sesengura, maze imyumvire mizima igiye kugutaha ku mutima nawe uyituze mu mitima y’abo muturanye n’abo mu mpugu zindi kugira ngo ibe Gisaga ; isage u Rwanda rwose, ruzuke, ruzure umugara rufite Umugambi wo KUNGANA kw’Abanyarwanda, mu Rwanda ruzima rutamba IBITAMBAMBUGA, Ibikwerere n’Abakambwe bakdandagira ; u Rwanda rwimika MUNTUNKUNDI ndetse rugashyiraho n’akarusho ka MUNTUNDUNDI.

Gakondo  

Iyo wumvise ijambo Gakondo, uhita utekereza Gukonda, igikoresho kikaba Inkonzo kuko umuntu yumva ko nyirumurimo ari mu ishyamba ry’inzitane. Nyirugukonda akaba Umukonde naho aho akonze hakaba Gakondo, bivuga ko aho hantu ari ahe ; akazaharaga abamukomokaho uko iminsi igenda iha indi.

Abakonde rero ni Abahinzi akaba ari nayo mpamvu bimitse Isuka yaje kwimura Inkonzo, Ubucuzi bumaze kuvumburwa n’Abahinzi.

Buri muntu yaba afite Gakondo ke kuko ari umuntu akagakomora ku Bukonde bw’abo akomokaho aribo Bakurambere be.

Reka tube duhujwe n’uru rurimi, ndaba ndetse kuruvuga izina kuko muri icyo gihe izina ryarwo rishobora kuba atari iryo rufite ubu.

Gakondo rero yagiye yaguka ndetse n’Abakonde bagenda biyongera. Uko bagenda bororoka baje guhuza Izina ni uko baritwa. Rigashobora gukomoka ku Mukurambere wabo cyangwa ku yindi sano bumva ko bahuje.

Uko bagenda bagura Ubwatsi bwabo baza kubugira Igihugu, barema Imihango ibaha Umwami uvuka mu Bwoko bwabo.

Muri iyo nzira rero yo gushaka kumenya abo turi bo, iyo tuva ari byo bizaduha kumenya iyo tujya, ndashingira ku gitabo cya Padiri Muzungu Bernardin cyitwa : »Histoire du Rwanda pré-colonial », ugenekereje mu kinyarwanda ukaba wavuga  » Amateka y’u Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu ».  Muri icyo gitabo cyasohotse mu mwaka wi 2003 (édition L’Harmattan), umwanditsi agaragaza imiterere yarangaga Ibihugu by’icyo gihe n’ibisanira abantu bafitanye ashingiye cyane cyane ku moko, akivugwa na n’ubu.

Amoko 

Abenengwe, Abasinga, Ababanda, Abongera,Abungura,Abazigaba, Abagesera, Abagara.

Uretse rero Padiri Muzungu Bernardin reka turebe ko hari n’abandi bashakashatsi banyuze inzira nk’iya Padiri Muzungu ariko ku buryo bwabo.

Padiri Kagame Alexis mu gitabo cye yise  »Les organisations socio-familiales de l’ancien Rwanda » cyasohokeye i Bruxelles muri 1954)  dusangamo amoko 15 ari yo aya:

Abega, Abasindi, Abakono, Abaha, Abagesera, Abazigaba, Abasinga, Abashambo, Abahondogo, Abacyaba, Ababanda, Abenengwe, Abongera, Abungura, Abasita.  

Umwanditsi witwa d’Hertefelt we mu gitabo cye cyitwa :  »Les clans du Rwanda ancien.Eléments d’ethnosociologie et d’ethnohistoire, Musée de Tervuren, 1971. » aragenda akagera ku moko cumi n’umunani ari yo : Ababanda, Abacyaba, Abega, Abenengwe, Abagesera, Abaha, Abakono, Abanyakarama, Abanyiginya, Abongera, Abashambo, Abashingo, Abasindi, Abasinga, Abasita, Abatsobe, Abungura, Abungura.

Reka rero turebe Amoko y’Abasangwabutaka ari nabo Bakonde aba banditsi uko ari batatu bahurizaho.

Amoko arindwi bahurizaho ni aya :

Abenengwe, Abasinga, Ababanda, Abongera, Abazigaba, Abagesera, Abacyaba.

Ndabona rero Amoko arindwi ariko Abagara Muzungu yita ubwoko nkaba numva ari inyito bakomora kuri Gakondo kabo ari yo Bugara, bakaba rero ari Abacyaba b’Abagara.

Mbaye mpagarariye kuri aya moko arindwi kugira ngo ndebe niba aza kugusha ku Bihugu Gakondo byayo.

Evariste Nsabimana

Musome inyandiko yose hano (impapuro 10) : Gakondo ndende

Rwanda: Leta ya FPR irishimira gukomeza kugira umubare munini w’imfungwa mu magereza.

prisoners_-enjoying_yard_timeByatangajwe  na  CGP  RWIGAMBA  Georges  mu  kiganiro  n’abanyamakuru  kuri  uyu  wa  06/12/2017  aho  uyu  muyobozi  mukuru  w’urwego  rw’igihugu  rushinzwe  imfungwa  n’abagororwa (RCS)  yatangaje  ko  kubufatanye  na  police  y’igihugu  byatumye  abantu  bajyanywa  mu  magereza  biyongera  cyane  ugereranije  n’abafungurwa;  akaba  yemeza  ko  mu  gihe  benshi  bahamwe  n’ibyaha  bya  Jenoside  batabarika  wasangaga  aribo  benshi  muli  ayo  magerereza   mu  gihe  gishize;  ati  ubu  ni  imvange  ku  buryo  usanga  umubare  munini  wabayajyanywamo  uruta  kure  uwabayasohokamo,  akomeza  yemeza  ko  ibyo  babikesha  ahanini  imikorere  myiza  ya  police  y’u  Rwanda  ifite  ububasha  bwo  kugenzura  ibyaha  bito  n’ibinini  aho  ariho  hose  mu  gihugu  ati  dore  ko  umuntu  yiba  ihene  bakamuzana,  yakubita  undi  bakamuzana,  yakwiba  igitoki  bakamuzana  abo  bose  tukaba  tubakira. Nguko !

Banyarwanda,  ntawashidikanya  ko  iri  hohotera  riterwa   n’inyungu  cyangwa  iturufu  bya  Leta  y’agatsiko  idashaka  gukemurana  ubushake  ibyo  bibazo  by’ubucucike  muri  ayo  magereza  anafungiyemo  uretse  abakoze  ibyaha  bya  Jenoside  n’ibiciriritse  ahubwo  harimo  nkuko  mubizi    n’abanyepolitiki  batabarika  bakomeje  kwibasirwa  na  Leta  ya  FPR  bazira  akarengane  ko  kutavugarumwe  nayo  dont  Mme  Victoire  Ingabire  UMUHOZA,  Diane  RWIGARA  etc…

Brig Ben George Rwigamba, Komiseri Mukuru wa RCS

Brig Ben George Rwigamba, Komiseri Mukuru wa RCS

CGP  Georges  RWIGAMBA  akomeza  avuga  ko  umubare  w’abantu  bafungiye  mu  magereza  yo  mu  Rwanda  kugeza  muli  uyu  mwaka  wa  2017  ungana  n’ibihumbi  64.757  bose  hamwe ,  harimo  28.806  bafungiye  ibyaha  bya  Jenoside,  abasigaye  ibihumbi  35.951  bakaba  bafungiye  ibindi  byaha.

RWIGAMBA   ati  iyo  hinjira  benshi   hagasohoka  bake  ni  ibiba  bigaragaza ko  inzego  z’umutekano  zikora  neza,  banyarwanda  muriyumvira !  byabaye  se  guhonyora  agateka  ka  muntu  w’umunyarwanda  nkana  witwaje  ngo  ni  ukubungabunga  umutekano  n’ubusugire  bw’igihugu !

Nsanga  nta  mpamvu  yo  gukomeza  kurunda  abanyarwanda  mu  magereza  nubwo  bwose  hatabura  ibyaha  bitandukanye  bikorwa  n’abishakira  amaramuko  yaba  abanywa  cyangwa  bacuruza  ibiyobyabwenge,  abakora  inyandiko-mpimbano, abanyereza  cyangwa  abacunga  nabi  ibya  rubanda;  ahubwo  hakaba  hashakwa  ubundi  buryo  bw’amategeko  ajyanye  no  kujya  bumvikanisha  abantu  bikarangira  cyangwa  bakajya  bahabwa  ibindi  bihano  bitari  igifungo  ku  byaha  byose  bitoya  mbere  yo  kujyanywa  mu  magereza  hisunzwe  inyungu  za  Leta  y’agatsiko.

Byanditswe  ku  wa  08/12/2017,  na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA

Me Evode Uwizeyimana yagaragaje ikinyabupfura gike imbere y’inteko nshinga-mategeko y’u Rwanda

Evode Uwizeyimana. "Itabi ry'i Bugoyi ni kaburabuza"

Evode Uwizeyimana.
« Itabi ry’i Bugoyi ni kaburabuza »

Ni  muri urwo  rwego   kuri  iki  gicamunsi  cyo  kuwa  28/11/2017  ubwo  yasobanuriraga  inteko  umushinga   w’itegeko  rishya  rizagenderwaho  mu  guhana abakora  ibyaha  byo  gusebanya  aho   uyu  munyamategeko  yise  abanyamakuru  imihirimbiri ngo  akurikije  inyandiko  bakunze  gusohora  mu binyamakuru  zisebanya  aliko banyirugusebwa  bagahitamo  kutirirwa  babakulikirana  mu  nkiko  kubera  ko  baba  babona  ari  ba  rubebe  nta  ndishyi  babakuraho  bityo  bakicecekera  byongeye  kandi  nibinyamakuru  bakorera  ngo  ugasanga  nta  mikoro  bigira.  Me  Evode  akaba  ariho  ahera  abagereranya  n’imihirimbiri.Nguko.

Banyarwanda ,  ntibyumvikana  ukuntu  inteko  nshinga-mategeko  y’u  Rwanda  nayo  itari  miseke  igoroye  ku  bijyanye  n’ikinyabupfura  idashobora gufatira  uyu  munyamategeko  ibihano  ku mvugo nyandagazi  nkizo  akunze  gukoresha  imbere yayo?

Ijambo  ‘Imihirimbiri  ni  iki ?  ni  umuntu  utagira  shinge  na  rugero,  inkweto  zashiriyeho, imyenda  yacikaguritse  yahindutse  umwanda,  imisatsi  yamwereyeho,  amavunja  sinakubwira ! wibera  mu  mikoki  nk’imbwa  n’amahuku. Izo  mvugo  nyandagazi  zikaba  zidakwiriye  umukozi  wo  ku  rwego  nka  Evode !  nsanga  ari  uwo  kwoherezwa  mu  itorero  rya  Bamporiki  nkuko  Leta  y’agatsiko  isanzwe  ibikorera  abandi  uretse  ko  nayo  ntacyo  yari  yabikoraho  kugeza  ubu,  ntibibaye  rimwe  si  kabili, muribuka  ubwo  uyu munyamategeko  hari  ubwo  yigeze  kuvuga  ko  iyi  ngoma  ari  agatsiko  k’amabandi  ya  FPR  kafashe  igihugu  ku  ngufu  bukeye  imugira  umwambari  wayo,  byongeye  ati  Mgr  Nzakamwita  ntiyamenya  igitera  amakimbirane  yo  mu  miryango  kuko  atagira  urugo  none  nabwo  akaba  yise  abanyamakuru  Imihirimbiri. Yewe  ni  akumiro !

Banyarwanda  banyamakuru  nsanga  iryo  tegeko  ryo  gusebanya  arimo  kudoda  ryagombye  kumuheraho  kuko  nta  gusebanya  kutari  uko  kandi  muhaguruke  muharanire uburenganzira  bwanyu  nta  mpamvu  yo  kutisanzura  mu  gihugu  cyanyu.

Byanditswe  ku wa  29/11/2017,  na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Rwanda: Ministri w’ingabo Kabarebe na Ngarambe bakanguriye urubyiruko rushamikiye kuri FPR-inkotanyi guhora rwiteguye urugamba.

KabarebeMu  gihe  harimo  kurangwa  umwuka mubi  hagati  y’u  Rwanda  n’igihugu  cy’igituranyi  cya  Ouganda;  ni  kuri  iki  cyumweru  ku wa  26/11/2017  ku  kicaro  cy’umuryango  FPR-INKOTANYI  i  Rusororo   ho  mu  Karere  ka  Gasabo  ubwo  uyu  mujenerali  yagezaga  ijambo  ku  nama  rusange  y’urugaga  rw’urubyiruko  rusaga  1500  rwaturutse  impande  zose   z’igihugu,  rushamikiye  k’umuryango  wa  FPR-INKOTANYI   yarukanguriye  kudacibwa  intege  n’abakomeje  guharabika  u  Rwanda  bakoresheje  ingengabitekerezo  ya  Jenoside  no  gukomeza  guhangana  nabo  aho  bari  hose  ku  isi.

Yasabye  urubyiruko  kurangwa  n’ibitekerezo  bidahinduka  nkuko  bakuru  babo  bo  mu  muryango  babigenje  ku  rugamba  rwo kubohoza  igihugu  kuva  ku  munsi  wa mbere  kugeza  bagifashe  kandi  uwo  bari  bahanganye  yari  ashyigikiwe  n’amahanga  ndetse  harimo  n’ibihugu  by’ibihangange.

Général  Kabarebe  yakomeje  abwira  urubyiruko  ko  imbogamizi  ikomeye  afitiye  impungenge  ari  uko  imiyoborere  ya  Pawulo  Kagame  itazafatwaho   nk’umurage  igihe  azaba  yararetse  inshingano  ze  ageze  mu  za  bukuru  noneho  akazicuza  yifuza  gusubira  mu  bihe  byose  byashize  kugirango  yongere  kuyobora  u  Rwanda  abona  ko  abo  yarusigiye  byabananiye !

Banyarwanda  nimwiyumvire namwe !  ntawe  ugishidikanya  ubwikubire  bwa  leta  y’agatsiko  ka  FPR  aho  igihugu  cyacu  gikomeje  kuba akarima  k’umuntu  umwe  bahora  baramya,  yica  agakiza  ntamenye  ko  kamara  ari  Imana  yo  mu  ijuru  yonyine!

Tubamenyeshe  ko  iyi  nama  yari  yitabiriwe  na  bamwe  mu  bayobozi  bakuru  b’igihugu  harimo  abayobozi  b’ingabo  na  Police  n’abacurabwenge  ba  FPR-INKOTANYI  notamment  Tite  Rutaremara,  Wellars  Gasamagera  n’abandi  bakomeje  kwibanda  gusa  mu  gukangulira  urubyiruko  kutazatererana  igihugu  mu  bihe  by’amahina.

Umunyamabanga  mukuru  wa  FPR  Bwana  NGARAMBE  Fransisko  ari  nawe  wafunguye  iyo  nama  dore  ko  Pahulo  Kagame  we  atahageze  ngo  kubera  izindi  mpamvu (arimo  kwirukanka  amahanga ! ) uyu  rero  mu  ijambo  rye  yasabye  urubyiruko  kutirara,  kwirinda  umurengwe no  kuba  inyangamugayo,   ati  mugomba  gutera  ikirenge  mucy’urubyiruko  rw’ababanjirije  aho  rwagize  uruhare  runini  mu  ntambara  yo  kubohoza  igihugu  ubwo  abana  bamwe  bataga  amashuri bakitabira  urwo rugamba  kugeza  naho  bamwe  muribo  bahasiga  ubuzima, yakomeje  abibutsa  kutajya  bibagirwa  bakuru  babo  aho  birirwa  hose  mu  gihugu  barinze  umutakano  aho  kwishora  mu  bikorwa  bigayitse  by’ubusinzi, uburaya  n’ibindi…  nko  kumenagura  ibirahuri  by’amashuri, kumena  umuceri  ngo  urimo  amabuye,  mukikora  mukajya  mu mihanda  kwigaragambya  kuko  mutabonye  ibibagenewe   kandi  muziko  bishakwa  bikanakorerwa.  Ati  turifuza  ko  ibyaranze  inkotanyi  byahora  bibaranga  kuko  nimwe  dufite  nka  Diamant,  iyo  idatunganijwe  ni  nk’ikibuye  aliko  iyo  ifashwe  neza  ikugeza  ku  gaciro   gakomeye  urubyiruko  namwe  rero  ni  uko  imbaraga  mufite  zigomba  kubungabungwa  kugirango  zitajya  mu  bandi. Nguko !

Banyarwanda,  aya  mangambure  y’amadiscours  y’aba  bayobozi  nsanga  ari  nko  guta  inyuma  ya  Huye  kuko  umurengwe  ari  uwabo  gusa   bagombye  kubanza  kwiheraho  bakabona  ububisaba  urubyiruko !  nawe  se  kubona  bamwe  muri bo  barabaye  intumva,  intabona,  indahumurirwa  kugera  naho  bahinduka  nk’abapfu  bahagaze !  none  ngo  urubyiruko  nirugabanye  umurengwe……rwo  rutagira  akazi  ahubwo  rwirirwa  ruhigwa  bukware  ngo  rujyanwe  IWAWA   no  mu  bindi  bigo  by’inzererezi  ! abana  b’abakobwa  bari  mu  guterwa  amada  na  bamwe  muli  abo  bagabo  bataye  ingo  impinja  zikajugunywa  muli  za  toilettes !  urwo  se  rwaba  arirwo  rubyiruko  dutegerejeho  u  Rwanda  rw’ejo ?

Banyarwanda   rero  mbona  nta  kuntu  urubyiruko  rwacu  rushobora  kuzavamo  u  Rwanda  rw’ejo  hazaza  mu  gihe  rukiyobowe  n’aka  gatsiko  ka  FPR  kayoboye  igihugu  cyacu  nkuko  bavuga  ko  ‘Umwera  uturutse  ibukuru  bucya  wakwiriye  hose’.

 Byanditswe  ku  27/11/2017,  na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA. 

Rwanda : ingendo za Pahulo  Kagame  mu  mahanga  zikomeje  kumunga  umutungo  w’Abanyarwanda

Kagame ibiheri1Nibyo  koko  rero  mu  gihe  uyu  muyobozi  yaherukaga  kwikoma  mugenzi  we  Prezida  Petero  Nkurunziza  amwagiriza  ko  yananiwe  kuyobora  igihugu  aho  ngo  yirirwa  yihishe  ahantu  hatazwi  nyuma  y’umugambi  mubisha  wari  wamupangiwe  n’uyu  awurimo ukaza  gupfuba  hari  mu  mwaka  wa  2015 ;  Pawulo  Kagame  kuri  we  siko  bimeze  aho  kwikingiranira mu  gihugu  cye  muli  ibi  bihe  agezemo  bitamworoheye  yahisemo  kwiturira  mu kirere  nk’inyoni  aho  atakimara  umwanya  munini  mu  gihugu,  niba  atari  ubwoba!  agahora  abungera  mu  mahanga  yewe  naho  atatumiwe  nguwo  mu  bihugu  by’abarabu,  amerika  wagirango  afiteyo  business,  ubwongereza  bityo  agahindukira  agaruka muli  afrika  ngaho  ngo  arashakira  umubano  u  Rwanda!  umuntu  akaba  yakwibaza  impamvu  uyu  mugabo  akomeje  kunyunyuza  imitsi  y’abanyarwanda  barebera !  ngiyo  Benzine  itwara  indege  agendamo,  ikiguzi  cy’amahoteli  ahenze  yakira  uyu  mugabo  n’ibindi ….biteye  agahinda  pe !

Nkuko  bigaragarira  amaso  rero  impamvu  ikaba  ari ukubera  impungenge  z’ibihe  arimo  aho  asigaye  abona  ko  kwicarana  akanya   na  bamwe  mu  bayobozi  be  hano  mu  gihugu  atabishira  amakenga  ko    byazamuviramo  ibyo  imbwa  yaboneye  ku  mugezi !  Ntawuruhunga  ni  umwana  w’umunyarwanda  byongeye   kandi  bavuze  ko  ‘ imburagihana  yabuze  gihambwa.’

Bwana  Kagame  siwe  asigaye  abona  ahari  bukeye  kubera  kwikanga  baringa,  kuri  we  kwirirwa  azerera  amahanga  bishobora  kuba  bimuha  agahenge  nkaho  yakwibwiye  ati  nzapfa  nzakira  simbizi  wenda  nzagwe  ahandi,  nguko !

Banyarwanda,  kubera  ingaruka  z’ikibi  zuzuye  umutima  unangiye  by’uyu  mugabo  Kagame  ageze  aho  agaragaza  ibimenyetso  yikanga  baringa  ntamenye  yuko  ariwe  wahindutse  yo !  mbega  ibyago !

Bwana  Kagame  ntabona  ko  ibikombe  arimo  kujugunyirwa  na  ba  Rutuku  bamushimagiza  ngo ni  indashyikirwa  mu  cyerekezo  cy’iterambere  ari  ukumuhema!  ahubwo  agakomeza  gupfusha  ubusa  utuvuye  mu  mitsi  y’abaturage  yibereye  mu  ngendo  zidafite  icyo  zibamariye. Bityo  nawe  nkaba  nsanga  yarakwiye  gushakirwa  kimwe  muli  bya  bigo  yishyiriyeho  byakirirwamo  inzererezi  cyangwa  ababyeyi  bataye  ingo.

Ese  izo  nshuti  n’iterambere  ajya  kudushakira  mu mahanga  ya  kure  iyo  bigwa  zaba  ziturutira  umuturanyi  nka  RDC,  OUGANDA, BURUNDI, TANZANIE ?  bashobora  kudutabara  byihuse  turamutse    dutewe  uretse  ko  nabo  batakiducira  akari  urutega !

Byanditswe  kuwa  08/11/2017,  na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Rwanda: FPR  irimo  gutegura  imyigaragambyo  yo  kwamagana Abafransa

rucibigangoIbinyujije  ku  muvugizi  wa  Forum  y’amashyaka  mu  Rwanda  akaba  anakuriye  ishyaka  rivuga  ko  riharanira  ubumwe  bw’abanyarwanda  na  Demokrasi  (UDPR)  Bwana  Nizeyimana  Pie  afatanije  na  Hon.  Rucibigango  Jean  Baptiste  ukuriye  ishyaka  rirengera  abakozi (PSR) ;  Ni  kuri uyu  wa  06/11/2017  batangarije  itangazamakuru  ko  nk’imitwe  ya  poliriki  yemewe  mu  Rwanda  batewe  impungenge  n’ukuntu  ubufransa  burimo  kwitwara  ku  Rwanda ,  bityo  bakaba  bahamagalira   imitwe  ya  politiki  bari  muli  Forum  imwe  gufatanyiriza  hamwe  bagakoresha  imyigaragambyo  mu mahoro  yo  kwamagana  icyo  bise  ubukoloni  bushya  bw’abafransa  ku  Rwanda  bugamije  kwongera  gutangiza  iperereza  ry’uwahanuye  indege  ya  Habyarimana  mu  rwego  rwo  kwegekaho  u  Rwanda  n’abayobozi  bakuru  barwo  icyo  gikorwa  cy’iterabwoba.

Aba  bamotsi  b’agatsiko  bakomeza  bavuga  ko  uretse   imitwe  ya  politiki  abanyarwanda  bose  basabwa  guhagurukira  rimwe  bakamagana  ubufransa  nkuko  byakozwe  ubushize  kuli  Major  Rose  Kabuye  mu  Budage  n’abandi…..bati  uyu  munsi  nitwe  twabimburiye  indi  mitwe  ya politiki  kugirango  igire  icyo  ibivugaho.

Bwana  Nizeyimana  akomeza  avuga  ko  batangajwe  no  kumva  ko  habura  amezi  atatu  gusa  ngo  dossier  y’iperereza  ry’uwahanuye  indege  ifungwe  burundu  hakurikijwe  rapport  y’impuguke  yizewe  yari  yakozwe  na  MARK  Trévidic  aribwo  hahise  havumbuka  undi  mutangabuhamya  witwa  James  Munyandinda  wasubije  ibintu  irudubi  akaba  yari  umusilikare  mu  ngabo  za  APR,  ubwo  yoherezwaga  mu  mahugurwa  mu  gihugu  cy’ubwongereza  ntiyagarutse   ati  hakaba  hibazwa  ukuntu  umuntu  nkuwo  ahabwa  agaciro  n’ubutabera  bw’ubufransa  mu  gutanga  ubuhamya  kandi  ari  umunyabyaha!

Banyarwanda,  tubibutse  ko  uyu  mutangabuhamya  mushya  James  Munyandinda  yari  aherutse  gutangariza  ubutabera  bw’ubufransa  ko  kuva  1992-2008  mbere  yuko  yoherezwa  mu  mahugurwa  yakoranaga  bya  hafi  na  Général  KABAREBE   James  Ministri  w’ingabo  muli  iki  gihe,  akavuga  kandi  ko  yari  umwe  mu  basirikare  bari  bagize  itsinda  ryarindaga  missiles  SAM-16  zari  ku  birindiro  by’ingabo  za  APR  ku  Mulindi  wa  Byumba  arizo  zakoreshejwe  mu  guhanura  indege  ya  Prezida  Habyarimana  ku  ya  6 mata  1994.

nizeyimana udprNizeyimana  yakomeje  atangaza  ko  buri  gihe  iyo  u  Rwanda  rushatse  gutunga  urutoki  ku  ruhare  rw’ubufransa  muli  Jenoside  yakorewe  abatutsi  buhita  butanguranwa  mu  gukoresha  iturufu  y’ihanurwa  ry’indege  mu  rwego  rwo  kwirengera  no  gupfobya  abanyarwanda. Ati  ntibyumvikana  ukuntu  ubutabera  bw’ubufransa  bwoherereza  convocation  Ministri  wacu  James  Kabarebe  ngo  azajyeyo  kwisobanura  ibyo ni  agasuzuguro  gakabije !  ati  iyi  nkubiri  y’indege   yubuye  mu  gihe  u  Rwanda  rurimo  kunoza  indi  liste   y’abanyepolitiki  b’abafransa  biyongera  ku  rutonde  rw’abasilikare  22  nayo  ikazashyirwa  ku  ka  rubanda  mu minsi  iri  imbere.

Naho  Depite  Rucibigango  Jean  Baptiste  wa  PSR  mu  magambo  y’ibitutsi  intumwa  za  rubanda  y’agatsiko  zikunze  gukoresha  avuga  ko  uriya  mutangabuhamya  ari  igisambo  cyatorotse  u  Rwanda  kimaze  gusoza  amahugurwa  cyoherejwemo  nticyagaruka  ahubwo  kikagirwa  igikoresho  cy’abafransa   kugirango   Jenerali  KABAREBE  azitabe  ubutabera  bw’ubufransa  ati  ibyo  akaba  ari  ugushaka  gutesha  umutwe  no  gusebya  u  Rwanda  n’abayobozi  bakuru  mu  gihe  umwaka  utaha  Prezida  Kagame  ariwe  uzaba  ayoboye  umuryango  wa  Afrika  yunze  ubumwe. Nguko!

Banyarwanda,  muriyumvira !  ngaho  abanyarwanda  bamenyereye  gukurikira  buhumyi  izi  nkoramaraso  za  FPR  muzajye  inyuma  ya  ba  Nizeyimana  na  Rucibigango  n’abandi  bitezwe  muri  icyo  gikorwa  cy’imyigaragambyo !  ngabo  bamwe  mu  banyepolitiki  b’agatsiko  bitwa  ko  barangaje  imbere  abaturage !  batazi  iyo  biva  niyo  bigana ! bataramenya  imvo  n’imvano  ya  Jenoside  yabakorewe,…..bataramenya  ko  igihe  icyo  aricyo  cyose  abafransa  bazamenya  ukuri  nyako  uko  benewabo  bapfuye  ndetse  nuwabishe,  nkaba  mbona  rero  gukoresha  imyigaragambyo  naho  igihugu  cyose  cyajya  mu  muhanda  ntacyo  bimaze  ni  uguta  igihe  kuko  iby’iriya  ndege  bizasobanuka  tôt  ou  tard  kubera  ihohotera  ry’ikiremwa-muntu  cyayiguyemo !

Nizeyimana  nawe  Rucibigango  rero  nabagira  inama  yo  kuba  musubije  amerwe  mu  isaho,  amangambure  mukayarekera  abarimo  kubaroha  ahubwo  mwegere  inararibonye  z’ukuri  zibanze  zibacire  ku mayange !

Byanditswe  kuwa  08/11/2017, na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

 

Rwanda : ministri Louise Mushikiwabo yariye iminwa

mushikiwaboBanyarwanda,  kuki  Leta  y’agatsiko  ka  FPR  niba  ifite  ibimenyetso  bifatika  itajyana  ubufransa  mu  nkiko  aho  guhora  ibwejagura  ngo  nibwemere  uruhare  rwabwo  muli  Jenoside ?

Ngarutse  ku  kiganiro  aherutse  kugirana  n’icyitwa  ‘Internationales ’;  Ministri  w’ububanyi  n’amahanga  w’u  Rwanda  Mme  Louise   Mushikiwabo  yariye  iminwa  aka  ya  ndirimbo  ngo  igifransa  kirakamye !,  akaba  akomeje  guhesha  isura  mbi  igihugu  cyacu  akoreshejwe  ibinyoma  aho  yumvikanishaga  ibisobanuro  non-values  mubyo  yabazwaga  naba  Internationales.

Uretse  amagambo  ye  y’ubwibone  no  kwishongora  nkuko  abisanganywe   atangaza   ko  ubufransa  buyobowe  na  Emmanuel  MACRON   avuga  ko  atazi  neza  amateka  yabaye  mu  Rwanda  atanagizemo  uruhare  mu  gihe  cya  Jenoside  yo  muli  Mata  1994  akwiye  kwemera  kwikorera  umutwaro  w’iyo  Jenoside  kubera  uruhare  igihugu  cye  cyayigizemo.

Uyu  mu  ministri  wacanganyikiwe  kubera  ibibazo  by’uruhuri  u  Rwanda  rufite  muli  iki  gihe  akomeza  avuga  ko  kuva  Prezida  MACRON  yatangira  kuyobora  ubufransa  nta  kimenyetso  aragaragaza  ko  igihugu  cye  gishobora  kuzemera  uruhare  cyagize  muli  Jenoside  yabaye  mu  Rwanda  1994  nkuko  SARKOZY  yasimbuye  yari  yagerageje  kwemera  uburangare  n’ubuhumyi  bya  Leta  y’ubufransa  muli  icyo gihe  akanabisabira   imbabazi  nubwo  uyu  Mushikiwabo  avuga  ko    zidahagije.

Ministri  Mushikiwabo  akomeza  yemeza  ko  abona  inzira  y’umubano  w’ubufransa  n’u  Rwanda  ikiri    ndende  ati  nubwo  muli  gouvernement  ya  Macron  cyangwa  mu nkoramutima  ze  ntawurimo  wagize  uruhare  muli  Jenoside  aliko  ntibivanaho  kuba  afite  mu  buyobozi  bwe  umugaba  mukuru  François  LECOINTRE   wari  umwe  mu  bakingiye  ikibaba  interahamwe  mu  gutuma  zihungira  mu  cyahoze  ari  Zaïre (voir  Opération  Turquoise).

Banyarwanda,  muriyumvira  namwe !  tuzakomeza  muri  ibi  kugeza  ryari  koko ?  ko  ibyabaye  byabaye….  kwemera  kw’abafransa  k’uruhare  rwabo  muli  Jenoside  y’abanyarwanda  bizatumalira  iki  nubwo  bwose  bigaragara  ko  budashobora  kubyemera ?  ndabona  ahubwo  ari  Mushikiwabo  na  Leta  avugira  bakomeza  kuturangaza  ngo  tudakomeza  gutera  ijisho  ku  ma  rapports  ashinja  iyi Leta  iyicarubozo  ku  banyarwanda  batavugarumwe  nayo  n’abandi  bose  baharanira  démocratie  y’igihugu  cyacu  banyuruzwa  umunsi  n’ijoro, kwigabiza  iby’abandi,  kugira  abenegihugu  impunzi, kurundira  abantu  muli  za  Gereza  reba  abayobozi  b’amashyaka   dont  celle  du  FDU-INKINGI  Mme  Victoire  Ingabire  Umuhoza  n’abarwanashyaka  be  batari  bake,  Déo  Mushayidi  wa  PDP  IMANZI  n’abandi  banyepolitiki  bazira  ibitekerezo  byabo.

MUSHIKIWABO  rero  va  ku  giti  dore  ku  muntu,  ureke  gukomeza  guhishira  intandaro  y’ibyago  byose  iki  gihugu  cyacu  cyaroshywemo  na  Leta  y’agatsiko  uvugira  igihe  ya  ndege  yahanurwaga. Kuvuga  indimi  ebyiri  byawe  rero  ntibivanaho  kuzana  démocratie  ibereye  abanyarwanda  bose.

Byanditswe   kuwa  01/11/2017,  na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.