Inkono ihira ikibatsi ntihira ikibariro
Banyarwandakazi, Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda namwe mwese abakurikirana iby’iwacu mbaramukije mbifuriza amahoro y’Imana, muzagire Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Nyuma y’iminsi mike ntaheruka kubaganiriza mu bintu binyuranye biba binshishikaje binanteye inkeke nabashije kumva benshi muri mwe bantashya bambwirako dusangiye uburyo bwo kubona ibintu n’abandi bambaza gusa impamvu ntaheruka kugira icyo mbatangariza. Muri make nagize […]

Ivanjili si umugani n’ukwemera si inzozi : ni ubuzima
Banyarwanda mwese ndabaramukije. Ubundi kera mu Rwanda indamukanyo zacu zari : « Gira impagarike, gira ubugingo, gira umugabo, mashyo, murakoma, muraho, murakomeye ? Ariko igihe cyarageze haza ubukirisitu buduha indi ndamukanyo kuko nibwirako twari twahinduye uburyo bwo kubona ibintu n’ubwo kubaho ; none kenshi dusigaye turamukanya tuti : Yezu akuzwe, Yesu ashimwe, Gira Yezu na Mariya. Izo zikaba indamukanyo zerekanako […]

Tariki ya mbere Nyakanga, Ubwigenge mu Rwanda
U Rwanda rumaze imyaka mirongo itanu n’ine rwingenga. Nta muntu ugomba kuruvogera yaba ava i mahanga cyangwa se umwenegihugu wakwibeshya ko yakwigarurira byose ngo arutegeke nk’aho rutagira banyirarwo. Ubundi ubwigenge bw’igihugu ni ukwibohora kikava ku ngoyi n’agacinyizo k’umunyamahanga cyangwa agatsiko kaba kagikandamije, maze abenegihugu bakabona bakisanzura iwabo. Ni ukugira ubusugire n’ubwigenge busesuye, maze igihugu kikayoborwa […]

Espace politique : Urubuga rwa politiki
Banyarwandakazi, Banyarwanda kandi bavandimwe, nongeye kubaramutsa mbifuriza imigisha y’Imana yo soko y’ubuzima n’ibyiza byose. Imana yaremye muntu imuha ubwigenge n’ubwisanzure ntayega ku buryo ntawe ushobora kubumuvutsa. Tumaze iminsi twumva ijambo « espace politique ». Naritekerejeho ngerageza kurisobanukirwa, cyanecyane ko uburyo barivuga, numva ryatuma abanyarwanda barushaho kwiheba. Akenshi baravuga ngo FPR na KAGAME bafunze espace politique, ngo nta […]

Ntawihuta nk’uwayobye
Hashize iminsi hahita ibiganiro binyuranye bivuga kubijyanye n’ibyo bise « guhindura itegekonshinga » .Mu magambo atangwa usangamo impirita nyinshi , guhubuka ndetse no gushyanukana umuvuduko uteye impungenge. Aho kugaragaza aho itegeko risanzwe ryaba ribangamiye igihugu cyangwa umuryango nyarwanda muri rusange , usanga ahubwo abantu bibanda mugutakana ibikabyo byinshi Perezida Kagame Paul, nk’umuntu udasanzwe, kuburyo byanteye kwibaza aho u […]