Banyarwanda, kuki Leta y’agatsiko ka FPR niba ifite ibimenyetso bifatika itajyana ubufransa mu nkiko aho guhora ibwejagura ngo nibwemere uruhare rwabwo muli Jenoside ?
Ngarutse ku kiganiro aherutse kugirana n’icyitwa ‘Internationales ’; Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mme Louise Mushikiwabo yariye iminwa aka ya ndirimbo ngo igifransa kirakamye !, akaba akomeje guhesha isura mbi igihugu cyacu akoreshejwe ibinyoma aho yumvikanishaga ibisobanuro non-values mubyo yabazwaga naba Internationales.
Uretse amagambo ye y’ubwibone no kwishongora nkuko abisanganywe atangaza ko ubufransa buyobowe na Emmanuel MACRON avuga ko atazi neza amateka yabaye mu Rwanda atanagizemo uruhare mu gihe cya Jenoside yo muli Mata 1994 akwiye kwemera kwikorera umutwaro w’iyo Jenoside kubera uruhare igihugu cye cyayigizemo.
Uyu mu ministri wacanganyikiwe kubera ibibazo by’uruhuri u Rwanda rufite muli iki gihe akomeza avuga ko kuva Prezida MACRON yatangira kuyobora ubufransa nta kimenyetso aragaragaza ko igihugu cye gishobora kuzemera uruhare cyagize muli Jenoside yabaye mu Rwanda 1994 nkuko SARKOZY yasimbuye yari yagerageje kwemera uburangare n’ubuhumyi bya Leta y’ubufransa muli icyo gihe akanabisabira imbabazi nubwo uyu Mushikiwabo avuga ko zidahagije.
Ministri Mushikiwabo akomeza yemeza ko abona inzira y’umubano w’ubufransa n’u Rwanda ikiri ndende ati nubwo muli gouvernement ya Macron cyangwa mu nkoramutima ze ntawurimo wagize uruhare muli Jenoside aliko ntibivanaho kuba afite mu buyobozi bwe umugaba mukuru François LECOINTRE wari umwe mu bakingiye ikibaba interahamwe mu gutuma zihungira mu cyahoze ari Zaïre (voir Opération Turquoise).
Banyarwanda, muriyumvira namwe ! tuzakomeza muri ibi kugeza ryari koko ? ko ibyabaye byabaye…. kwemera kw’abafransa k’uruhare rwabo muli Jenoside y’abanyarwanda bizatumalira iki nubwo bwose bigaragara ko budashobora kubyemera ? ndabona ahubwo ari Mushikiwabo na Leta avugira bakomeza kuturangaza ngo tudakomeza gutera ijisho ku ma rapports ashinja iyi Leta iyicarubozo ku banyarwanda batavugarumwe nayo n’abandi bose baharanira démocratie y’igihugu cyacu banyuruzwa umunsi n’ijoro, kwigabiza iby’abandi, kugira abenegihugu impunzi, kurundira abantu muli za Gereza reba abayobozi b’amashyaka dont celle du FDU-INKINGI Mme Victoire Ingabire Umuhoza n’abarwanashyaka be batari bake, Déo Mushayidi wa PDP IMANZI n’abandi banyepolitiki bazira ibitekerezo byabo.
MUSHIKIWABO rero va ku giti dore ku muntu, ureke gukomeza guhishira intandaro y’ibyago byose iki gihugu cyacu cyaroshywemo na Leta y’agatsiko uvugira igihe ya ndege yahanurwaga. Kuvuga indimi ebyiri byawe rero ntibivanaho kuzana démocratie ibereye abanyarwanda bose.
Byanditswe kuwa 01/11/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.