Mu gihe abanyarwanda batari bake binubira imisoro y’urudaca igamije kubacuza utwabo yinjizwa mu mifuka y’abagize Leta y’agatsiko ka FPR-INKOTANYI, kwambura ubutaka abaturage ari nako ibarandulira imyaka abandi nabo ngo ntibakwiye guhinga ibyo bishakiye mu mirima yabo bitajyanye na gahunda ya gouvernement ubundi ngo hagenewe ibikorwa-remezo ; ni muli urwo rwego kuwa 06/04/2018 mu mpera z’icyumweru gishize mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda habereye impaka mu badepite bagize commission ya politike n’ubukungu ubwo bahabwaga ibisobanuro n’intumwa za gouvernement ku byerekeranye n’uwo mushinga zikaba zari zigizwe na Ministri Gatete w’igenamigambi atarahindurirwa imirimo, Richard Tumusabe w’ikigo k’igihugu gishinzwe imisoro n’amahöro bakaba barasobanuriye abadepite ko uwo mushinga mushya w’ubukode ku nzu zo guturamo, iz’ubucuruzi niz’inganda atari umwihariko w’u Rwanda ko ahubwo no mu bindi bihugu by’amahanga ubarizwayo kandi ko u Rwanda nk’igihugu gito ku isi ugereranije n’ibindi nta wundi mutungo w’ibanze rufite uretse ubutaka n’ibiwubarizwaho. Nguko!
Mu gusobanurirwa abadepite byagaragaye ko babigizeho impungenge ubwo babazaga Ministri Gatete niba bitazabera abaturage umugogo bikaba byabyara amakimbirane bati dore ko abaturage bananiwe no gutanga umusoro usanzwe w’ubutaka ? Ministri Gatete yasubije ko nubwo haba hari abaturage bigometse ku misoro isanzwe cyangwa bayibuze bitavanaho kuba hashyirwaho indi misoro hakurikijwe amategeko ! ati nta gihugu kidaca imisoro kandi nta n’ibyubusa bihari twese tugomba gosora ! ngaho rero !
Ministri Gatete yakomeje avuga ko uwo musoro mushya uzafata imugongo iterambere ry’igihugu harebwa cyane cyane umusoro ku mazu y’ubucuruzi afite agaciro kari hejuru ya Miliyoni 30 kuko azajya asoreshwa hafi 110/100% bivuga ko zizasoreshwa agaciro kayo havanywemo izo miliyoni 30. Ati naho inzu ziri munsi ya miliyoni 30 zikazajya zisoreshwa hakurikijwe agaciro k’inzu mu ibarura rizakorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare.
Uwo mubonano ukaba warasubitswe mu gihe abadepite n’abahagaraliye guvernement bumvikanyeko umusoro ku nzu zo guturamo by’umwihariko uzabanza gushyirwa ku 0.5% ukazajya kuri 1% nyuma y’imyaka 4.
Banyarwanda rero muribonera ko ntacyo tutabwirwa ! jye ndabona ya mavuta y’inka Pahulo Kagame aherutse gucaho umugani avuga ko utayakandira mu kiganza ngo uyaherane abure aho anyura ari twebwe abanyarwanda yashakaga kwigirizaho nkana nubwo tutumvaga ibyo atubwira ahubwo tukamukomera amashyi twishimye ko twakiriye impanuro z’umubyeyi ! mbega akaga ! ngaho rero niduhaguruke dushake aho dupfumurira ha hagati y’intoke ze naho ubundi araduheranye, aratunize impande zose haba amajyaruguru amajyepfo iburasirazuba cg iburengerazuba.
Byanditswe ku wa 10/04/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.