Banyarwanda banyarwandakazi, birababaje kubona agatsiko kayoboye Leta ya FPR-KAGAME ku butegetsi mu Rwanda gakomeje kwirengagiza ibibazo abanyarwanda dufite kakaba katitaye ku mahoro n’iterambere ry’abaturage rirambye ry’ejo hazaza h’igihugu, binyuze muli gouvernement ishingiye ku matwara ya demokrasi! Tukaba dusanga bishobora kutugiraho ingaruka zikomeye ku hazaza heza h’igihugu cyacu.
Banyarwanda banyarwandakazi, Prezida Paul Kagame akomeje kwitoza kuziyimika nk’umwami w’u Rwanda igihe mandat ye izaba icyuye igihe muli 2017 aliko ntamenya ko na ‘’nyina wundi abyara umuhungu’’ cyangwa ko « akagabo gahimba akandi kataraza » bityo akaba ariyo mpamvu dukomeje kumugira inama yo gufata ingamba za kigabo akemera gusangira n’abandi banyarwanda bose ku meza amwe, naho ubundi aririwe ntaraye!
Banyarwanda banyarwandakazi, nsanga inzozi Prezida Kagame arimo ari nko « GUTEMA IGITI UKICARIYE » ! none se igihugu gikomeje gushingira ku muntu umwe gusa aho gushingira kuri système yubatse! Ni ikibazo gikomeye. Nibwo mwumva mwene iyi miyoborere ivaho nk’ikibabi gihubutse mu giti kikitura hasi. Urugero natanga nk’ibyabaye nyuma yihanurwa ry’indege yari itwaye nyakwigendera Prezida Yuvenali Habyarimana! None ntiwasanga Prezida Kagame adusubije mu birenze 94? Mwibaze namwe!
Uretse ko tutazabyemera kuko aribyo twiyemeje guharanira, ngira ngo ntawatekereza nkawe mu bihe bya 94 ubwo indege ya Prezida Habyarimana imaze guhanurwa yahamagariye abakuru b’ingabo ze kwambarira urugamba abemeza ko icyuho cyo gufata ubutegetsi mu Rugwiro kibonetse! Aribwo yakomeje no kwotsa igitutu ba mpatsibihugu kugirango bamufashe afate ubutegetsi ari nako abemerera nakari imurore ko ngo aramutse afashe Kigali nta bwoko bw’abatutsi bwapfa kandi ko banapfuye batarenga Magana atanu!
Banyarwanda banyarwandakazi, nimwiyumvire namwe uwo mukiza Prezida Kagame bamwe birirwa baririmba bavuga ko afite impuhwe ziruta iz’umwami YEZU KRISTU! (biherutswe gutangazwa n’umwe mu ba v/mayors ba Gasabo district), ni agahomamunwa pe!
Banyarwanda banyarwandakazi, nitwibaze kandi tuzirikane! Iyo se niyo miyoborere myiza n’ukwishyira ukizana twari dutegereje muli iki kinyejana? Gusa nyine nta gahora gahanze, igihe ni iki kuko P. Kagame agomba kwumva ko iyi si idasakaye buri wese yanyagirwa. Mugire amahoro.