Archives par étiquette : Byumba

Mu Bubiligi bizihije imyaka 75 Musenyeri Servilien Nzakamwita amaze avutse

rubwejanga

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Kuwa gatandatu taliki 3/11/2018 muri kiliziya iherereye Gijzegem mu gice kivuga igifurama habereye misa yo kwizihiza imyaka 75 Musenyeri Servilien Nzakamwita amaze avutse.

Iyo misa yari yateguwe n’abandimwe ba Musenyeri Nzakamwita batuye mu Bubiligi bafatanije n’inshuti n’abavandimwe.

Missa yasomwe na Musenyeri Nzakamwita ubwe akikijwe na Musenyeri Frédéric Rubwejanga uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba aba muri abbaye ya Scourmont mu Bubiligi na Musenyeri Vénuste Linguyeneza uba Waterloo naho ni mu Bubiligi. Hari n’abapadiri batandatu harimo abavuye mu Budage.

Nzakwita-RubwejangaMusenyeri Linguyeneza niwe wavuze ubuzima n’imibereho ya Musenyeri Nzakamwita. Yavuze ko yamusanze mw’iseminari nkuru ya Nyakibanda amukuriye. Yashumangiye ko ari umugabo w’ukuri, utica umugambi ngo akaba yubahiriza isaha cyane. Ibyo byagaragaye aho yabaye hose.

Mw’ijambo rye Musenyeri Nzakamwita yavuze ko ashimira imana kuba yaramuhaye imbaraga zo gusohoza inshingano ze mu myaka 47 amaze mu busasardoti. Yavuze ko ananiwe akaba yarandikiye Papa ko yamuha uruhushya rwo kujya mu kiruhuko agashaka undi umusimbura.

Musenyeri Rubwejanga nawe yashimye Nzakamwita uburyo yitangiye imirimo imana yamushinze avuga ko baziranye cyane kuko ari we wamusezeranije aba Musenyeri.

Missa yari yitabiriwe n’abakristu baturutse imihanda yose : abakomoka muri paruwasi ya Rushaki aho Musenyeri avuka, abo muri

lingparuwasi ya Janja aho Mgr Nzakamwita yabaye imyaka 12, avuye mu Ruhengeri aho yari amaze imyaka 5, abize mw’iseminari nto yo ku Rwesero nayo yategetse imyaka myinshi, abize mw’iseminari nkuru ya Rutongo aho yigishije, abo muri diyosezi ya Byumba abereye umushumba imyaka 22 n’abandi bakristu benshi.

Twibutse ko Musenyeri Nzakamwita yavukiye muri Komini Kiyombe ya kera, Perefegitura ya Byumba ubu iri mu karere ka Nyagatare, tariki 20 Mata 1943.

Yize amashuri abanza kuva  muri 1952 kugeza 1957, akomereza mw’iseminari nto ya Rwesero yinjira mw’iseminari nkuru ya Nyakibanda mu mwaka wa 1965, ahabwa ubupadiri tariki 11 nyakanga 1971.

Yabaye muri paruwasi zitandukanye :  Ruhengeri (imyaka 5), Janja (imyaka 12). Muri 1989 yagiye kwiga mu Bubiligi muri Lumen Vitae agaruka mu 1991 ajya kwigisha mw’iseminari nkuru ya Rutongo. Yahawe ubwepiskopi tariki 25 werurwe 1996, aba umushumba wa Diyosezi ya Byumba kugeza ubu.

Gaspard Musabyimana