Ntawihuta nk’uwayobye

Kagame_PHashize iminsi hahita ibiganiro binyuranye bivuga kubijyanye n’ibyo bise « guhindura itegekonshinga » .Mu magambo atangwa usangamo impirita nyinshi , guhubuka ndetse no gushyanukana umuvuduko uteye impungenge. Aho kugaragaza aho itegeko risanzwe ryaba ribangamiye igihugu cyangwa umuryango nyarwanda muri rusange , usanga ahubwo abantu bibanda mugutakana ibikabyo byinshi Perezida Kagame Paul, nk’umuntu udasanzwe, kuburyo byanteye kwibaza aho u Rwanda rurimo kugana.Ngo atambutse abandi banyarwanda bose kuburyo akiriho ntawe bahiga?  Ngo  afite uburenganzira bwo guhindura amahame ibihugu bikoresha n’Isi yose igenderaho,ngo kko ariwe, bigatuma u Rwanda rusumba ibinhdi bihugubyose ? Ngo Kagame Paul ni ikirenga, ngo asigiye na Yezu Kristu ?!!

Hari ibintu umuntu muzima yumva akabyibazaho kandi akiyemeza kudaterera iyo, ngo bitazaba nabi akababazwa n’uko yabibonye ntagire icyo akora. Nanjye iyo numvise ibivugwa, mbona ibintu bitoroshye ; cyane cyane ko ababivuga mbona bazineza ibyo barimo; ahubwo ko akenshi baba bagamije guhuma amaso  rubanda idasobanukiwe . Nasubiye mumateka ngo ndebe  umutegetsi twafatiraho urugero mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda guhumuka bakirinda guhubukira kurohama.   Mu by’ukuri mu mateka  hari benshi bitwaye nka Kagame. Ndetse n’ubu dusanga adatandukanye cyane n’abategetsi bamwe na bamwe bo mu karere kacu. Hose banyotewe demukarasi, hari ukwigwizaho umutungo gukabije, abategetsi basahura ibihugu byabo,  hari ubutabera buke, no gukabya gukandamiza abaturage…

Banyarwanda rero nibura nimurebe mu Kinyarwanda maze mwibukeko “utazi ubwenge ashima ubwe” mureke kohoka mu nzira y’ikinyoma, ibikabyo byo kwiyemera no kwirata gusa itazabata ku gasi? Kandi ntimwihutire kuvuga no kuyoboka  buhumyi mudashishoje kuko burya ngo “ntawihuta nk’uwayobye”.

Urugero nafashe ni urw’umugabo Nelson Mandela tuzi twese. Gusa mbere yo gukomeza reka nisegure kurubyiruko nabwiye umushinga w’iyi nyandiko rukanseka cyane .Barambwiye ngo nubwo bikundira Kagame Paul ngo ntibabona aho umuntu yahera amugereranya na Mandela;ngo nange singakabye .Nge nabirenzeho ngirango gusa nerekane isura y’umutegetsi mwiza kandi ngo abantu bose babashe gusobanukirwa ko Kagame Paul adashobora kuba na gato umuyobozi uboneye, bihereye ku matwara amuranga.

Mureke  twibaze. Niba Kagame Paul ameze uko avugwa,Mandela yaba yari iki  mumaso yacu? Naho  se niba Mandela yari uko tumuzi, aho ibyo tuvuga kuri Kagame Paul ntibyaba ari amahomvu,maze kumukurikira bikaba ari nko kwanga ukuri nkana no kwirahuriraho  umuriro ?

Nelson Mandela na Kagame Paul bose ni abanyafurika b’abaperezida barwaniye kubohoza bene wabo barenganaga; kandi babigeraho babona instinzi,buri wese mu nzira ze. Ntatinze kuri ibi ariko, nubwo biboneka ko aba bagabo hari bike bahuriyeho barananyuranye cyane kuburyo uwashaka guhitamo uwakoresheje inzira nziza muribo, atakwibeshya ,keretse abigira nkana.

Mu nkomoko navugako Nelson Mandela yavaga mu bakene ariko kandi bihagazeho kuko se yari umutware mu bwoko bwabo, ariko ntiyabikangishaga. Kagame Paul nawe inkomoko ye ntihambaye cyane ariko we yibwira ko kuba yarababaye bimuha kuba igihanganjye ngo kuburyo yanazungura umwami nk’igikomangoma rwose cyavukanye imbuto!

Nelson Mandela yarezwe neza ajya mu mashuli kandi n’ubwo yari akandamijwe n’abazungu yarize aramenya ndetse araminuza. Kagame Paul nawe yararezwe, yaranize. Ariko abamwumva avuga bashidikanyako yaba yararezwe neza; kandi niba wenda ataraminuje mu mashuli , si ikosa kuko yari impunzi n’ubwo hari benshi babubanyemo ,ndavuga ubuhunzi,bitabujije kurangiza za kaminuza.

Mu Kinyarwanda  ngo “imfizi ibyara uko ibyagiye”; ngo “ntanutanga icyo adafite” ariko nanone ngo “ubugabo buva hasi”. Buriya  Nelson Mandela uwo yariwe ari muto, niwe yabaye mu byo yakoze nubwo amateka yamukozeho akanamuvangira. N’undi ni uko.Ngaha rero dore inzira ebyiri zihabanye.

Inzira ya  Nelson Mandela yabaye inzira y’amahoro kuko ariyo yari amuri mu maraso. Inzira ya Kagame Paul yabaye iy’intambara kuko ariko ateye.Tutarondogoye, buri wese  mu magambo n’ibikorwa bya niho dusanga ibigaragaza imyumvire yabo ndetse bikanaduha gusobanukirwa n’imigirire ya buri muntu.

Nelson Mandela  yasobanuye uko yumvaga ibintu, bigatuma umuntu yahita yibwira uwo yari we akanumva imvano n’ishingiro ry’imiyoborere ye y’ indakemwa . Dore rero impamvu zihagije tuvuga ko yategetse neza,kandi bitaramutwaye igihe kinini ngo abe yanagwa muri wamutego mutindi wo kugundira ubutegetsi. Ntiyanategereje yewe na manda ya kabiri kuko yari amaze gutanga ikirekezo kiza kandi akinguriye buri mwana wa Afurika yepfo amahirwe angana n’ayabandi.

Kagame Paul nawe ngirango ibye bimaze gusobanuka ,kuburyo uretse gutinya kuvugisha ukuri, ntawuyobewe ko ubutegetsi bwe ntakigenda, kuburyo ubu arimo ashaka uko yabwizirikaho ngo kugera apfuye!Impamvu nuko ibibi byabaye byamaze kumutanga imbere kuburyo atazi icyo yavuga aramutse ibiryojwe atagifite ubudahangarwa. Aha ariko ntitwibagirwe hari n’ibyo nawe yaba yaragerageje kugeraho byiza nubwo aribyo bike.

Nelson Mandela yaravugaga ati narwanyije ubwikanyize bw’abazungu ndwanya n’ubwikanyize bw’abirabura .Ati umugambi wanjye mukuru wari uwo kubaka umuryango wisanzuye kandi ufite demukarasi ,kuburyo bose babana mu mudendezo kandi bafite amahirwe angana.

Kagame Paul we ntagaragaza neza abo yarwaniye ;rimwe ngo ni abanyarwanda ,ubundi ngo Afurika,n’ubwo yivugira itsembabwoko ryakorewe abatutsi ;ntiyerura ngo yemeze ko ubwoko bw’abatutsi bubaho ngo anature avuge ubwoko bw’abahuru kandi ngo aharanire inyungu za bose.

Nelson Mandela yaravuze ati:Isomo twakuye mungorane twabayemo igihe kirekire rituma tugomba kubaka umuryango abantu b’isi yose bazishimira.Arongera aca iteka ati :ntibikabe,ntibikabe mugihugu cyacu ntibizongera kubaho aho umuntu akandamizwa n’undi muntu.

Kagame Paul ahora gusa yishongora akavangavanga abantu ababi n’abeza ,akabogama akibwira ko hari abantu baruta abandi ndetse akagena n’imikorere aho we n’abe aribo bagomba kugenera abandi bose uko bagomba kubaho.

Nelson Mandela ati tuzakora ubumwe buzatuma twubaka umuryango aho Abanyafurikayepfo bose ari abirabura ari n’abazungu bazajya bagenda bose bemye,nta bwoba mu mutima,kandi bizeyeko uburenganzira bwabo bwa kiremwamuntu budashobora guhungabana; ati tuzubaka igihugu cy’amahoro kibereye amabara yose n’isi yose.

Kagame Paul ngo ni igihangange hazakorwa ibyo ashaka n’uko abishaka; nta gahutu nta gatutsi gatwa we rwose ni ibindi.Hari abagomba kugera I Kigali nabobahahiga amanywa n’ijoro,hari abaciriwe ku Iwawa ,ntawugipfa kwirahira se ,ntawukitabaza inshuti z’umuryango kuberako ngo bamwe babaye umwanda n’ibigarasha. Ariko igikomeye cyane ni uko mugihe Isi irimo iba umudugudu Umunyarwanda   we atakizerwa no mubihugu bituranyi kuburyo imipaka yahoze ari amasangano aduhuza n’abandi ,ubu yahindutse inkiko z’ irasaniro.

Nelson Mandela ngo yemeragako  umuntu ukandamiza abandi nawe akeneye kubohoka nkabo; akagira ati umuntu ubuza undi uburenganzira bwe aba ari imbohe y’urwango,aba aheranwe n’ibihindizo by’urwikekwe, aho kuba imfura aba ari imfunya ku mutima. Ibi byatumye akorana neza n’abari baramutoteje bagera kumwanzuro w’amahoro .Yahoberanye n’uwamuhemukiye.

Kagame Paul yemerako ubangamira mugenzi we akwiye gusa urupfu,ngo yanakoresha kinubi yica isazi. Iyo urebye neza niyo mpamvu agira inzika , agashobora guhora, aho kubohora abatsikamiwe n’ababatsikamiye. Ahubwo ubona ameze neza nk’uriya Mandela avuga ko atari imfura. Ibi nibyo byamuteye kudategereza imyanzuro y’imishyikirano , agahitamo gucura inkumbi abo bashyikiranaga ngo kuko yakekaga ko nabo bashobora kumuhitana gusa.Ubu asigaye anahiga ibyegera bye n’abajyanama be ndetse n’abavandimwe.

Ubundi Nelson Mandela ngo ikintu kimwe cyamubabaje ni uko atigeze aba icyamamare ku Isi mu mukino w’iterana makofe. Ni ukuvugako igihe yarwaniraga ko abanyafurikayepfo banganya amahirwe yashakaga ko buri muntu yajya anakora  icyo akunda kandi cyamufasha. Aha bitwibutse ukuntu yahereye ku ikipe yabo ya rugubi (rugby)kugirango yunge bene wabo.Abirabura mbere ntibayibonagamo kuko yari igizwe  n’abazungu gusa.Mugihe gito abonye ko bamaze kumva ikcyerekezo gikwiye, yareguye aregama ,arekera abandi banyafurikayepfo nabo bashyiraho akabo nanubu biragenda neza.

Kagame Paul we ngo ikimubabaza kuruta ibindi ni uko  atabamariye mo umujinya wose, ngo abamarire ku icumu kuburyo hari nabakigaruka bikaba ngombwa ko bakorana! Ni ukuvugako akibirwaye kuburyo aziha igihe gihagije ngo agere ku mugambi we. Mwibuke avuga ko ngo kumena amazi yuzuye ingunguru byagorana; ngo we azayavoma buhorobuhoro mpaka ayacogoje . Mugihe kirekire amaze ,arabona ko umugambi we atarawugeraho none agiye kwiyongeza kandi ngo ntawundi nkawe wabaho ngo azawurangize. Igihe bitaragerwaho azatsimbarara ku butegetsi ngo wenda azabuzire .

Maze rero Banyarwanda bavandimwe kuyavuga siko kuyamara .Gusa nafashe ingingo nke kuri bariya bagabo bombi ngo mbibutseko twibeshye mu gihe cyashize bikatugeza kure tutakekaga.Nkaba numva rero tudakwiye kugwa mu cyobo kabiri. Ngo Kagame Paul ni rudasumbwa ngo asigiye na Kristu ? Mboneyeho no kwibutsa uwabivuze ko Ubwami bwa Kristu atari ubwo kuri iyi si kandi ko we ataje ngo bamupfire nk’uko numvise babibwira Kagame, ahubwo yaje kudupfira ,ngaho niba Kagame ari mwiza nahare iyo ntebe ajye munka ze niba atarabeshyaga igihe yabivugaga.

Mu kwanzura ,ndagira nti “ akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara”. Kagame yatangiye nabi akomeza nabi, azarangiza nabi. Bibiri nagatatu baduteye igipindi ngo Kagame Paul natorwa amahoro azaza haba haje Gacaca n’ibyayo; ngo ifaranga rizaboneka ,uko byabaye twarabibonye none ngo  niwe mahirwe y’u Rwanda ni mumureke akore ibyo ashaka?

Icyakora niba ashigaje igihe cyo kwihana no kwigorora mu byo yangije, twese tuzamutora.Gusa ntakizere igihe yica ba Karegeya na ba Rwigara,igihe agihiga ba Kayumba  agafunga ba Ingabire na Mushayidi na bagenzibabo bazira politiki, igihe akiyemerera ko abereyeho guhangana ,ikigambiriye kubarasa kumanywa y’ihangu; nge nabwira Abanyarwanda nti nimukenyere mukomeze kandi ijwi rya rubanda Imana iraryumva.

Kagame Paul yarivugiye ngo ntawambuka ikiraro atarakigeraho ;none iyo ndebye banyarwanda ingufu zakoreshejwe ngo abaturage bikorere ibikarito by’impapuro bazijyana I Kigali kandi amaposita akora,nkumva uko banyemeza ko mukanya nk’ako guhumbya Abanyarwanda ngo hafi ya bose bagize igitekerezo kimwe,bakakivuga mu gihe kimwe, mu buryo bumwe ngo Kagame agume ku butegetsi none n’inzego zose zikaba muminsi mike gusa zimaze kubisinyira ndababwiye ngo” ntawihuta nk’uwayobye”.Nimukanguke duhakanire Kagame Paul kunyura iriya nzirakuko imeze nk’imwe y’ubwato mu muhengeri.

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA