Nkuko bisanzwe bigendekera Prezida Paul Kagame, akaba amaze kubigira ihame rye, asigaye arota avanaho umuyobozi runaka bugacya yavanyweho ikizere, babandi bagize gouvernement afata nkabakozi be bo mu rugo bagatungurwa n’inama yihutirwa ibamenyesha ibyemezo byafashwe n’umwami w’u Rwanda ariwe Paul Kagame muli iki gihe.
Ni kuli uyu wa 29 Werurwe 2016 mu inama idasanzwe y’abaministri, ubwo yarahizaga bamwe mu basirikare bakuru amaze iminsi agaraguza agati abahinduranya uko yishakiye abandi asa naho abicaza ku gatebe ngo arabagabira imyanya ikomeye (reba Lt.gén. Karenzi Karake); ubwo rero yatangizaga iyo nama yabanje guha ikaze Ministri mushya w’iterambere ry’umuryango Dr. Diane Gashumba akurikizaho abo basirikare bakuru barimo Brgd. Général Joseph Nzabamwita wahawe kuyobora ibiro bikuru by’iperereza n’umutekano akaba asimbuye kuri uwo mwanya Lt. Général Karake Karenzi utanagaragaye aho; abandi ni Major Général Jacques Musemakweri washinzwe ingabo zirwanira ku butaka na Bgdr général Charles Karamba washinzwe ingabo zirwanira mu kirere, abo bose akaba yabibukije akamaro k’inshingano shya bahawe ko bagomba kuzubahiriza nkuko bamaze kuzirahirira, byongeye kandi ati umutekano urakenewe cyane muli ibi bihe Isi igenda ihinduka uko bukeye uko bwije.
Muli iyo nama idasanzwe y’abaministri kandi akaba yirukanye Général Major Rwarakabije wari umuyobozi mukuru wa RCS (Ikigo k’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa) n’uwari amwungirije Commissaire Gahonzire Mary. Abagizwe abayobozi bashya bakaba ari Brgd . général George RWIGAMBA n’ umwungirije Lt. col. UJENEZA Chantal.
Banyarwanda banyarwandakazi, tubibutse ko Général Rwarakabije akimara gutahuka mu Rwanda avuye mu mashyamba ya Congo ku bwumvikane na Leta ya FPR yabaye umwe mubakomeje kujya bagambanira impunzi ziba muli congo aho yazishishikarizaga gutaha mu Rwanda azumvisha ko mu Rwanda ari amahoro , nkuwari umuyobozi wazo zaramwumviye pe aliko inyinshi mu zatashye zarishwe, izindi zirahunga, izindi ziburirwa irengero ku buryo izo twavuga zarokotse arizo zashyizwe mu bihome byari byaragabiwe uyu Général Rwarakabije kuzicungiramo hirya no hino mu gihugu , 1930 n’ahandi… ni agahomamunwa pe! byongeye kandi hakaba hari harashyizweho na Gahunda yo kujya babarasa ku manywa y’ihangu bavuga ko bashakaga gutoroka! Banyarwanda bishoboka bite ko watoroka umurinzi ufite imbunda wowe wambaye amapingu? Ibyo byose byarabaye bibura kirengerwa ingero ni nyinshi ntawazirondora mwagiye mubikulikirana mu binyamakuru bitandukamye, ubu se ko mbona akimbwa kashobotse Général Major Rwarakabije baramwerekeza hehe? gusa tujye duhora twibuka ayo mabi dore ko abenshi twahuye nayo.
Banyarwanda banyarwandakazi, inama idasanzwe y’abaministri yemeje kandi burundu Mme NIRERE Madeleine nka Prezida wa commission y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu,tukaba tuboneyeho kubibutsa nanone ko muli rapport y’iyo commission yo muli 2015 y’iyubahiriza ry’uburenganzira bwa muntu nta na hamwe ubona imyanzuro y’amatohoza ku bibazo bikomeye byihonyora ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyacu kandi byaragaragaye ku buryo bukabije aho bamwe ba nyirimiryango y’abanyarwanda imirambo irenga 40 yagaragaye mu kiyaga cya RWERU babuze aho babariza kugeza magingo aya kandi nta gihe batifuje gusaba iriya commission kubagaragaliza nibura itohoza yabikozeho! ni akumiro pe!
Banyarwanda banyarwandakazi, birababaje birenze urugero, kubona bamwe mu bana b’u Rwanda bapfa kariya kageni ntihagire uvuga bitewe ahanini n’ubutabera bukorera mu kwaha k’umuntu umwe ariwe Paul Kagame! Aliko nitwihangane kuko ubutabera nyabwo bw’Imana buri hafi kandi buzagera kuri buri wese. Mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 30/03/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.