Archives mensuelles : novembre 2019

Itangazo rya FDU-Inkingi kw’iyegura rya Victoire Ingabire

f08544c6-9933-4aa4-b15c-776cf80dd323

 

Ishyaka FDU-Inkingi ryakiriye ubutumwa bwo kwegura bw’uwari Présidente waryo Madame Victoire Ingabire Umuhoza.

Nk’uko yabivuze mu butumwa bwe yagejeje kubanyarwanda, kuri uyu wa 8 ugushyingo, ni icyemezo yafashe adahubukiye kandi yasobanuriye neza ubuyobozi bw’ishyaka muri rusange. Bitewe n’uko abayeho, adafite ubwinyagamburiro buhagije bwo kuba yashobora guhura no kuganira mu bwisanzure n’ubuyobozi bw’ishyaka, bityo abe yakuzuza neza inshingano ze, yasanze nta yandi mahitamo.

Ubuyobozi bw’ishyaka bwongeye gushima byimazeyo ubwitange Madame Victoire Ingabire Umuhoza yagaragaje igihe cyose amaze ku buyobozi bw’ishyaka n’intambwe yariteje, kugeza aho yiyibagirwa we ubwe, mu buto bwe, akemera gusiga umuryango we mu mahanga kugira ngo ajyane ishyaka mu gihugu. Ingorane zose yagiye ahura nazo turazizirikana kandi ntituzahwema kubimushimira. tuzakomeza kumufata nk’intangarugero mu kwitangira demokarasi binyuze mu nzira y’amahoro.

Ubuyobozi bw’ishyaka buramenyesha abarwanashyaka ba FDU-Inkingi by’umwihariko, n’abanyarwanda bose muri rusange, ko Vice-Président wa kabiri, Bwana Justin Bahunga, ari we ubaye umuyobozi w’agateganyo w’ishyaka FDU-Inkingi mu gihe hategerejwe ko urwego rukuru rw’ishyaka ruterana kugira ngo rwemeze imiterere y’ubuyobozi bushya na gahunda-shingiro ijyanye n’ibihe bishya ishyaka FDU-Inkingi ririmo.

Twese hamwe dukomeze inzira yo guharanira ubuyobozi bunogeye kandi buhumuriza abanyarwanda bose.

Justin BAHUNGA

Umuyobozi mushya w’agateganyo

Ese koko abanyarwanda babayeho neza ?

swaibuMaze igihe kitarenga gito nibaza ibyo abantu cyangwa abanyarwand bahora babeshyerwa na peresida wabo Paul Kagame. Mugihe aherutse muri ONU yavuze amagambo atangaje ngo « abanyarwanda bose bameze neza ».

Ntabwo aribyo nta kuri kurimo rwose, wenda iyo avuga ko ariwe umeze neza hamwe n’agatsiko ke gato ka (FPR) kubera impamvu :

-Umunyarwanda wo hasi abuzwa gucuruza ku gataro, ngo umwanda mu mujyi. Banamufata agakubitwa, akamburwa ibyo yarafite byose, akanafungwa ye. Bamwe bitwa abazunguzayi ;

-Abaturage b’i Nyarutarama (aho bita Bannyahe), barasenyewe amazu yabo kubera ko aho batuye hari umuntu washakaga kuhubaka kandi ntibahabwe ingurane, bakabaha amafaranga make atagize icyo yabamarira ;

– Abana, kwiga uburezi butagira ireme. Aho umwana agera mu wa gatanu primaire (5ème) adashobora kwandika igihekane (nshy) na (sya), mu gihe abana b’ategetsi bajyanwa kwiga hanze iburayi America nahandi ;

-Umunyarwanda ntashorora guhinga imbuto, ashaka ahabwa amabwiriza na leta. Urugero :abaturage bo mu majyaruguru (ndavuga Musanze- Ruhengeri) kubera bajyaga beza cyane ibirayi n’imboga, yewe n’ibigori none leta yashizeho amabwiriza :

1) – Guhinga ibigori gusa.

2)-Kubijyana mu ma KOPERATIVE kandi abo ngabo bakaba ari abantu ba F.P.R bakagurira ku giciro bashaka.

3)- Umuturage unyuranyije n’ibi arafungwa.

-Gusenyerwa amazu, kuva hato na hato, iyo umuturage yubatse adasabye uruhushya leta mu kibanza cye arasenyerwa ntahabwe n’ingurane yibye byasenyuwe ;

-Kurwara amavunja kubera ubukene n’ubutindi, niyo mpamvu abanyarwanda batabayeho neza.

Swaibu Mvuyekure