FPR-Inkotanyi se yaba yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ryo kujya imulikirwa imvano y’imitungo n’impano z’amatolero n’amadini kandi ritaremezwa n’inteko imitwe yombi? byaba ari agahomamunwa !
Ni muli iyi minsi aho ikigo k’igihugu cy’imisoro n’amahôro gitangarije ko kigiye guteza cyamunara Tonnes 14 na kg 470 z’ibitabo bitagatifu bya kisilamu aribyo QOR-AN n’amacartons 1444 apima Tonnes 22 na kg 100 by’imbuto z’imizabibu bita ‘Itende’ abayisilamu bakunze kurya mu gisibo cya Ramadhan, bikaba bimaze hafi imyaka ibili mu bubiko bwa MAGERWA ( Magasins généraux du Rwanda ) aho byafatiriwe n’ikigo cy’imisoro n’amahôro (RRA). Cyamunara iteganijwe ku wa 28/01/2018.
Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda ukaba uvuga ko nta bushobozi ufite wo kwishyura miliyoni 30 zose z’amanyarwanda usoreshwa nicyo kigo kuri uwo muzigo.
Nkuko tubikesha Sheikh Mbarushimana Suleyman akaba n’umujyanama wa Mufti w’u Rwanda yadutangarije ko ibyo bikoresho byose byari impano yatanzwe n’igihugu cya Arabie Saoudite ku bayisilamu bo mu Rwanda, ati ntibyumvikana kuba byishyuzwa umusoro kandi atari iby’ubucuruzi cyangwa iby’umuntu ku giti cye ahubwo ari ibintu birebana n’idini gusa ubusanzwe bidasora.
Sheikh Mbarushimana Suleyman akomeza avuga ko nubundi ibyo bitabo ari ibyabayisilamu gusa kuko aribo bigenewe ati naho iyo cyamunara yashyirwa mu bikorwa ntitwakwemera ko byandagara kuko mu bayisilamu igitabo cy’Imana tugiha agaciro gakwiye bityo bikazaba ngombwa ko ari twe tunabigura mu gihe ibiganiro twasabye na Leta kuri icyo kibazo bitagize icyo bigezeho.
Banyarwanda, bakristu, bayisilamu, kimwe na Bibiliya ku bakristu, QOR-AN nayo ni igitabo gitagatifu cyubahwa cyane n’abayisilamu n’abandi batari bo ku isi hose bityo kikaba kitari gikwiye gutezwa cyamunara kuko byaba ari igikorwa kidahesha Imana icyubahiro yo idakorera mu muvundo cyangwa muli ba Rusahuliramunduru nk’ikigo cy’imisoro n’amahôro cya Pahulo Kagame (RRA).
Bayisilamu nshuti z’Imana , ASSALAM ALAIKUM, nimuhaguruke muharanire uburenganzira bwanyu kuko igihe kirageze dore aho mwaherewe rimwe ngo mufatanije na wa mutwe w’iterabwoba Islamic state ubundi ngo nimuraswe ku manywa y’ihangu none ngo nibabasenyereho n’imisigiti ! (burya igitabo cy’amagambo y’ubutumwa bw’Imana nicyo musigiti cyangwa urusengero rwacu).
Byanditswe ku wa 12/01/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.