Ni kuri uyu wa 30-31/08/2017 ubwo prezida Kagame yakiraga indahiro z’abakozi be bagize gouvernement shya aho mu ijambo rye yabasabye gukorera hamwe buzuzanya mu milimo mishya barahiriye, ati iyo nta mikoranire bizana igihombo ku gihugu kuko iyo ibintu bitinze gukorwa birushaho guhenda ati kandi mugasabwa kutirara kuko iyo wiraye ibyo wakoze biribagirana.
Paul Kagame akaba yabibukije ko hari akazi gakomeye kabategereje ngo kuko u Rwanda rufite ubudasa ku mikorere, ku bibazo n’ibisubizo byarwo ku buryo bw’umwihariko. Yakomeje kandi yihanangiriza abayobozi badakorera hamwe aho usanga muli Ministère runaka abayobozi bamwe batavugana kandi basangiye ubuyobozi ! ati ese ubwo wavugako ibyo bashinzwe babyuzuza bate ? ati niyo mpamvu mbisubiyemo mu ruhame kandi ko ntagihe tutabivuze ko ubutaha abayobozi bakuru batuzuza inshingano zabo bagiye kujya bavugwa amazina bakanengwa mu ruhame !! nguko rero !
Paul Kagame yakomeje atunga agatoki abayobozi ba za Ministères uburezi n’ubuzima abasaba gukora impinduka zigaragara ati ariko nyuma yuko mudushakira umuti mubanze ubwanyu mwihereho mumire ibinini ! yavuze no ku buhinzi n’ubworozi ko yifuza naho impinduka, akomeza asaba na Ministri w’ibikorwa-remezo kujya bakulikirana ibikorwa byose kuva bitangijwe kugera birangiye, ati naho ubundi ntibyumvikana ukuntu mukoresha umuhanda mu gihe gito ugahinduka inzira y’ibirenge , icyakagombye kuba metero esheshatu, indwi kigahinduka metero eshatu ! niba ubaye utabikulikirana ukora iki ? Naho Ministri w’ubutabera we akaba yasabwe kubirwanya hakurikijwe amategeko ati bigakorwa nkuko yabyongeyeho. Prezida Kagame ati ntabwo abanyereza umutungo w’igihugu babigira akamenyero uko bishakiye kugeza nubwo babyigamba bumva ko hari ibyo igihugu kibagomba kurusha ibyo bakigomba.
Prezida Kagame akaba yakomoje kubo avuga ko babikora nkana banyereza imitungo y’abaturage barangiza bagasa n’ababyigamba ati naho baba barabaye cyangwa barashatse kuba prezida w’igihugu bikabananira ntabwo bibaha ubudahangarwa, akaba nta wundi yavugaga uretse Mme Diane Shima Rwigara nyuma yuko inzego z’umutekano ze zimushyiriyemo amapingu n’umuryango we ngo bari kubakoraho iperereza ry’imisoro ya Leta baba baranyereje ! aliko ntibyaba bitangaje kuko Prezida Kagame ari urugomo yisanganiwe rwo kugereka icyasha kuwo abona utavugarumwe nawe wese byongeye uyu DIANE Shima RWiGARA akaba atarahwemye gushyira ku mugaragaro ihohotera Leta ya FPR ikorera abanyarwanda no kuba yarashatse kumuhangara mu matora y’umukuru w’igihugu ibyo byose rero akaba ari imbogamizi n’impungenge bikomereye Kagame, bityo nkuko yabikoze no ku bandi benshi barimo Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Mushayidi, Dr. Niyitegeka n’abandi…, akaba atasinzira akimubona iruhande rwe ariyo mpamvu ashaka uburyo bwihutirwa ubwo aribwo bwose bwo kwikiza Mme Diane Shima Rwigara n’umuryango we muli rusange ! uyu muryango rero akaba ari uwo gutabariza nyabuneka umwicanyi atarawivugana ! Ubu se umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol niba ari ukuri niwo waba urimo imisoro ihanitse wonyine muli iki gihugu ? bihuriyehe se nuko FPR-INKOTANYI ya Kagame yikubiye ubutunzi bwose bw’iki gihugu ntawe uvuga ?
Kagame Paul akomeza avuga ko hashize imyaka myinshi ibyaha nkibyo bikorwa byashyikirizwa inkiko abacamanza bakitana ba mwana, ati hari nubwo twasabye ko hajyaho urukiko rwihariye rwajya rukurikirana ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo aliko umwe mu bacamanza yaritambitse asaba ko ubucamanza bwahabwa ubwisanzure ! nimwiyumvire namwe ! ati niyo mpamvu hakomeje kugaragara abantu babereyemo imyenda za banki batishyura ! ati ese bazakurikiranwa na nde? Mbaza nkubaze!
Naho igisahiranda Me Uwizeyimana Evode, umunyamabanga wa Leta y’agatsiko ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko muli Ministère y’ubucamanza we avuga ko ibyo byose bizirikanwa bikaba bigiye gusuzumwa neza ahasigaye amategeko akubahirizwa nkuko byasabwe na Prezida Kagame. Nguko !
Byanditswe ku wa 02/09/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI – RWANDA.