Abijuse babonana bwije koko ! kuri 27/10/2017 hashojwe inama y’ihuriro ‘Unity Club ry’abahoze muli gouvernement n’abayirimo ubu’, ikaba yari yatangijwe na First lady Jeannette Kagame Nyiramongi akaba n’umuyobozi wayo . Ni nyuma y’iminsi ibiri ubwo umushyitsi mukuru Pahulo Kagame nawe yari yitabiriye uyu muhango w’isoza mu isangira no kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 uyu muryango umaze ushinzwe.
Mu ijambo rye Prezida Kagame yikomye bikomeye umuryango HRW n’umuyobozi wawo Bwana Kenneth Roth avuga ko bakabije gusebya u Rwanda.
Prezida Kagame warangwaga n’umujinya mwinshi nkaho rapport ya HRW yamwangije mu bwonko ku buryo atabitekerezaga yaboneyeho kwiyama Bwana Kenneth Roth mu guhora amusebya, asebya u Rwanda; amumenyesha agira ati ‘ndi mu mwanya mwiza wo guharanira uburenganzira bwa muntu kurusha uko wowe ubikora ati twashyize ubuzima bwacu mu kaga tubikorera abanyarwanda mu gihe ingabo zanyu (MINUAR) zacyurwaga abantu bicwa ! ati ese uburenganzira bwa muntu uvuga ni ubuhe ?
Kagame akomeza avuga ko ababaye abayobozi b’ibyamamare ku isi nk’intangarugero barimo ba Mandela, Gandhi n’abandi… baharaniye uburenganzira bwabo ku buryo butandukanye n’ubwacu kuko twe twararwanye kugeza ubwo dushobora no kuba twaraswa biruta guharanira uburenganzira bwawe wicaye muli gereza ! ati imyaka itanu yose narwanye muli Ouganda n’ine n’igice mu Rwanda umunsi ku wundi ntazi ko ndi buramuke nari kuba nanjye nicaye muli gereza hano nizeye kuzayivanwamo bishingiye ku mpuhwe z’abantu…….HRW n’abandi…. bahora bakoresha amagambo gusa ku munwa bansebya !!! muriyumvira ubwishongozi bw’uyu mugabo ! (umugabo mbwa aseka imbohe). Prezida Kagame yongeyeho ko ntawamukora mu jisho ngo ntanuwamutinyuka kuko noneho ubu afite igihugu, urugo. Ati ubu mfite u Rwanda narwaniye, mfite uburenganzira bwo gutunga agatoki uwariwe wese kuko narezwe mu buryo politic, ibitekerezo n’ibindi….
Kagame yanenze abanyaburayi bamuhatira demokrasi bakorera mu bihugu byabo ati aliko nuko bibagirwa kumbwira ikintu kimwe cy’ingenzi kuyo abanyarwanda bashaka, mu yandi magambo ntibatekereza ku banyarwanda, ku baturage, ahubwo batekereza ku bayobozi kugirango babone uko baturyanisha, yakomeje avuga ko akenshi abanyarwanda n’banyafrika muli rusange babura ubwisanzure kubera kwigira abacakara ba ba mpatsibihugu bityo imitekerereze ya gikoloni igakomeza kuyobora imibereho yacu mu ndorerwamo yuko bashaka uko tubaho. Nguko !
Banyarwanda , aha Prezida Kagame arirengagiza nkana urugendo rw’ubucakara yahereyeho kugirango azashobore guhunguka n’agatsiko ke aho yabanje gukora ubucakara mu nyeshyamba za Museveni NRA mu kumurwanirira aho yari yiyemeje gupfa cg akarokoka agamije kuzataha umunsi umwe mu Rwanda amwifashishije! ubucakara se buruta ubwo ni ubuhe ? ari Museveni wabanje kumukoresha ubucakara nkubwo aho yashoboraga kuzima burundu ari n’umunyaburayi wifuza kumutamika ntacyo abanje kumwaka urusha undi impuhwe ni nde ? ndasanga Pahulo Kagame atarakwiye gukomeza kubeshya abanyarwanda nkaho ariwe mukiza wabo ko ahubwo ibyo yakoraga byose byari mu nyungu ze n’agatsiko ke gusa, none abonye ko bamaze gutahura ibinyoma bye no kunyunyuza bene ngofero ati narwanaga ari mwe nkorera yewe baba weee…. ahora muli rutemikirere agana muli amerika cyangwa i Burayi se atagiye gupfukamira abo bampatsibihugu ngo arebe ko hari icyo bamujugunyira ! ibyo se byo bitaniye hehe n’ubucakara ? niyiririre…..
Byanditswe ku wa 29/10/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.