
Umukiza
Umukiza uvutse aje kuruvura Umuvumo rwavumwe rukivuka Arawukura ukuke ukuke amenyo Maze mu bihanga ahangemo ihwa Ngo lihandure amahano yose ahamera Ahite ahumana arware ubuhumyi Ubudahunyeza ukundi i Rwanda ; Tuzarutaha umwaka utaha dutaraka Dutambuka turi abantu bo kwa Muntu Impande zose tuvuza impundu izi z’Impakanizi Ndetse n’impanda zikoroma impinga zose Nibwo Ubumuntu buzatamba […]