Archives par étiquette : Transparency International Rwanda

Ministre Busingye ati ubutegetsi ni ubwa rubanda! Ese koko niko bimeze mu Rwanda ?

Johnston-Busingye, ministre w'ubucamanza/inyenyerinews.org

Johnston-Busingye, ministre w’ubucamanza/inyenyerinews.org

Kw’itariki ya 25/3/2015 ubwo umujyi wa Kigali watangizaga icyumweru cyo kurwanya ruswa, Mme Ingabire uhagarariye International Transparency Rwanda,  muri icyo kiganiro yavuze ko mu Rwanda abayobozi babeshya abaturage ko bafite ububasha bwo kubakuraho no kubashyiraho. Ati iyo biba ari impamo ukuntu abaturage birirwa batakamba ko barengana, abo bayobozi nta numwe waba ukiri m’ubuyobozi. Ati musigeho kubeshya abaturage !

City radio mu gitondo cy’umunsi ukurikira muri cya kiganiro cyayo umunsi ucyeye yafunguye micro ngo abaturage bagire icyo bavuga kubyo Mme Ingabire yari yaraye avuze. Abahamagaye bose bahurije ku kintu kimwe : « Turasaba ko baturekera uburenganzira bwacu bwo kwishyiriraho no gukuraho abayobozi ». Hari uwavuze ko iyo ahamagaye kuri radio avuga ibibazo byo mu murenge w’iwabo abayobozi baza kumureba bakamubaza impamvu yavuze kuri radio, bamubwira ko nta service azongera guhabwa !

Umunyamakuru Asumani w’ikinyamakuru Rugali, muri icyo kiganiro yavuze ko abayobozi bo mu nzego zibanze kuba badatorwa n’abaturage bakora nk’abapagasa bareba indonke zabo kurusha kureba inyungu z’umutarage. Atanga icyifuzo cyuko abayobozi b’u Rwanda bakwemera abaturage bakajya bakora imyigaragambyo yo mw’ituze kugira ngo bagaragaze icyo bifuza. Igitekerezo cya shyigikiwe na benshi.

Ubundi ingingo ya 36 yo mu itegeko nshinga yemera ko abantu bashobora guterana mw’ituze ariko baba bagomba kubikorera ahaba abantu benshi bagasaba uruhushya. Ingingo ya 20 y’itegeko ngenga no 10/2013/OL nayo yemera ko imyigaragambyo yakorwa ariko habanje gusabwa uruhushya. Aha niho hari ikibazo kuko ubutegetsi bwa Kagame butajya bwemera kunengwa ntibwatanga uruhushya rwo kwigaragambya kubashaka kugaragaza ibitagenda. Abaturage rero ububasha bahabwa n’itegeko ntabwo ubutegetsi bubemerera ko babukoresha kereka gusa iyo ari mu nyungu z’abayobozi !

Ni muri urwego ministre Busingye ku masaha yakurikiye icyo kiganiro nawe yavuganye n’abanyamakuru aho gusubiza ako kamo Mme Ingabire n’abaturage bakomye, ahubwo yaravuze ati : « Ubutegetsi bw’igihugu ni ubw’imbaga y’abanyarwanda. Bakoresha uburenganzira bwabo binyuze muri référendum cyangwa binyuze ku babahagarariye (ingingo ya 2 igika cya 3 mw’itegeko nshinga ). Amaze gushimangira ibyo ati none turi kureba ibyifuzo by’abaturage byo kugira ngo itegeko nshinga rihinduke Kagame agume k’ubutegetsi !

Nasesenguye ibi biganiro, nsanga mu Rwanda abayobozi n’abayoborwa bavuga ibintu bitandukanye nk’ukwezi n’izuba ! None se abaturage barasaba guhabwa ubwisanzure bwo kwishyiriraho abayobozi Busingye ati reka duhindure itegeko Kagame akomeze atuyobore! None se iri tegeko nshinga Busingye yibutsa abaturage rigira agaciro gusa iyo hari icyo abayobozi bashaka gusa ? Abayoborwa bo bakimwa uburenganzira ribaha iyo bitari mu nyungu z’abayobozi? None se niba abaturage bavuga bati nta bwisanzure dufite mu kwishyiriraho abayobozi Busingye asanga iyo

Ingabire Marie Immaculée, uhagarariye  Transparency International mu Rwanda

Ingabire Marie Immaculée, uhagarariye Transparency International mu Rwanda

référendum avuga usibye « gutekinika » bamenyereje abaturage hari ukuri kugushaka kw’abaturage kwaba kurimo? Ese abaturage batangiye gusaba ko ububasha bahabwa n’itegeko bwubahirizwa ntibaba batangiye kurambirwa « itekinikwa »? Ese Busingye n’abo bayoborana bazirikana ko mu myaka 5 ishize nta munyarwanda watinyukaga guhamagara kuri radio ngo avuge akamuri k’umutima ? Buhoro buhoro abaturage baragenda bashira ubwoba, bakanguka, barushaho no gusobanukirwa ko hari ububasha bahabwa n’itegeko nshinga bwo kwihitiramo abayobozi kandi ko bafite n’uburenganzira bwo gutangaza ibitekerezo byabo nta nkomyi.

Abari guhamagarira Kagame kugundira ubutegetsi bari kwihenda. Nibamureke be ku mworeka, boge magazi amazi nta kiri yayandi !

Art 101 ni Ndahindurwa.

Jean Michel Rugero
31/03/2013