Archives par étiquette : Tom Ndahiro FDU-Inkingi

Tom Ndahiro wamugereranya n’inkotsa. Arakungurira nde mu rugo rwa FPR-Inkotanyi ?

Tom ndahiro kigali todayKera mu myumvire ya kinyarwanda iyo inyoni yitwa « Inkotsa » yagwaga ku bikingi by’irembo igatangira gukokoza, ababyumvise bavugaga ko muri urwo rugo hari ugiye gupfa bidatinze. Bityo mu ngo zose iyo babonaga inkotsa itamba bayiteraga imijugujugu itaragwa ku ruzitiro ngo itabakungurira.

Muri ino minsi rero Inkotanyi yitwa Tom Ndahiro ikaba  kandi iri mu gatsiko gacura kakanagena ibyemezo bifatwa byo gucinyiza rubanda no kubuza amahoro yewe n’ubuzima abatavuga rumwe na FPR,  yacitse ururondogoro yifata mu gahanga atera hejuru ngo uyu n’uyu bagomba gucibwa mu Rwanda cyangwa ngo iki n’iki bigomba kwitwa icyaha.

Kuva aho Madame Victoire Ingabire Umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi aviriye mu gihome, Tom Ndahiro yakuye agahu kunnyo kuko noneho asakuza hose ko uwo Victoire Ingabire atari kandi atagomba kwemererwa kuba umunyapolitike mu Rwanda. Ko ahubwo n’ishyaka rye FDU-Inkingi  rigomba gucibwa ku mugaragaro mu Rwanda nk’uko byagendekeye MRND na MDR Inkotanyi zimaze kugera ku butegetsi muri 1994, ngo no kwitwa umuyoboke waryo bigafatwa nk’icyaha. Ibi yabitangaje mu nyandiko yasohotse mu binyamakuru « Umuvugizi » n’« Igihe ».

Iyo usomye witonze iyo nyandiko, uravuga uti :« Uyu Tom Ndahiro nk’umucurabwenge wo munda y’ingoma ya FPR kuba avuga biriya ubu Nyirurugo yari adohoreye uwo yari amaze imyaka umunani akingiranye ku kamama, arakungura ». Nicyo cyatumye mwita inkotsa***.

Tom Ndahiro aragerageza gutanga impamvu ariko zidafashe ngo zituma Ingabire n’ishyaka rye bigomba gucibwa mu Rwanda. Impamvu yambere : ngo agisohoka muli gereza mu bamwakiriye harimo Me Bernard Ntaganda ngo ukorera FDLR ! Twese tuzi ariko ko Me Ntaganda  ntaho ahuriye na FDLR ahubwo ko ari Président- Fondateur wa PS-Imberakuri, ishyaka FPR yashimuse ikariragiza  uwitwa Mukabunane. Akongera ngo hari n’umukobwa wa Rwigara  ngo n’abandi biswe abayoboke ba FDU-Inkingi. Ngo kandi abo bose ni abanyabyaha kuko kuyoboka FDU kuli we ari icyaha.

Akongera ati : mu bo hanze banditse bishimira iryo rekurwa  bose ni abashyigikiye Interahamwe bakaba banahakana Jenoocide yakorewe abatutsi. Muli abo yavuze Filip Reyntjens, Judi Rever, Anneke Verbraeck, Peter Verlinden na Ann Garrisson. Muli abo bose ntawe tuzi wigeze ashyigikira interahamwe cyangwa ngo ahakane Genocide. Kandi  Tom Ndahiro nta kimenyetso na kimwe yabitangiye. Amahirwe Tom Ndahiro agira nuko wenda kubera kudasoma ikinyarwanda, bariya banyamahanga bari kuzamurega kubera kubateza urubwa kariya kageni.

Akongera ati : Abanyrwanda banditse bishimira ifungurwa rya Ingabire ngo ni abakoze genocide cyangwa bakorana na FDLR cyangwa se bapfobya Genocide. Ariko icyo Tom Ndahiro atavuga ni uko abo bose bari mu buyobozi bukuru bw’ishyaka FDU-Ikingi. Kwishimira ko Présidente wabo yarekuwe se biratangaje ? Ibirego byose abahundagazaho nta shingiro bifite kuko FPR imaze imyaka hafi 25 ibisubiramo ariko byanze gufata. Yongeyeho kandi ngo hari n’amashyirahamwe yavuze ko yishimiye irekurwa rya Victoire Ingabire  ariko ngo kuko agizwe n’abakomoka ku bateguye Genocide, ngo cyangwa abayihakana ngo ni impamvu ihagije yo guca burundu ishyaka FDU-Inkingi mu Rwanda. Muli ayo mashyirahamwe avugamo Jambo asbl, RiFDP, CLIIR ihagariwe na Joseph Matata ndetse na SOS Rwanda-Burundi. Abazi ayo mashyirahamwe n’ibikorwa byayo bose ntawakwiyumvisha impamvu, kuko nta nizo Tom Ndahiro atanga,  ko gushyigikirwa na yo ari icyaha gikomeye kuri FPR.

Arangiza avuga ko FDU ari  UFDR nayo yari RDR yagiye ihindura amazina bityo ngo imyumvire cyangwa ibikorwa by’ayo mashyaka, cyangwa impuzamashyaka  atakibaho bigomba kwitirirwa FDU-Inkingi. Akongeraho ko bamwe mu bari muli FDU-Inkingi bigeze kuba muri ayo mashyaka atakibaho.

Nyamara Inkotanyi zitera muli 1990, hari abavuze ko ari za Nyenzi zateraga u Rwanda kugeza muri 1968. Kandi ko iyo FPR ikomoka kuli RANU yariho muli 1987 nayo ikaba l’UNAR ya 1959, bityo ko itagomba gukorera mu Rwanda kuko yaciwe. Iyo myumvire ariko FPR –Inkotanyi yayamaganye yivuye inyuma kuva imishyikiraro igitangira. Ku buryo Arusha (Moniteur agri Tom Ndahiro yabaga ahari rimwe na rimwe kuko yari umutanzaniya kandi aje gutanga rapport ) uwashakaga kubaza isano Inyenzi zifitanye n’Inkotanyi cyangwa FPR ifitanye na LUNARI (UNAR), bamufataga nk’umusazi. None ubu Tom Ndahiro we iyo myumvire niyo ashingiraho acisha Victoire Ingabire umutwe asabira n’ishyaka rye FDU-Inkingi gucibwa burundu mu Rwanda!

Twizere ko iyi nkotsa ba nyiri urugo barayigurutsa ntikomeze gukungura kuko burya nabyo bihuhura umurwayi wari ukirimo akuka.

Jean-Michel Manirafasha

 


*** « Inkotsa ni inyoni igira santimetero 60 z’uburebure. Ni ibihogo. Ifite isunzu. Umunwa urirabura kandi ni mugari mu imerero. Ikunda kuba hafi y’amazi muri Afurika yose. Yarika icyari kinini gishobora kugera kuri metero ebyiri z’umurambararo ». « Iyo inkotsa ikokereje ku rugo isurira umwe mu barurimo gupfa ». Inkotsa bishobora kuvuga « umuntu w’umunyarusaku » [Inkoranya y’ ikinyarwaanda – Dictionnaire rwanda-rwanda et rwanda-français, Ed. IRST de Butare – Rwanda et Musée royal d’Afrique centrale, 2005].

Ishyaka FDU-Inkingi rirabeshyuza umuhezanguni Tom Ndahiro

Tom Ndahiro

Tom Ndahiro

Madame INGABIRE Victoire Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI biyemeje gukora politiki y’ubwubahane, ubwumvikane, gufatanya no guca akarengane bizira guhembera jenoside.

Ku italiki ya 20 Nzeri 2018, ikinyamakuru Igihe.com cyasohoye inyandiko yuzuye urwango, ibitutsi n’ubuhezanguni yanditswe na Tom Ndahiro wayise: « Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside». Icyo kinyamakuru cyayisohoye gisa n’aho cyitandukanya nayo mu magambo yo kwigengesera yanditse hasi ngo «Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi» 

Ibyo bitekerezo by’urwango ni ibyo kwamaganwa kandi tukamenya n’ikibimutera.

Mme INGABIRE Victoire Umuhoza akomeje politiki kuko niyo yatumye ataha mu Rwanda

Kuva yafungurwa taliki ya 15/09/2018, Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yabwiye itangazamakuru ko agiye gukomeza politiki mu Rwanda. Yerekanye icyerekezo yifuza ko igihugu cyayoborwamo :

  • gukorera hamwe mu bitekerezo binyuranye n’amashyaka atandukanye kuko ari bwo buryo bwiza bwo kugera kuri byinshi mu bufatanye
  • kubaka igihugu mu mahoro, twese tukumva ko kutabona ibintu kimwe n’ubutegetsi atari ukuba umwanzi, ko ahubwo aba ari izindi mbaraga ziba zije, zigomba gushyirwa hamwe mu kubaka igihugu.
  • guha buri wese kuvuga icyo atekereza nta nkomyi mu gushyigikira iterambere rirambye, hakoreshejwe gahunda za politiki zinyuranye.Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yavuze ko prison ari ishuri yakomerejemo gutekereza ibya politiki no gukurikirana imibereho y’igihugu.
  •  Yasabye ko abafungiwe ibya politiki bose bafungurwa kuko biha isura mbi igihugu.
  • Yemeje ko azaharanira kwandikisha ishyaka FDU-INKINGI, ariko amarembo n’urubuga bya politiki bigomba kubanza gufungurwa.

Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yagaragaje ko ikimushishikaje atari ukujya mu butegetsi, ko ahubwo ari ukugira ngo urubuga rwa politiki rufungurwe, inzitizi zose ziveho.

Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yasabye izihe mbabazi?

Mme INGABIRE Victoire Umuhoza yasobanuye ko atasabye imbabazi (pardon) ku byaha, kuko ntabyo yakoze ; agaragaza ahubwo ko yasabye imbabazi (grâce présidentielle) ku gifungo yari arimo nta mpamvu, ko ndetse urukiko nyafrika rushinzwe uburenganzira bwa muntu (Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples) rwemeje ko yari afungiye ubusa. Imbabazi yagiriwe ntizimubuza gukora politiki afatanije n’Ishyaka rye mu gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Ni kuki rero Tom Ndahiro amwibasiye ? Ubwoba bwa Tom Ndahiro buraturuka he ? Ese uburyo abikoramo si uguhamagarira rubanda kwinjira mu rwango rusenya ? Ese byaba biterwa no kubura ibindi bitekerezo bizima Tom Ndahiro yashyira imbere muri politiki ? Byaba bituruka se ku ishyari ryo kubona umunyapolitiki nka Ingabire utarya iminwa ku bibazo by’igihugu kandi ugaragaza inzira zo kubikemura? Ni iki gituma Tom Ndahiro ahimba ibirego bitari ikosa cyangwa bitagira gihamya?

Ibirego bya Tom Ndahiro bidafite ishingiro

Tom Ndahiro arihanukira agatura hasi ibirego ahimbye, ndetse bimwe biteye kwibaza ukuntu urwango rushobora gutesha umuntu ubwenge:

  • Ngo Mme INGABIRE Victoire yambara imyenda ifite amabara y’Ishyaka rye. Ndetse ngo abamwakiye bamuhaye indabyo zifite ayo mabara. Ese koko icyo ni icyaha ? Ibyo se bihuriye he no kugaragaza ingengabitekerezo ya jenoside ? Kuki igikozwe n’uwo adashaka akibonera mu ndorerwamo ya jenoside ? None se ubwo ni nde wasaritswe na jenoside ?
  • Ngo Mme INGABIRE Victoire ari «ku isonga ry’ubuyobozi bw’Ihuriro ry’abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ».
    Tom Ndahiro amenye ko Ishyaka FDU-INKINGI rifite programme politique ihamye, kandi uwayisoma wese yanyurwa. Aratinya ibitekerezo bishya, akihindira inyuma yo kuvuga jenoside gusa. Azasome ibyerekeye FDU INKINGI hano, maze ashire ubwoba.
  • Ngo Mme INGABIRE Victoire agisohoka muri gereza ya Mageragere aba mbere yashimiye ni “abarwanashyaka ba FDU-INKINGI” avuga ko bakomeje kumwitaho “uko bashoboye kose.”
    Iki kirego nta shingiro gifite kuko nta kosa ryo gushimira uwagufashije, kandi ibikorwa by’abarwanashyaka byo gushyigikira Présidente no kumusura byose byagiye bikorwa ku mugaragaro, kandi nta kosa ririmo, yewe nta n’icyaha. Kuba Tom Ndahiro abibonamo ikibazo bituruka ku myumvire ye icuramye, kandi yarangiza iyo myumvire akaba ariyo yitirira abandi.
  • Ngo Mme INGABIRE Victoire ahakana imbabazi yasabye. Usibye ubuhezanguni bugamije gutsindagira abandi ibyaha, Tom Ndahiro azi neza itandukaniro ry’imbabazi bita « pardon » n’imbabazi bita « grâce présidentielle ». Ariko arabyirengagiza, kandi Mme INGABIRE Victoire yarabisobanuye bihagije (reba hejuru aha). Icyo Tom Ndahiro agamije ngo ni ukwerekana ko Mme INGABIRE Victoire yemeye ibyaha bamutsindagiye, nyamara nta kwirengagiza ko urubanza rwageze no mu rukiko nyafrika ruri muri Tanzaniya, ko Mme INGABIRE basanze yararenganye bategeka u Rwanda kumusubiza uburenganzira bwe no kumugenera indishyi z’akababaro. Niba Tom Ndahiro atabizi, azegere Prezida Kagame, niwe utegeka Union Africaine, we arabizi.
  • Ngo Mme INGABIRE Victoire afite ubwonko bwaguye ikinya kubera ubuhezanguni. Iki kirego kirimo gutukana kandi nta kimenyetso na kimwe Tom Ndahiro atanga kerekana ubuhezanguni. Wagira rero ngo Tom Ndahiro ari kwireba mu ndorerwamo akibona kuko ari we wasaritswe n’ubuhezanguni nk’uko bigaragarira mu nyandiko ze nyinshi ziri kuri internet.

Ntawarondora amagambo mabi, ibirego n’ibitutsi bya Tom ndahiro, abifitemo ubuhanga, uburambe n’ubunararibonye. Ariko Abanyarwanda bazi ububi bwo guhembera urwango, ntibazagwa muri uwo mutego.

None iyo myitwarire ya Tom Ndahiro izamugeza ku ki ?

      • Tom Ndahiro arateza ubwega ngo « turugarijwe », ngo « abashinzwe Umutekano n’Ubutabera nimutabare ». Nyamara nta cyaha na kimwe agaragaza gihanwa n’amategeko cyaba cyakozwe na Mme INGABIRE. Ndahiro arahamagarira rubanda ko bagereka kuri Mme INGABIRE Victoire ibyaha bidafite ishingiro nk’uko babikoze kuva muri 2010, nyamara byarangiye urukiko mpuzamahanga rw’Afurika CADHP ruri Arusha, Tanzaniya, rwemeje ko yarenganye, ko agomba gusubizwa uburenganzira bwe, ndetse agahabwa na Leta y’u Rwanda indishyi z’akababaro. Gushaka kwongera kumuhimbira ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside nta gishya bizanye ugereranije n’uko yahimbiwe ibyaha atakoze kuva muri 2010.
      • Ariko Tom Ndahiro n’abandi nka we bafite ikibibatera :

v bifuzaga ko gufungwa kwa Mme INGABIRE Victoire bimucecekesha, ariyo mpamvu Ndahiro amurega ngo ko yavuze ko gufungwa muri prison ari ishuri, ko iyo ufunzwe uri umunyapolitiki iyo politiki idahagarara;
v  ubushake n’ubwitange bya Mme INGABIRE Victoire byateye ubwoba abahezanguni ba FPR nka Tom Ndahiro kuko Mme INGABIRE afite politiki y’ubwumvikane no gushakira icyiza buri wese.
v  bari bizeye ko nafungurwa azahita ajya mu Buholandi kureba umuryango we, bityo akaba abaviriye aho. Si ko byagenze, kuba ataragiye byabateye ipfunwe, none ni cyo bari kumuziza.

Ndetse ni politiki ijyanye n’amwe mu magambo Perezida Kagame yavugiye mu muhango wo kurahiza abadepite bashya kuwa kane kuri 19/09/2018 agira ati :

«… Rero, uwashaka yacisha make ; uwashaka yakora neza, yakorana n’abandi, ndetse mu gihugu cyacu twifuza gukorana n’abandi neza, neza, cooperation. N’amasomo ku isi hose, uko bimaze kugaragara, biratwereka ko gukorana, kuzuzanya, kumvikana, gushakisha inyungu za buri wese aricyo cyonyine gisigaye twakoresha. Uwashaka twabana, twagirana inyungu, twatera imbere hamwe».

Ibi Perezida Kagame abishyize mu bikorwa ntibibe amagambo gusa byaba ari byiza.Tom Ndahiro n’abandi batekereza kimwe na we bakwiye gukurikira aya magambo ya Prezida Kagame, maze hakubakwa u Rwanda rw’ituze n’amahoro. Mu kubaka urwo Rwanda rutunogeye twese, Mme INGABIRE Victoire Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI ayoboye bazabigiramo uruhare, nta kabuza.

Théophile MPOZEMBIZI
Commissaire wa Information FDU-INKINGI