Archives par étiquette : Tite RUTAREMARA

Tubibe umugono kuko barangaye_Tite Rutaremara

rutaremaraNi muli iyi minsi ishize mu kiganiro n’itangazamakuru rya hano mu Rwanda Sénateur Tite Rutaremara aherutse kuritangariza ko ibihugu by’uburayi n’amerika byatanze agahenge muli iki gihe kubera kwihugiraho ntibyite kuli politiki mpuzamahanga. Ati ntibakibasha gukontrola neza ibihugu by’afrika nkuko byari bisanzwe byaratugize insina ngufi.

Tite Rutaremara ngo akaba asanga ari inyungu za politiki ku bihugu by’afrika ngo ariyo mpamvu umugabane w’afrika ukwiye guprofita ako gahenge cyangwa icyo cyuho noneho ibyo bihugu by’uburayi n’amerika bikazakanguka nta burenganzira bigifite mu gukomeza kutwigizaho nkana! Ati icyangombwa ni ugushyira hamwe kw’ibihugu by’afrika nkuko politiki y’u Rwanda yabitangiye, yongeyeho kandi ko ibyo bihugu by’afrika biramutse bifatiranye ukwihugiraho kwa biriya bihugu by’uburayi n’amerika ntakabuza ko mu gihe k’imyaka 20 twaba tutagifite impungenge zo kwigira ntawe tugipfukamira cyangwa ngo bikomeze kuducaho amakoma uko byishakiye.

Uwariwe wese usesenguye ibi byiyumviro by’uyu mucurabwenge wa Leta y’agatsiko ka FPR wasanga nta kindi agamije uretse kwifuza gukingira ibyaha by’indengakamere byakorewe abanyarwanda b’ingeri zose birimo kuba harahinduwe itegeko nshinga kubera irari ryo gushaka kugundira ubutegetsi ubuziraherezo no guheza abandi benegihugu baba hanze yarwo mu rwego rwo gukomeza kunangira isaranganya ku byiza by’igihugu, bityo kuri we iryo teknica avuga rikaba ryabafasha ubwihisho no kwikanyiza muli uko kwihugiraho kw’ibihugu by’uburayi n’amerika avuga.

 
Uyu munyapolitiki Tite Rutaremara yumva ko ariwe wenyine n’agatsiko ka FPR atekerereza bafite ubuhanga n’ubunararibonye muli politiki y’u Rwanda! aliko aribeshya kuko uretse n’ibihugu by’uburayi n’amerika avuga, natwe ubwacu abanyarwanda tutabuze ubushobozi bwo kwirukana ako gatsiko ka FPR abereye umucurabwenge! gusa azagire amahirwe ntibikamubere inzozi kuko atamenya iyo yerekeza! jye rero nkaba namugira inama yo kwemera kuba yakwongera kuba akolonijwe nibura imyaka 100 mu rwego rwo guhanagurwamo ingengabitekerezo y’ubutindi yamwokamye, kuko abanyarwanda ntitugikeneye ubwo buryarya bw’indengakamere ngo ni politiki.

Uyu mucurabwenge wa FPR akomeza yemeza ko ishyaka ryose rivutse ritakagombye gutekereza ko rizubaka u Rwanda kuko ngo nta wundi ufite impano n’ubunararibonye bwo kuyobora u Rwanda muli iki gihe uretse Paul Kagame! ati aliko nyuma ye nihaboneka undi munyarwanda uzayobora neza abaturage bakabyishimira bazaba bafite uburenganzira bwo kumusabira mandat runaka bamwifuzaho kandi bikorwe.
Nguko nguko! muriyumvira ukuntu igihugu cyacu gikomeje kuba akarima k’umuntu umwe nkaho ari kamara ! ibi ni akumiro! aliko umuti uracyavugutwa ntimurambirwe! Baribeshya ni izina ry’umunyarwanda. Tubitege amaso.

Byanditswe kuwa 31/05/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda : Ese prezida Kagame azagira ubutwari bwo kunamura icumu muri 2017?