Ni kuri iki cyumweru taliki ya 27/11/2016 mu kiganiro na City Radio aho uyu Tom Ndahiro yongeye kwibasira kiliziya gatolika by’umwihariko abashumba bayo kuba baragize uruhare muli Génocide yo muli 1994. Ibi bikaba byubuye aho ku ya 20/11/2016 abashumba ba kiliziya gatolika uko ari icyenda bagize inama nkuru y’abepiskopi mu Rwanda basohoreye itangazo risaba imbabazi abanyarwanda muli rusange no gusabira by’umwihariko abakristu n’abapadiri bateshutse ku nshingano zabo bakiroha mu bikorwa by’ubwicanyi bwabaye muli Génocide yo muli 1994.
Uretse TOM Ndahiro rero gusa hari na Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu (minaloc) Bwana Kaboneka Francis nawe akaba yarahise asohora itangazo ryamagana iry’abo bashumba ba kiliziya gatolika rivuga ko imbabazi kiliziya gatolika mu Rwanda isaba zituzuye ko zagombye gusabwa bihereye i Vatican bityo ngo hagakorwa n’urutonde rw’abapadiri n’abihayimana ba buri paroisse bagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Nimwiyumvire namwe! None se ingirwamushakashatsi Tom Ndahiro arashaka iki kuri kiliziya gatolika yo mu Rwanda? Ndasanga yagombye gutegereza ubusabe bw’imbabazi buzaturuka i Vatican nkuko Minaloc ibyifuza naho ibindi ni amangambure.
Banyarwanda banyarwandakazi, aha twabibutsa ko uretse kwirengagiza ko ubutegetsi bwa FPR ntawe utazi ko mu banyarwanda bamaze guciribwa imanza n’urukiko mpuzamahanga ku Rwanda ICTR , inkiko z’igihugu ndetse n’inkiko gacaca imbere mu gihugu, harimo abo bihayimana batandukanye bahamijwe ibyo byaha ku buryo bamwe barimo barangiza ibihano! aliko ni ukubitega amaso! kuko biragaragara ko haba hari ikindi kihishe inyuma y’amagambo y’aba bamotsi!
Ni muli urwo rwego uyu Tom Ndahiro yakomeje atangariza iyi Radio ko hari abashumba n’abapadiri ba kiliziya gatolika bakomeje guhishirwa uruhare rwabo muli Génocide aho yagize ati nkubu ririya tangazo ry’abepiskopi bagize inama nkuru nubwo ritubye bwose aliko kugeza ubu hari amwe mu ma paroisses yo mu Rwanda yanangiye adashaka kurigeza ku bakristu kubera ingengabitekerezo bagifite! ati yewe hari na archidiocèse ya Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda iyobowe na Mgr Thadeyo NTIHINYURWA aho iryo tangazo ritarasomerwa abakristu! Tom yakomeje yibasira uyu Mwepiskopi Thadeyo NTIHINYURWA avuga ko bidatangaje kuri we ati dore ko no mu gihe yahabwaga ubwepiskopi mu mwaka w’1982 yitangarije ubwe ko Diocèse ya Cyangugu ayituye Nyakubahwa Prezida wa republika Juvénal HABYARIMANA!
Banyarwanda banyarwandakazi, ubuhezanguni buragwira! noneho ba baturage bajyaga bakeza Kagame bamugereranya na Yezu igihe babaga bikoreye ibikarito babigemuye mu nteko ngo barasaba ko itegeko nshinga ryahinduka Kagame akwongera kuyobora u Rwanda bararye bari menge igihe byahindutse! uyu mugabo Tom yarakomeje ati na nyakwigendera Mgr Augustin MISAGO yapfuye ari umwicanyi nubwo bwose yari yaragizwe umwere n’inkiko z’u Rwanda! ni agahomamunwa noneho! aha byerekana ko Tom atizera ubutabera bw’u Rwanda bivuga ko kubera ingengabitekerezo y’urwango yamwokamye afite ikibazo ko ahari inzira hose zamufasha kugera ku gipimo apimisha imbaraga za kiliziya gatolika naho izikura hazitiye kandi aramutse aseseye umutwe bawumena!
Banyarwanda banyarwandakazi,iyo uyu mumotsi Tom NDAHIRO ateshwaguza muri ibi byose yibagirwa ko hari n’andi madini yabaga mu Rwanda mbere ya jenoside,abayisilamu, abaprotestanti,abadiventiste n’abandi……aho kwibanda kuri kiliziya gatolika gusa! Ese kuki adakomoza ku bepiskopi n’abandi bihayimana batikirijwe i Gakurazo na Leta ya FPR? niba ari umushakashatsi w’ukuri ku mahano yagwiririye igihugu cyacu?none se nabo bazize Génocide?nabyo azabikoreho ubushakashatsi!
Banyarwanda banyarwandakazi, jye nsanga uyu mugabo Tom Ndahiro ashobora kuba ari umurwayi wo mu mutwe gusa nkaba nshima abanyamakuru bo kuri city radio bari kumwe muli icyo kiganiro, ubusesenguzi bwabo by’umwihariko Oswald Mutuyeyezu na Twishime Claude uburyo bakomeje gufasha abanyarwanda gucukumbura imitekerereze y’aba barwayi babahezanguni!!! n’abandi nka Tom Ndahiro birakwiye ko bakomeza guhabwa karibu mu bitangazamakuru mu rwego rwo kwishyira ku karubanda baduhishulira gahunda zabo bakomeje zo kworeka abanyarwanda mu matiku n’ubutiriganya bagamije kubanyunyuza utwabo.
Banyarwanda banyarwandakazi,mu kwanzura nifuje kwongera kubibutsa aya magambo agira ati:˂˂Kiliziya gatolika nta ruhare yagize muli Génocide yakorewe abatutsi gusa habayeho bamwe mu bana bayo bateshutse mu nshingano zabo biroha muli ibyo bikorwa (Mgr Smaragde Mbonyintege)˃˃. Kiliziya gatolika ni imwe kandi itunganye.
Mugire amahoro y’Imana.
Byanditswe ku wa 01/12/2016,na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.