Nkurikije inyandiko yanjye naboherereje yerekeye guteza za Cyamunara hano iwacu mu Rwanda, ubu noneho hagezweho inkuru y’amahoteli aciriritse arenga ijana ashobora gutezwa Cyamunara kubera kunanirwa kwishyura inguzanyo z’amabanki zatumye yubakwa. Urugero: Hotel Alpha Palace(Remera), Eden Hill, Karisimbi Hôtel, Eldorado n’izindi zose ntarondora hano.
Impamvu nyamukuru y’ibyo bibazo nkuko ba Nyiramahoteli babidutangarije akaba ari uko Leta yakoresheje ingufu nyinshi mu gushishikariza abashoramali bo mu Rwanda kubaka amahoteri menshi yo kwakira abantu mu gihugu kandi umubare w’abakerarugendo hano iwacu ukiri hasi cyane.
Sylvestre MUPENDA uyobora Ihuliro ry’abanyamahoteri mu Rwanda( Rwanda Hotel Group), yadutangarije ko kuva mu 2007 kugeza 2013 bari bamaze kugera kubyumba 6.500 bivuye kuli 300, ati nyuma yo kubaka izo Hôtels ntizibona abo zakira kandi benshi muli twe zubatswe mu inguzanyo z’amabanki; kuburyo hôtels zacu ziri gutezwa Cyamunara n’amabanki ku giciro gito cyane; ikigo k’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro nacyo nuko ntikitworoheye.
Akomeza avuga kandi ko kutishyura hari aho byashingiye ku nyungu bakwa n’amabanki iri hejuru, hagati 18 na 25 ku ijana, byongeye n’igihe gito bahabwa cyo kwishyura kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi.
Yakomeje agira ati hari nanone ikibazo gishingiye ku ikoreshwa riri hasi cyane ry’amahoteri yacu, riri hagati ya 1 na 5 ku ijana, bityo bikagorana kwishyura inguzanyo.
Ati: twagejeje kenshi kuli gouvernement ibyo bibazo byacu, ikaza ikatubeshya ngo twitegure igiye kuzana abashyitsi mu manama yewe ikanaza gushyira ibiro byayo mu mahoteri amwe namwe tugategereza abashyitsi aliko tugaheba. Ikindi nanone nubwo ayo mahoteri ari ku isoko ariko usanga mu baguzi nabo bibaza icyo bayakoreramo baramutse bashoye amafranga yabo! Ngaho aho bigeze iby’abanyamahoteri mu Rwanda na Leta ya FPR. Murakoze.
Byanditswe kuwa 07/09/2015, na:
A. BEN NTUYENABO
KIGALI-RWANDA.