Archives par étiquette : SACCO

Rwanda : amabandi yitwaje imbunda n’intwaro za gakondo arimo kurikoroza mu rwa Gasabo.

source : http://www.dafont.com/fr/bandits.font

source : http://www.dafont.com/fr/bandits.font

Uretse  ubusahuzi bumaze kumenyerwa mu butegetsi bwite bwa Leta no mu bigo byabwo,kuri ubu haravugwa amabandi yitwaje imbunda n’intwaro za gakondo ari mu kuyogoza tumwe mu duce dutandukanye tw’igihugu,ayo mabandi akaba agenda yiba abaturage  ari nako abavutsa ubuzima.

Ni muli urwo rwego mu ijoro ryo kuwa 19/07/2016 amabandi yigabije koperative Umurenge SACCO yo muli secteur ya Kigali ku kazina ka  »KIGALI SOLIDARITY VISION » atemagura abazamu babili abanje kubazilika à la  FPR ku buryo umwe ariwe Nsengiyumva Kassim yahise ahasiga ubuzima, undi witwa Uwimana Jean Claude aramukomeretsa cyane bikabije ku buryo yahise ajyanwa ku bitaro bya CHUK aliko bikaba ibyubusa kuko nawe yaje kwitaba Imana.

Nkuko twabitangarijwe n’umupolisi mukuru uhagaraliye akarere ka Nyarugenge, Bwana SPT Emmanuel Hitayezu avuga ko ayo mabandi yibye ibintu byinshi na nubu hakibarurwa ibyabuze, ati aliko ubwo ayo mabandi yageragezaga kwinjira aho amafranga yari abitse yananiwe kuhasenya kubera urukuta rwa Sima rukomeye ruhubakishijwe.Police ikaba ivuga ko kugeza ubu ntawukekwa gusa ngo iracyakora iperereza ngo hamenyekane abari inyuma y’ubu buhotozi bufite indi ntera.

Ahandi havugwa amabandi ni mu Karere ka Rubavu, Intara y’uburengerazuba, umugi wa Gisenyi aho harimo kurangwa n’udutsikio tw’abantu bitwaje imihoro n’amacumu, utwo dutsiko tukaba tumaze kujujubya abaturage tubasanga mu ngo zabo cyangwa aho bakorera tukabatemagura tukanabasahura ibyo batunze.

Ni kuri uyu wa 07/07/2016, mu Kagali ka Mbugangari, aho kamwe muli utwo dutsiko katemaguye abantu batatu gashaka kubambura amafranga. Umwe mubambuwe akanatemagurwa, MUTAGUMA Anthère ubusanzwe wicurulizaga mu kabari yategewe mu nzira atashye bamukekaho amafranga yaratemaguwe ku buryo bukabije ajyanwa mubitaro bya Gisenyi bibonye akomerewe cyane byahise bimutransfera  mu bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK) i Kigali ari naho kugeza ubu arwariye.

Nanone mu ijoro ryo kuwa 17/17/2016, akandi gatsiko  kateye station ya essence (OM) mu mugi wa Gisenyi kambura umumpompiste wari waraye izamu amafranga yose yari yacuruje, aliko we agira amahirwe kuko bamaze kumucuza ayo mafranga bahise baburirwa irengero, hakaba n’abandi benshi tutarondora bamaze kwiba bene ako kageni.

Bwana Mugisha Honoré, umunyamabanga-nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gisenyi nawe yemeza ko utwo dutsiko turiho kandi dukomeje kujujubya abaturage aliko bataramenya imva n’imvano yatwo.

Banyarwanda banyarwandakazi, nguwo umutekano n’iterambere mu gihugu cyacu duhora twizezwa n’abayobozi bacu by’umwihariko Prezida Paul Kagame w’u Rwanda  n’agatsiko ayoboye. Birababaje kubona aho Leta yahisemo kwirindira umutekano n’abambari bayo gusa ikibagirwa abaturage.

Byanditswe kuwa 21/07/2016 na:
A. BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.