♦-Nkuko mperutse kubyandikaho, nyuma yo kwirukanwa kw’imiryango itagira aho ibogamiye (ONG) hafi ya yose mu gihugu cyacu, hashyizweho ikigega (AGACIRO DEVELOPMENT FUND), abanyarwanda b’ingeri zose , ibigo bya Leta, abikorera ku giti cyabo n’abandi barakitabiriye pe! aliko kugeza ubu babaye nkabarambirwa guhora batanga amafranga batamenya irengero ryayo bagahora babeshywa ko arimo kubyazwa inyungu.
♦-Ikindi ni ikigega nacyo cyiswe ISHEMA RYACU kimwe cyashyiriweho gufunguza mu gihugu cy’ubwongereza Lt. Général KARENZI KARAKE, nacyo kikaba cyarashyizweho mu gihe ari mu cyaro kimwe no mu migi by’u Rwanda nta gafaranga kakiharangwa kubera ubukene no gutanga imisanzu inyuranye ku buryo budasobanutse.Iki gikorwa cyo kwaka umusanzu wo gufunguza K. KARENZI nacyo kikaba cyarabaye nk’urwitwazo rwo gukomeza gusahura umuturage wakagombye gufashwa, kuko amafranga yaratanzwe, KARENZI arafungurwa, amafranga ntiyahabwa ubwongereza kandi ntiyanasubizwa abayatanze, ukaba wakwibaza aho bayashyira? aliko ibyo byose bikaba bigaragaza amafranga akoreshwa mu bikorwa binyuranye by’umwijima mu gihe mu giturage nta gafaranga nabusa kaharangwa, bikaba bizwi kandi ko Leta ya FPR muli ibi bihe ikoresha amafranga menshi cyane mu iperereza ryayo ikora mu kuneka abatavuga rumwe nayo aho bari hose haba hano mu Rwanda no mu mahanga, mu rwego rwo gushaka kubahitana hakoreshejwe ikiguzi uko cyaba kingana kwose binyuze munzira izo arizo zose zishoboka.
♦-Nkuko tubikulikirana umunsi kuwundi rero hakaba hari n’amafranga milliards 15 ziyongera kuzindi milliards 114 zahawe ishyaka FPR riri ku butegetsi, zose hamwe zikaba 129 milliards guhera muli 2008-2015, bigaragaza igihombo muli Banki Nkuru y’igihugu hakulikijwe audit financier y’intumwa za FMI ziherutse hano mu Rwanda muli rapport zagejejweho na Gouverneur wa Banki Nationale y’u Rwanda mumpera z’ukwezi gushize, aho uyu gouverneur yanikomye cyane ibinyamakuru ngo byiha gutangaza ibirebana n’ubukungu n’icungamali ya Leta kandi batabisobanukiwe.(yiyibagije ko tuziko ikintu cyose gikoze ku ifaranga ry’igihugu kigira ingaruka k’umwenegihugu wese uri ku buso iryo faranga rikoreshwaho) ariyo mpamvu byitwa ubusahuzi cyangwa FPR yariyibye!! (sinzi uko umuntu yabyita). Umuntu akaba yakwibaza impamvu FPR iguza BNR kandi haba hari ingengo y’imali iva mu misoro y’abaturage n’inkunga z’amahanga!
Gouverneur RWANGOMBWA John wa BNR rero, akaba avuga ko FPR yagurijwe aliko ntasobanure procédure uko iteye mu kwishyura kandi tuziko kwishyulira rimwe imbumbe amafranga angana kuriya bigoye.
♦-Ibijyanye n’ubukungu byo ni byinshi, hari nanone ibibazo biri hose mu gihugu byerekeye Cyamunara z’urudaca ku mitungo y’abaturage n’bacuruzi igurisha buri munsi kubera imyenda mu kubura ubwishyu bw’inguzanyo z’amabanki ahanini bitewe n’inyungu zikabije zakwa nayo mabanki ku bwumvikane n’amabwiriza ya banki nkuru y’igihugu (BNR).
Urugero: Isoko ryo ku KABEZA hano ku Kicukiro mu mugi wa Kigali ririmo gutezwa Cyamunara na I.M BANK kubera inguzanyo yahaye umugabo witwa SEWAYEZU Louis yo kugura iryo soko akaba yarabuze ubwishyu byongeye kandi na RRA (Ikigo k’igihugu gishinzwe imisoro nacyo cyari giherutse kurifungira imisoro abaturage baricurulizamo barasakuza, nibwo Maire w’akarere ka Kicukiro akomakomye RRA irarifungura aliko ikibazo nticyarangira, aho bigeze akaba igisigaye kwari ukuriteza Cyamunara avuyemo akishyurwa Banki , RRA ndetse no kwishyura imisoro abaturage barikoreragamo bari baratanze, bitashoboka hagakomeza gukurikiranwa indi mitungo y’uwo mugabo Louis aho iherereye hose, ali nako tubona bizamugendekera kuko mu cyamunara cyabaye ku wa 01/09/2015 hagati ya Banki, umuhesha w’inkiko n’abaguzi; amafranga menshi yakigaragayemo akaba atararengaga ibihumbi 800.000 frw kandi Banki ishakamo milliards 2 n’ibihumbi 100 by’amafranga y’u Rwanda kugirango yiyishyure, cyamunara ikaba yarasubitswe ikazasubukurwa mumpera zuku kwezi kwa cyenda.
Uretse rero n’inyungu zihanitse, ureba ubukene buri mu gihugu ugasanga nta kundi abaturage babigenza ahubwo baba bashaka nayo gukoresha mu mibereho yabo bwite, ibibatunga n’ibindi, kugirango bashobore kuramuka , batitaye cyane ko ari inguzanyo bazishyura.
♦-Urundi rugero:RSSB (Isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi bitaga Caisse sociale du Rwanda), ubu icyo kigo Leta iherutse no kwirukana umuyobozi mukuru wacyo Dr. UFITIKIREZI kubera igihombo mu micungire yacyo, kiratakamba kubera kubura amafranga ya Pension z’abakozi yashowe mu kubaka imidugudu igezweho n’amazu maremare hirya no hino mu gihugu bizeye kuyabyaza umusaruro none amenshi yabuze abayajyamo kuburyo umwaka 2013-2014 Auditeur Général w’igihugu yagaragaje ko bamaze guhomba milliards 65 zose z’amafranga y’u Rwanda udashyizeho 2014-2015, kandi bakaba babona igihombo gikomeza. Akaba ari muli urwo rwego ikigo cyafashe icyemezo cyo kugurisha amwe muli ayo mazu kugirango batazavaho babura burundu pension z’abakozi.Amazu ateganyijwe kubanza gushyirwa ku isoko nkuko babidutangarije, akaba ari imiturirwa yubatse i KARONGI ( Kibuye), MUSANZE (Ruhengeri) na RWAMAGANA(Kibungo).
Umukozi umwe wo muli department of economy ya BNR utarashatse kuntangariza amazina ye kubera umutekano yambwiye ko ibibazo mu birebana n’ubukungu mu gihugu ari byose, ko hagombye gufatwa ingamba zikomeye kuko mu minsi iza ubukungu bw’u Rwanda buzarushaho kuba bubi cyane! ati harimo iyeri rya FPR rikomeye!! bikaba byerekana imicungire mibi y’imali y’igihugu.
♦-Banyarwanda banyarwandakazi, iyo nsensenguye ibibera mu Rwanda muli iki gihe mbona benshi basa nabasahuranwa nkaho ijuru rigiye kubagwaho, kuburyo iyo uganiriye nuwariwe wese usanga yibaza amaherezo nkaho yicaye kuli Bombe igiye kumuturikana. Bavandimwe nshuti biradusaba kwihangana abagifite icyizere cyo kubaho no gutekereza imigambi ikwiye kugihugu cyacu mugihe kiri imbere, mbona ko kitazarambirana. Mugire amahoro.
Byateguwe kuwa 05/09/2015, na :
A. BEN NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.