Archives par étiquette : Rwanda-Uganda

Perezida Paul Kagame; ugufunga imbibi u Rwanda ruhana n’amahanga ntibigamije inyungu n’ineza y’abantu

Swaibu Mvuyekure

Swaibu Mvuyekure

Njya nicara nkibaza byinshi ku gihugu cyacu U Rwanda n,Abanyarwanda uko babayeho nkagira agahinda kenshi cyane.

Ubusanzwe ibihugu byinshi bikunze kwishyira hamwe bigashinga imiryango ibihuza, bigatsuraumubano n,ubufatanye hagati yabyo.

Ni muri uryo rwego hagati y’Urwanda, Zaîre, Tanzania n’Uburundi hari harashyizwe ho CEPGL, UAC, SADEC, OBEKA n’indi miryango.

Iyo miryango yose yari igamije ukwishyira hamwe kw’abatuye ibihugu by’akarere, ubuhahirane, ugushyira hamwe n,ubwisanzure.

Abayobozi bari bagamije gukururiza umuco w’ubuvandimwe n’ubusabane byo ntandaro y’Amahoro « n’ Ijya mbere ».

Intego y’ibanze yari ugukura abatuye akarere mu bwigunge cyane cyane ku bihugu bitegereye inkombe z’inyanja nk’u Rwanda n’Uburundi n,uduce tumwe na tumwe tw’uburasira zuba za RDC.

Najyaga numva abankuriye bavuga ko runaka wari ufite imitungo ko yabaga yaragiye Bugande cyangwa Tanzaniya guhaha. Abi nkwakuzi babaga baratembeye bakagera za Katanga Soudani ndetse na Zambiya.

Ibyo byaje no gutuma abahungaga u Rwanda ku mpamvu zinyuranye bumva bisanga aho mu mahanga yabakiraga nta mususu nkuko abategetsi bacu bakiraga nabo abahungiye mu gihugu cyacu.

Aha niho nibaza icyo ubutegetsi bwubu buba butekereza iyo bufashe ingamba zo twiteranya n’ibihugu bidukikije ; hagafungwa inkiko mu majyepfo y’u Rwanda ari nako biterura ku Burundi, mu majya ruguru y’u Rwanda bihenura k’U Bugande banabushotora buri munsi, batsura umubano w’akazuyaze na Tanzania na Congo biyibagiza ko nubwo baba bashyigikiwe n’amahanga akomeye, uhiriwe ho n’inzu atabarwa n’abavuye kure inzu yakonkotse kera. Ko umuturanyi ariwe ugutabara mu makuba iyo bigeze mu mahina. Ubuse yagize ikiza kugwirira u Rwanda gikomeye ubutegetsi bw’ubu bwahungira he ?

Yego ubutegetsi bwizeza abatura Rwanda ko «iterambere » byitwa ko bwazanye buzabarengera ; ko hari ibibuga n’indege bizakoreshwa mu kwagura amarembo no guhahirana n’ibihugu bindi bishyigikiye imiyoborere yabwo. Ibyo se bizatabara rubanda ituye mu byaro ikaba idafite n’urwara rwo kwishima ?

Iyo usesenguye imibereho ya rubanda n,ukuntu ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bizamuka buri munsi uko bukeye uko bwije, usanga ahazaza ejo h’u Rwanda hateye ubwoba.

Iyo Kagame Paulo afata icyemezo cy’uko umunyarwanda uzafatwa yambuka umupaka ajya guhaha cyangwa gushaka amaramuko hanze araswa, ko uwashoboye guca inshuro akagarukana ibiro bitanu bya kawunga cyangwa ikiro cy’isukari akubitwa urusasu, ni icyemezo gifite uburemere bukomeye cyo ugushyira mu bikorwa intego y’itsemabatsemba ritavugwa izina ariko abaturarwanda babona ribamarira ku cumu ruhongohongo.

Amahanga ni atabare amazi atararenga inkombe. Ufurika, Uburaya, Aziya n’Amerika ntimuzavuge ko mutatabajwe ko ntacyo mwabonye !!!!

Swaibu Mvuyekure