Gereza ya Kigali 1930 ni imwe mu nyubako zubatswe mu gihe cy’abakoloni zari zisigaye zitarasenywa na Leta y’agatsiko. Biravugwa ko rero Gereza 1930 ya Nyarugenge ari imwe mu bizaranga umurage w’amateka y’u Rwanda nkuko ubuyobozi bw’umugi wa Kigali buherutse kubitangaza bwemeza ko iyo Gereza isanzwe yubatswe ku butaka buri mu maboko y’umugi wa Kigali nta kabuza ariwo ugomba kugena ikibukorerwaho nyuma yo kwimurwa kw’abagororwa bose bari bayifungiyemo bityo hakazubakwamo amacumbi hashakirwa n’abashoramari bazahakorera indi mishinga yumvikanyweho na Leta y’agatsiko ari nako hasigasirwa inyubako y’iyo Gereza yari ihasanzwe.
Hagati aho ikigo gishinzwe ingoro z’umurage z’amateka y’u Rwanda kikaba gitangaza ko Gereza ya 1930 izatanga umusaruro mu bukerarugendo kuko ngo izaba yerekana amateka ya ba Rutuku b’ababiligi mu Rwanda nkuko ay’abadage yerekanwa n’inzu ya KANDT.
Ni muli urwo rwego abari bayifungiyemo barimo gushwirashwizwa bajyanwa mu yandi magereza hirya no hino mu gihugu ari nako abo bafungwa ba nyakujya bakomeje kuburana n’ababo babasuraga batagisobanukirwa neza naho bimurirwa.
Nkuko urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwabitangaje rero, abagororwa b’abagore bagera kuri 500 bari bakiri muli iyo Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 barimo n’abanyepolitiki nka Mme INGABIRE Victoire Umuhoza utavugarumwe na Leta y’agatsiko bategereje kwimurirwa muli Gereza shya ya MAGERAGERE bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2018. Bamwe muri bagenzi babo nabo b’abagabo bakaba barimuriwe muli Gereza ya MUHANGA bita GWANTANAMO y’i Rwanda .Nguko.
Banyarwanda nkuko bamwitaga akiri hakurya muli NRA ya Ouganda, uyu Pilato Pahulo Kagame aho gufungura abo amaze kurundarunda muli ibyo bihome ku bwinshi nk’imbagwa kuri we yumva yahitamo kubakiza ubuzima abahotora niko yamye ateye Pilato ka Yezu ! mu gihe yakagombye kuba atera ikirenge mu cya mugenzi we Prime Minister of Ethiopia DESSALEH uherutse gutangaza ko imfungwa zose za politiki mu gihugu cye zirekurwa ! aliko kuri we imbabazi za bihehe zava he ! keretse ku iherezo rye .
Byanditswe ku wa 08/01/2018 , na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.