
Rwanda :ukwishongora kwa ministri Louise Mushikiwabo kwamutesheje agaciro.
Ni kuri uyu wa 28/07/2017, Ministri Louise Mushikiwabo w’ububanyi n’amahanga abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yatambukije ubutumwa bwuzuye agasuzuguro n’ubwishongozi kubera inyandiko yasohowe na Mr. KLASS Brian muli ‘’ The Washington post’’, iyo nyandiko ikaba inenga ingirwamatora yo mu Rwanda no mu bihugu bimwe na bimwe by’afrika aho abayobozi b’ibyo bihugu bagerageje guhindura itegeko-nshinga […]