
Rwanda :Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitse. Bafungiye iki niba iperereza ritararangira nkuko ubushinjacyaha bubivuga?
Ku ya 9/10/2017 niho abo kwa Rwigara bari bongeye kwitaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aliko noneho bari baherekejwe n’umwunganizi wabo Me Buhuru Céléstin wasaga nuherekeje izo mfungwa zari mu mapingu buri wese n’abapolisi babili bafashe mu maboko kugera binjiye mu cyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye abantu abandi hanze yacyo bategereje gukurikiranira urubanza kuri za microphones […]