Leta y’u Rwanda itangiye kwibasira bamwe mu banyamakuru bavugisha ukuri mbere yuko amatora y’umukuru w’igihugu yo muli kanama 2017 ashyika.
Ni muli urwo rwego kuri uyu 1/03/2017 hakurikijwe ubujurire bwa Bwana Assoumani Niyonambaza, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru RUGALI akaba n’umusesenguzi uzwiho kumenya gutohoza inkuru adashyizemo amarangamutima cyangwa ngo anyure mu kwaha kwa Runaka.
Yaraye amenyeshejwe ko ikibazo yagiranye na UTAB (University of technology and arts of Byumba) ubwo yajuriraga yagifatiweho ibihano (nubwo bwose atari yitabiriye iyo mikirize) na Komite ndangamyitwarire y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) birimo guhagarikwa igihe cy’amezi atatu agahita yamburwa n’ikarita y’itangazamakuru kandi bigatangazwa.
RMC kandi ikaba yanategetse uyu Niyonambaza Assoumani gusaba imbabazi mu nyandiko Kaminuza ya UTAB n’abayobozi bayo cyane cyane Prof.Dr. Nyombayire Faustin na Mme Justine Mbabazi we uvuga ko yishimiye iyi mikirize aliko ati: iyaba n’ikinyamakuru cye Rugali cyabaye gifunzwe burundu aho guhana umuyobozi mukuru wacyo gusa nta na amande bamuciye! ati byongeye kandi twagombye guhabwa n’indishyi! ngaho rero, nimwiyumvire namwe! None se Komite ndangamyitwarire y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yabaye urukiko kuva ryari?
Banyarwanda banyarwandakazi, tubibutse ko impamvu nyamukuru y’iki kibazo ari uko iyi Kaminuza UTAB ivuga ko yaregaga ikinyamakuru Rugali cy’uyu Niyonambaza Assoumani abereye umuyobozi kuyandikaho inkuru zisebanya, gutera ubwoba, kwaka ruswa,imicungire mibi ya Kaminuza harimo gutanga amasoko mu gusesagura n’ibindi….byose binyuze muri icyo Kinyamakuru.
Mu kwanzura iyi Komite ndangamyitwarire ya RMC yanategetse ko ikinyamakuru Rugali kigomba guhita gitangaza inyandiko inyomoza izatangajwe mbere. Nguko nguko itangazamakuru ryo mu rwa Gasabo!
Ni agahomamunwa!
Banyarwanda banyarwandakazi, uyu munyamakuru Niyonambaza Assoumani yari umwe mu banyamakuru n’umusesenguzi utatinyaga gushyira ku karubanda amafuti ya bamwe mu bayobozi b’iki gihugu ku buryo yagiye anabifungirwa akwongera akarekurwa, urugero mwibuka mwese hambere aha hashize kuba yarigeze gufungwa azize gutohoza no gushaka gutangaza ugucana inyuma kwa bamwe mu bayobozi l’actuel procureur général de la république et Mme Dr. Diane gashumba, Ministre w’ubuzima!
Banyarwanda, Banyarwandakazi rero, banyamakuru, basesenguzi, murarye muri menge kuko urukubise mukeba rutwara na nyoko!
Mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 02/03/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.