Muri Ouganda umunyamakuru akaba n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru ‘The Independent’ Andrew Mwenda yahishuye uruhare runini prezida Kagame yagize mu gushaka kwizirika ku butegetsi.
Kuri 27 kamena 2017, uyu mugabo Andrew MWENDA ubarizwa mu kanama ngishwanama ka prezida Kagame yasohoye inyandiko yita ko igaragaza urukurikirane rw’ibiganiro byatumye P. Kagame yemera gukomeza kuyobora u Rwanda akaba aribyo byabaye intandaro yo gukoresha itechnica ryose rishoboka kugirango hahindurwe itegeko-nshinga.
Yakomeje avuga ko atari itechnica ryagombaga gutanga umusaruro umunsi umwe ko habayeho ibiganiro binyuranye ati nkaba nanjye narabaga nitabiriye izo nama zikomeye zari zifite inshingano mu gushaka byanze bikunze igisubizo gifatika kandi kigomba kubahirizwa hakurikijwe ikinamico ry’ubusabe bw’abaturage yewe ku buryo nakunze no kubigaragaza mu nkuru z’ikinyamakuru The Independent ‘’ mbereye umuyobozi.
Banyarwanda banyarwandakazi, birumvikana ko mu gihe Prezida Kagame yabaga arimo guhirikira ikibuye umuryango mpuzamahanga ko mandat ye nirangira atazongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kubera ko ngo muli Africa abayobozi benshi bahindura itegeko-nshinga bitari ku neza y’igihugu ahubwo ari ku nyungu zabo; we yararaririye amagi ategereje ikizava mu mu mutego mutindi yari ateze kuri izo ngishwanama nka Andrew Mwenda.
Mr. Mwenda avuga ko nyuma yo kubonako umubare wa za mandats z’abakuru b’ibihugu umaze kuba akarande muli Africa n’ahandi byongeye bakaba bagishaka umunyagitugu Kagame ati hatekerejwe uburyo yava ku butegetsi aliko akagumana ububasha bumwe na bumwe mu buyobozi bw’igihugu, ati ni muli urwo rwego twakomeje kubiganiraho n’inkotanyi zikomeye muli FPR hamwe n’abanyepolitiki b’amashyaka akomeye Rwanda kugirango hagire igikorwa.
Igitekerezo kimwe kikaba kwari ugutuma Prezida Kagame agera ikirenge mu cya Nyakwigendera Mwarimu Yulius Nyerere aho Kagame yari kurekura ubutegetsi agakomeza kuba umuyobozi mukuru wa FPR-INKOTANYI ati icyo gitekerezo nawe ubwe yaragishyigikiye aliko ntitwari bumukundire kugirango ijambo rye ridahungabanywa, ahubwo twamuhitiyemo ko agomba kuguma ku butegetsi hahindurwa itegeko-nshinga hisunzwe ubusabe bw’abaturage, nanone bitewe n’impungenge twari buterwe nuko aramutse abaye umukuru wa FPR byari butume Prezida mushya atagira ubwisanzure bikaba byateza umutekano muke mu gihugu cyangwa mu gihe Prezida mushya agoranye akaba yashobora gukurwaho n’ishyaka rye nkuko byabaye muli South Africa kuri Thabo MBEKI.
Mr. Mwenda Andrew yarongeye ati ku bundi buryo twatekerejeho ni ubusa n’imiyoborere yo kwa VLADIMIRI Putin muli Russia ati aliko nyuma y’ibiganiro byinshi twakoze hamwe na Prezida Kagame twanzuye ko agomba kuguma ku butegetsi nka Prezida wa republika !
Banyarwanda banyarwandakazi, ntawe bitagaragariye kenshi ko Prezida Kagame n’agatsiko ke kibumbiye muli RPF bafatanije n’amashyaka ari mu gihugu , bagize uruhare rukomeye mu guhindura itegeko-nshinga ngo hashobore kuvanwaho mandats z’umukuru w’igihugu nkuko uyu Andrew Mwenda abivuga.
Mr. Mwenda yakomeje avuga ko hari nubwo Prezida Kagame yabonanye n’umuryango we urimo umudamu we n’abana kugirango amenye icyo babitekerezaho bose bakaba barahurije kumusaba kuba akwiye kuruhuka akava ku butegetsi ! ati icyo gihe nanjye yarampamagaye ngo nze i Kigali tuganire kuri ubwo busabe bw’umuryango we aliko icyufuzo cy’umuryango nticyubahirijwe.
Mr. Mwenda ati byatumye njya kureba Mme we Jeannette nyuma aza kwemera ko yaguma ku butegetsi ati aliko imyaka itatu yonyine kugeza muli 2020 kugirango ibitarujujwe bihabwe umwanya wo kurangizwa. Mr Andrew ati aliko ibyo nabyo ntibyagombaga gushoboka kuko Prezida Kagame yari yemejwe kuguma ku butegetsi kandi ko ngo FPR yari yarabyitwararitsemo.
Mu gusoza inyandiko ye Mr. Mwenda, avuga ko uko byari bugende kwose igitekerezo cya Kagame aricyo cyari gifite umwanzuro ukomeye muli ibyo biganiro byose byabaye.
Banyarwanda banyarwandakazi rero muriyumvira ! ntihakagire ukomeza kubeshya abanyarwanda ngo ngaho ni ubusabe bw’abaturage! nkaho Giti mu Jisho yavutse ari ikinege, nkaba mboneyeho no kubahanura ko uzaramuka atoye Prezida Kagame azaba ashaka gusenya igihugu ku buryo ingaruka azazirengera! Murabe maso kandi mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 30/06/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.