Uwo ntawundi mwumva tuvuga muli iki gihe mu bitangazamakuru bitandukanye byo ku isi; ni Prezida Pawulo Kagame umaze kwiyemerera kuba umwami w’u Rwanda nkaho yananiwe kugarura Umwami Kigeri NDAHINDURWA uheze mu buhungiro! nibura kugira ngo areke kwishyira ku karubanda yigira ibyo adakwiye.
Prezida Kagame rero n’ishyaka rye FPR mu kwirengagiza ibibazo by’ingutu byugarije igihugu cyacu cyane cyane byerekeye politiki, uburezi n’ubukungu by’ igihe kiri imbere, akaba amaze kwiyemeza icyerekezo 2050 nyuma yuko arangije gushyira mu bikorwa iteknika ry’itegekonshinga na referendum yegetse ku Banyarwanda hutihuti batarasobanukirwa n’ikinyoma ariho abikoreza.
Ibyo byose abanyarwanda bakaba babona bibitura hejuru nk’ishami rihanutse mugiti bitunguranye ! ngo ni uburyo bwo gushimangira ibyagezweho muli vision 2020 kandi itararangira! bityo ngo bikaba bigamije no kwongera ubukungu mu gukomeza kurushaho kwigira no kwigenera kw’abanyarwanda.
Mu ijambo rye risoza umwaka wa 2015, Prezida Paul Kagame wagaragaraga nk’utiyizeye nkaho urufunguzo rwo gukomeza ubuzima bwe bisigaranywe n’abari mu kwaha kwe gusa yongeye kwemeza abanyarwanda ku ngufu ko aribo basabye ko itegeko nshinga rivugururwa bakaryemeza no muli referendum, yagize ati: ‘’Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017! Yongeraho ati nta kuntu ntabyemera, ati aliko si ugushaka umuyobozi w’igihugu uzakomeza ubuziraherezo kuko nanjye atariko nabyifuza!
Banyarwanda Banyarwandakazi muriyumvira ko Prezida Paul Kagame akomeje kwivuguruza mu magambo ye buri kanya haba imbere y’abanyarwanda cyangwa amahanga,amagambo ya Prezida Paul Kagame ntanarimwe ahuza! Ni ukuvuga ko kuri we kuyobora igihugu ubuziraherezo abibonamo umurage aliko ku bandi hari impamvu zabitera kuburyo bizageraho habe ihererekanwa ryazagirira akamaro igihugu cyacu!
Prezida Paul Kagame akomeza avuga ko ariyo mpamvu yifuje gukomeza inzira yatangiye yo guhindura igihugu nkuko abyifuza, ati nzakomeza gushimangira ubuyobozi butekanye kuburyo n’abatunenga bitewe nuko badashaka kutwumva birashoboka ko amaherezo twazumvikana buri wese niyubaha undi, ibiganiro bikaba byaba intangiriro.
Banyarwanda Banyarwandakazi, nta narimwe uyu mugabo yigera atobora ku mugaragaro mu gihe gikwiye ngo atangaze ko yinjiye mu gikorwa runaka ahubwo nkuko akunze kubyivugira akora nka wa muserebanya witwa icyugu nicyo kibanza kunyeganyeza aho gikandagiye kugira ngo kirebe ko hakomeye kibone gitere intambwe!
Ni muli urwo rwego rero adashobora kuvuga ku mugaragaro ko agiye kuganira n’abatavugarumwe nawe cyangwa ngo avuge ko atanze imbabazi kumfungwa ahejeje mu bihome barimo Mme Ingabire Victoire Umuhoza (le male Mandela du Rwanda), Mushayidi Déo n’abandi bazira guharanira ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda wese.
Banyarwanda Banyarwandakazi , igihe twari dutegereje cyarasohoye nta gucika intege kuko ibyiza bigeze mu marembo aho buri munyarwanda wese anyotewe n’ubwisanzure busesuye muli uyu mwaka dutangiye wa 2016. Uzababere uw’intsinzi ihebuje. Murakoze.
Byanditswe kuwa 04/01/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.