Nibyo koko rero niyo yaba ari mu masengesho yo guhimbaza cyangwa gushimira Imana uyu muyobozi Kagame Paul ahora yifuza kuza imbere ya byose ntamenye ko umuyobozi mwiza ari ubera umugaragu wabo ayobora.
Ni kuri iki cyumweru taliki ya 10/09/2017 muli Kigali Convention Center habaye igiterane cy’amasengesho yo gushimira Imana nako Kagame ! (Imana imbabarire !) cyateguwe n’ihuliro ry’amadini mu Rwanda ngo kuba ibihe bishize by’amatora ye byararanzwe n’umutekano, kikaba cyari gihuje benshi bo mu nzego za Leta, harimo abayobozi bakuru b’igihugu, abagize gouvernement nshya, abayisezerewemo n’abahagaraliye amadini aho yayandi y’inzaduka yari yabukereye mu kuramya no gukeza umwami Kagame usigaye utakiha confidence aho asigaye yitabira ibije byose nk’inkundarubyino bitabereye umukuru w’igihugu.
Nkuko byagarutsweho na Pasteur Eric mu ijambo ry’ikaze yasobanuye ko igikorwa barimo atari kimwe gisanzwe cy’amasengesho ngaruka-mwaka y’abayobozi b’igihugu ahubwo ko ari igiterane cyo gushimira Imana kuba yarongeye kubaha umuyobozi ubabereye nka Kagame bityo bakaba basabwa kumusengera cyane muli iyi mandat y’imyaka 7 iri imbere, ati Imana imushoboze imwongerera imbaraga zo kurinda no gusigasira ibyagezweho.
Umuyobozi w’ishuri ry’abakobwa i Kansi ho muli Butare Soeur Immaculée Uwamariya niwe wabimburiye abanyamadini mu gusengera icyo gikorwa dore ko ariwe wari uhagaraliye Kiliziya gatolika nta musenyeri gatolika cyangwa umupadiri wari uhari bikaba byibajijweho na benshi mu gihe Prezida Kagame we yitabiriye ubutumire !
Sr Uwamariya rero mu isengesho rye ingingo nyamukuru akaba yasabaga Nyagasani Imana n’umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Jambo wa Kibeho kwoherereza umwuka muziranenge abari aho bose n’abari buhavugire amagambo gufashwa n’impuhwe z’Imana kugirango batayoba ahubwo batange ubutumwa bwiza akaba yirinze kugira uwo akeza cyangwa uwo ashimagiza nkuko bikomeje kurangwa na bamwe mu banyamadini y’inzaduka.
Bwana Lambert Bariho umuyobozi ushinzwe iyogezabutumwa muri ihuliro ry’amadini ya gikristo akaba mu isengesho rye yagaciye avuga imyato n’ibigwi by’umwami Kagame agira ati: duteraniye aha tuje gusengera abayobozi bacu by’umwihariko Prezida Kagame Imana yongeye kuduha ngo akomeze atuyobore, ati murazi ko yahaye abanyarwanda kwiyunga, yabarindiye ubuzima bituma ibirwara by’ibyorezo nka Ebola bitagera hano iwacu, atuzanira mutuelle de santé, ati ubu dufite na VUP, GIRINKA bitanga ikizere ku burambe bw’abageze mu za bukuru, yatuzaniye umutekano n’amahoro aturinda urwobo, tukaba dushimira u Rwanda ko ari igihugu kigendera ku mategeko, Imana ibinyujije mu bayobozi bacu beza ikaba yaratugejejeho inkiko gacaca none abanyarwanda tukaba turi umwe mu bumwe n’ubwiyunge ati ibyo byose akaba ari faveur Imana yahaye u Rwanda n’abayobozi barwo. Bwana Lambert Bariho yakomeje akeza Kagame amusabira ku Mana ngo ijye imuhora hafi imutabare, imuhe gusohoza imigambi ye, imuhe ibyo asaba byose, imuhe kumushoboza gutsinda muli iyi mandat y’imyaka 7 n’ibindi….
Mu ijambo rye Kagame we akaba yashimiye ubutumire bwo kuba yifatanije nabo agira ati gushimira Imana gusa sicyo cya mbere ahubwo gushoboza abemera gukora ibyiza. Banyarwanda Kagame se yaba yemera gukora ibyiza ariko ntibimushobokere ? yagakoze ibyiza ntiyari kwitabira kiriya giterane azi neza ko muli iyi minsi arimo guhigisha uruhindu abatavugarumwe nawe bose aho amaze guta mu kagozi abatari bake barimo abayobozi ba FDU-INKINGI dont le 1er vice-président Mr. Boniface Twagirimana n’abafasha be, JMV. Kayumba Umuvugizi w’ishyaka PDP IMANZI ndetse n’umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara atoroheye nabusa. Kagame akaba atekereza ko kurinda cyangwa gusigasira ibyagezweho ari ukumarira ku icumu abatavugarumwe nawe ! birababaje nk’umukuru w’igihugu ! yakomeje yongera gushishikariza urubyiruko kwiga kuyobora ati aliko kuyobora mvuga ntibipfa kwizana birakorerwa bivuga ko kuyobora ari ugukora. Ati gushaka ubumenyi nabyo ni ngombwa aliko ati iyo umaze kubigeraho ugomba no kumenya guhitamo ! ni nkaho yavuze ko hari injiji zize nkuko akunze kubinenga abaminuje, akaba asobanura ko ubuyobozi bubi bwahinduye amateka y’igihugu cyacu aho u Rwanda rwari rwarahinduwe igihugu kitarabwamo mu bihe bya za 1994 kubera ko ya Mana yirirwaga ahandi igataha i Rwanda itari igihari ! ntiyahararaga ! ati aliko ubu yaragarutse isigaye itaha mu Rwanda . Kagame yasoje ijambo rye asaba Leadership gukomeza gukurikiza inshingano zayo ati niho Imana izakomeza kujya itaha mu Rwanda rwacu.
Byanditswe ku wa 10/09/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.