Mu gihe UE yagaragaje amanyanga ya Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda (NEC) mu guheza bamwe mu bashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu n’andi matati menshi yaranzwe nayo; abaciriwe isiri na RPF-INKOTANYI bakemererwa na NEC aribo Dr. FRANK HABINEZA na Mr. PHILIPPE MPAYIMANA bagaragaje ko bishimiye uko igikorwa cy’ingirwamatora cyateguwe na Leta y’agatsiko, aliko kandi ukaba wakwibaza impamvu aba bakandida bongeraho ko babangamiwe cyane n’inzego z’ibanze z’ubutegetsi bwa RPF-INKOTANYI aho Dr. Frank Habineza we amaze gutangarizwa amajwi y’agateganyo yabaye nkunyagiwe n’imvura ku buryo yari yiheje no kuba yagira icyo atangariza abanyamakuru muli ako kanya avuga ko ananiwe !
Aliko amaze gusanga ko bishobora kumuviramo inkurikizi, ni kuri uyu wa 6/08 yisubiyeho ikiniga kimaze gushira abwira itangazamakuru ko amajwi aherutse kubona mu matora ya Prezida ari intsinzi ikomeye nk’ishyaka ryahanganaga n’andi icyenda yose yakoze coalition yiyomeka ku mukandida wa RPF-INKOTANYI Kagame Paul ! yakomeje avuga ko amajwi o.47% babonye bayemera aliko ko batabyishimiye nkuko bari babitekereje ! ati aho twiyamamarije hose abanyarwanda bakunze ibitekerezo byacu ari nako bifuza impinduka mu gihugu cyacu ati kandi abenshi bari babitwijeje.
Dr. FRANK Habineza udashobora kwerura ngo avuge ashize amanga yakomeje atangaza ko hari aho bagiye kwiyamamaza mu ntara y’iburasirazuba bakamuhitiramo mu irimbi hatari hateganijwe ! Dr. Frank yagerageje guca amarenga yerekana ko ishyaka rye ryabangamiwe bikomeye n’abayobozi b’inzego z’ibanze guhera mu Karere ka Rusizi, Nyamasheke, Nyagatare n’ahandi… ati bamwe badutera amabuye abandi batwitambika mu mayira abandi nabo batwohereza mu marimbi nkuko nabivuze haruguru .
Dr. Frank yakomeje avuga ko no kumunsi w’itora nyirizina ari ko byabagendekeye aho indorerezi 500 bari bohereje ahantu hatandukanye zangiwe kwinjira mu byumba by’itora izindi zigakumirwa kwinjira ahabarurirwaga amajwi ati niyo mpamvu nk’ishyaka rya politiki tutakwirirwa tuvuga ko hari icyatubayeho kandi nta kimenyetso dufite ! ati ni ukuvuga ko ibyavuye mu matora byose tubyakira uko bimeze ! ati kubona tutabonye na 1% n’ukuntu twamaze imyaka 4 yose dutegura aya matora ari nako tuhatakariza imitungo yacu !birababaje!
Banyarwanda banyarwandakazi niba atari ukwirengagiza se tuvuge ko Dr. Frank yajyanywe mu kibuga na RPF atazi ikinyoma akina nacyo icyo aricyo ? niyihangane ! urwishigishiye ararusoma ! kuko n’ubutaha avuga kwinjira mu matora y’inteko ishinga amategeko niko bizamugendekera , nkaba namugira inama yo kwirinda gukomeza kugendera mu kigare cya RPF kuko igeze aharindimuka.
Byongeye kandi akaba ari no kuri uyu wa 08/08/2017 aho uyu mukandida usa nuwihebye amaze gutangariza ikinyamakuru Umuseke cyandikira hano mu Rwanda ko bitewe no gutsindwa kuri iyi ngirwamatora ya Prezida wa republika y’u Rwanda yumva ashobora no guhita yegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka Green Party ! muriyumvira namwe ! umunyarwanda yise umwana we ngo ‘’BAJYAGAHE …
Naho Ku majwi 0.73, umukandida Philippe Mpayimana we ugira icyo apfana n’abamenyerewe nk’abikorezi b’ibibindi byagaragaye ko bitamubabaje na busa ko yaba yarinjijwe mu gikorwa azi impamvu n’uburyo kizarangira ariyo mpamvu yatangaje ko yishimiye uko ingirwamatora yagenze akaba anashimira Paul Kagama n’ishyaka RPF kuba batsinze amatora by’umwihariko ! Mpayimana akomeza avuga ko nubwo atabashije gutsinda amatora aliko ko aramutse ahawe umwanya muli gouvernement shya ntakabuza yawemera ati ikingenzi upfa kuba ari umwanya abaturage bankeneyemo ati kandi nanone bikaba bishingiye ku bushake n’ubwitonzi nagaragaje muli aya matora ! nguko nguko!
Banyarwanda banyarwandakazi, nimwiyumvire namwe ! ngiyo demokrasi abambari ba FPR-KAGAME bifuriza abanyarwanda bose . Tubiteze amaso !
Byanditswe ku ya 08/08/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.